CSP Gashagaza Hubert wari warasezerewe mu gipolisi yishwe!

CSP Gashagaza Hubert

Yanditswe Frank Steven Ruta

Amakuru agera kuri The Rwandan muri iki gitondo cyo ku wa kabiri tariki ya 18 Nzeri 2018 aravuga ko  Chief of Superintendant of Police (Rtd) Hubert Gashagaza yapfuye yishwe anizwe I Ndera ya Kanombe muri iri joro ryakeye ryo ku wa mbere rishyira ku wa kabiri.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, Mbabazi Modeste, yavuze  ko amakuru y’ibanze agaragaza ko bishoboka ko Gashagaza yishwe n’abagizi ba nabi.

Ati “Amakuru ni ko umuntu wamubonye bwa mbere ari umumotari wamubonye hafi saa kumi n’imwe z’igitondo. Yabonye imodoka yamenetse ikirahure cyo ku ruhande rwa shoferi irimo umuntu wapfuye hari imigozi isa n’aho yanigishijwe mu ijosi. Ni imigozi isa n’iya mudasobwa cyangwa televiziyo.”

Umurambo wagaragaye i Ndera aho Abashinwa baparika amakamyo mu muhanda w’igitaka uri nko muri metero ijana uvuye kuri kaburimbo.

Hubert Gashagaza wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru afite ipeti rya Chief Superintendent of Police (CSP) yakoze imirimo itandukanye muri Polisi y’u Rwanda irimo no kuba umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, yanakoze mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubugenzacyaha (CID), yagiye kandi mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Centrafrique.

Hubert Gashagaza yari yasezerewe muri polisi mu 2016.