CSP Hubert Gashagaza yiciwe ahandi ajyanwa i Ndera!

Urwego rw’ubugenzacyaha bw’u Rwanda bwemeza ko CSP Gashagaza Hubert wari uherutse gusezererwa muri Polisi y’Igihugu, yitabye Imana, yishwe. Umurambo wa Nyakigendera wasanzwe mu modoka mu murenge wa Ndera mu karere ka Kicukiro. Aho si kure cyane y’ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kanombe

Bwana Habineza Aloys ni umwe mu bagize ubuyobozi bw’umudugudu wa Runyonza, akagali ka Kibenga umurenge wa Ndera. Ari mu bageze aho abaturage basanze nyakwigendera yapfuye.

Habineza yabwiye Ijwi ry’Amerika ko ibyo yabonye asanga Nyakwigendera aticiwe aho basanze umurambo we. Ahubwo akeka ko abagizi ba nabi bamaze kumwica bakaza kuhamujugunya. Yunzemo kandi ko atari ubwa mbere muri ako gace gasa nk’akadatuwe cyane bahasanze imirambo y’abantu.

Ibivugwa n’abaturage ntabwo bitandukanye cyane n’ibyemejwe n’umuvugizi w’;urwego rw’ubugenzacyaha bw’u Rwanda Modestre Mbabazi. Aganira n’Ijwi ry’Amerika, Mbabazi yavuze ko amakuru y’ibanze agaragaza ko bishoboka ko Gashagaza yishwe n’abagizi ba nabi.

Uyu muyobozi avuga ko umuntu wamubonye bwa mbere ari umumotari. Ubwo byari hafi saa kumi n’imwe z’igitondo. Uyu kandi yabwiye abashinzwe umutekano, ndetse n’abaturage baje kubyemereza Ijwi ry’Amerika, ko mu ijosi rya Nyakwigendera hari imigozi isa n’aho yanigishijwe. Abaturage bemeza ko iyo migozi isa n’iya mudasobwa cyangwa telefoni.

Umuvugizi w’ubushinjacyaha Mbabazi avuga ko kugeza ubu umurambo wa Nyakwigendera wajyanwe mu bitaro bya Kacyiru, aho usuzumwa n’abaganga.

N’ubwo umurambo wa Gashagaza watoraguwe mu murenge wa Ndera, ubundi yari asanzwe atuye mu kagali ka Rukiri ya I mu murenge wa Remera mu karere ka Gasabo.

CSP Gashagaza yakoze imirimo myinshi, mbere yo gusezera mu gipolisi. Yabaye Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo ndetse yanakoze no mu ishami ry’ubugenzacyaha bwa Polise( CID). Ubu yari mu kiruhuko k’izabukuru, aho yakoreraga inkeragutabara mu karere ka Rulindo.

VOA