Dusobanukirwe ku mbabazi zahawe Kizito Mihigo na Victoire Ingabire

Me Joseph Cikuru Mwanamayi

Yanditswe na Me Joseph Cikuru Mwanamaye

Bavandimwe,

Hari benshi bakomeza kwitiranya imbabazi Perezida Paul Kagame yatanze kuri INGABIRE na Kizito, bazigereranya n’izindi zitangwa mu bindi bihugu cyangwa se bakazitiranya n’izitangwa na Perezida wa Repubulika ku mfungwa zasabiwe gufungurwa by’agateganyo, bikozwe na Minisitiri w’Ubutabera abanje kubicisha mu nama y’aba Ministres.

Ingingo ya 109 ya Constitution iha ububasha Perezida bwo gutanga imbabazi ku mfungwa iyo ari yo yose abanje kubigisha inama Urukiko rw’Ikirenga.
Abikora akoresheje Iteka rya Perezida (Arrêté Présidentiel / Presidential Order) nk’uko biteganywa n’ingingo ya 112 y’Itegeko Nshinga.

Kandi iryo Teka rigatangira gukurikizwa kuva umunsi ritangarijwe ho mu Igazeti ya Leta (ingingo ya 176 ya Constitution).

Ingingo ya 236 ya Code de Procédure pénale mu Rwanda (Itegeko nr 30/2013 ryo kuwa 24/05/2013), yo ishimangira ko ubwo bubasha Perezida afite mu Rwanda, bumwemerera gutanga imbabazi MU BUSHISHOZI BWE no KU NYUNGU RUSANGE Z’IGIHUGU (wenda nka politiki na diplomasi mpuzamahanga, mu byo gushaka inkunga y’amafranga cg kurebwa neza mu ruhando rw’ibindi bihugu, etc.), kandi ko izo mbabazi ze ZIVANAHO IBIHANO BYOSE cg BIMWE UWAKATIWE YACIWE cyangwa se ZIKABISIMBUZA IBINDI BIHANO BYOROSHYE.

Ingingo ya 237 y’Itegeko navuze haruguru igakomeza ivuga ko imbabazi zishobora gutangirwa ibihano byose by’iremezo, n’iby’ingereka kdi BIKOMOKA KU RUBANZA RWACIWE BURUNDU.

IYO IGIHANO CYARANGIJWE KURI BIMWE, IMBABAZI ZISHOBORA GUTANGIRWA IGIHANO CYOSE CYASIGAYE cg IGICE CYACYO.

Ariko Perezida abanza kubigishamo inama Urukiko rw’Ikirenga (Ingingo ya 109 Constitution).

Ingingo ya 238 CPP, iteganya uburyo bwo gusaba imbabazi zitangwa na Perezida wa Repubulika bikorwa mo, nko kuba uwakatiwe yandikira Perezida akanabimenyesha MINIJUST, kuko Perezida ntiyababarira utabishatse ngo abimubwire.

Iyo ngingo inateganya na none ko ibyerekeye imbabazi rusange (grâce présidentielle collective / collective Presidential Order), bisabirwa imfungwa na MINIJUST amaze kugaragaza impamvu ashingira ho.

Aha nshimangire kdi byumvikane neza ko imbabazi zasabiwe imfungwa na Minisitiri w’Ubutabera, ATARI NGOMBWA KO ABAKATIWE BAZISABIRA UBWABO MU NYANDIKO bageza kuri MINIJUST, kuko Ministère ishobora kugendera kuri raporo za Gereza, paramètres nyinshi zinyuranye (conditions de détentions, conditions financières, économiques et de ressources humaines mu magereza, conditions de santé des détenus, conditions z’abakora ibindi byaha byinshi hanze bisa n’iby’abakatiwe, conditions y’imyaka y’imfungwa ubuto cg izabukuru, conditions z’ibitsina bifunzwe (abagore cg abakobwa bakoze avortement /abortion, …..).

Juridiquement parlant, nta ngingo n’imwe y’amategeko ivuga ko Perezida wa Repubulika agomba gutanga imbabazi k’uwakatiwe ku giti cye wamwandikiye ngo amutegeke ibyo azubahiriza, kuko icyo gihe nta effectivité de cette prérogative du Président.

Gusa, Perezida atanga imbabazi ashyizeho conditions mu gihe ari za mbabazi zasabiwe imfungwa mu kivunge na Minisitiri w’Ubutabera kuko zo zitwa ko ari LIBERATION CONDITIONNELLE. Ni na cyo gusobanuro cyazo, irekurwa sous conditions.

