Albert Rudatsimburwa mu mazi abira?

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko ubu Albert Rudatsimburwa umuyobozi mukuru wa Contact FM atarebwa na busa i bukuru ku buryo mu minsi ya vuba ashobora gukubitwa akanyafu ko kumukosora.

Ibi bija bikurikira ikiganiro kigizwe n’ibice bibiri cyaciye kuri Contact TV aho Albert Rudatsimburwa yaganiraga na René Maurice Habamenshi benshi bazi ku izina rya MC Lion Imanzi basesengura ibijyanye n’ikibazo cy’ifungwa ry’abo mu muryango wa Rwigara.

Muri icyo kiganiro Albert Rudatsimburwa yagaragaje ubuswa no kurimanganya biza no kugera aho yinyuraguramo avuga ibihushanye n’imvugo yari yatangajwe mbere n’umuvugizi wa polisi y’u Rwanda wariho igihe Rwigara yapfaga witwa Céléstin Twahirwa.

Iyi mvugo ya Albert Rudatsimburwa yahise ituma benshi mu bashidikanyaga ku iyicwa rya Rwigara bareka gushidikanya dore ko Albert Rudatsimburwa n’ubwo nta rwego rwa Leta ahagarariye ari umuntu uri hafi y’ubutegetsi buriho mu Rwanda bukaba ari nabwo bwamufashije gushinga Radio na Televiziyo Contact cyane cyane kubera ubucuti afitanye na musaza wa Jeannette Kagame witwa Mutsari nawe w’umucuranzi nk’Albert Rudatsimburwa ndetse bivugwa ko bafite agaco k’abantu basangira ibiyobyabwenge kagizwe na Faustin Kagame, Mutsari, Albert n’abandi

1 COMMENT

  1. Uyu Albert umunywi witabi murunva yasobanura ate ko ko ibibazo byugarije urwanda yiba yafungwaga rwose abo irishyano ryi gize akaraha kajyahe yibazako abanyarwanda batazi ibyo yakoze byose igihe kirihafi cyo gu shyira hanze

Comments are closed.