Ni aho rero, abantu benshi bitiranyije iby’ifungurwa rya INGABIRE na Kizito k’ubw’imbabazi za Perezida n’ifungurwa ry’agateganyo ry’izindi mfungwa zitandikiye Perezida wa Repubulika.

Ingingo ya 241 CPP irabisobanura neza :
” Imbabazi zitangwa na Perezida wa Repubulika zishobora gutangwa NTA BISABWE KUBAHIRIZWA cyangwa hateganyijwe uwagiriwe imbabazi agomba gukurikiza, amabwiriza avuzwe mu cyemezo cyazo. Iyo ayo mabwiriza adakurikijwe, imbabazi ziherako zivanwaho kdi igihano kikarangizwa”.

Iyi ngingo rero ya 241 CPP ni yo yabaye mal interprété (de mauvaise cyangwa se de bonne foi) n’abagiriye Perezida wa Repubulika inama yo kwiga no gusubiza ubusabe bwa Ingabire na Kizito.

NYAMARA KU BANDI BAREKUWE MU NZIRA KIMWE NA BO nka Pasteur Bizimungu cg KALISA Alfred wa ex BCDI, bararekuwe, ariko KALISA ntagire ibyo ategekwa kubahirizwa ahubwo akagororerwa kugirwa Ambassadeur w’u Rwanda muri Angola, nyuma y’uko Sénat ivuze ko grâce présidentielle yamuhanaguriye ibihano bye byose.

KUKI RERO IYO GRACE PRÉSIDENTIELLE ITABIHANAGUYE KURI INGABIRE na KIZITO ???

Naho ku birebana n’ifungurwa ry’agateganyo (libération conditionnelle / Release on parole), biteganywa n’ingingo za 245 kugeza 251 CPP.

Ibisabwa n’ingaruka ndetse no gukomorerwa burundu bisobanuye neza muri izo ngingo, kuko bigaragariza buri wese ku bireba imfungwa zahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika, ariko zazisabiwe na MINIJUST, zo zitagombye kwandikira Minisitiri cg zandikire Perezida zibisaba.

Ndangize mbamenyesha ko mutagomba kuvanga imbabazi zitangwa na Perezida wa Repubulika hakurikijwe ingingo ya 109 ya Constitution imuha ububasha bwo kugira ubushishozi bwe no k’ubw’inyungu rusange z’igihugu (za politiki cg se za diplomatie mpuzamahanga).

Mutandukanye kandi bene izi mbabazi zo mu bushishozi bwa Perezida no ku nyungu rusange z’igihugu, zitangwa akenshi k’ubwa sentiments, nta tegeko rindi ashingira ho.

Ntimuzitiranye n’IMBABAZI ZITANGWA N’ITEGEKO ( Amnestie/ amnesty) kuko zo ni imbabazi zivugwa mu ngingo za 255- 258 CPP, zihabwa abantu ku bihano bari barakatiwe, zigatangwa mu nyungu rusange bitewe n’IBIHE IGIHUGU KIRIMO cg KIVUYEMO.

Zisabwa na Gouvernement, zikemezwa n’Inteko Nshingamategeko.

La loi d’amnestie NTIRIVUGA AMAZINA Y’ABANTU BAHAWE IMBABAZI. Ahubwo rivuga catégories z’ibyaha bibabariwe cyangwa icyiciro runaka cy’abakoze icyaha kibabariwe.

NB. Kuri njye, imbabazi zahawe ba Kizito na Ingabire, ni za zindi zabanje gushaka impamvu ziteganywa n’itegeko ngo NIBABANZE BANDIKE.

N’iyo inyito y’ibaruwa igirwa “Gusaba gufungurwa” bitari “Gusaba imbabazi”, n’ubundi bagombaga gufungurwa kubera izindi paramètres politiques.

Gusa hagombaga kubahirizwa conditions amategeko ateganya, kuba imfungwa yandikiye Perezida no kuba urubanza rwayo rwaraciwe ku buryo bwa burundu (nta bujurire).

Imbabazi zatanzwe mu buhubutsi cyane, bituma banashyirwa ho conditions bazubahiriza kdi bo batari muri catégories y’abasabiwe libération conditionnelle na MINIJUST.

1 COMMENT

  1. Niba koko amategeko uvuga ari uko ateye,tukareba kandi ukuntu banditse ko Ingabire ari male(bivuze igitsina gabo) ,nta wahakana ko bariya bantu barekuwe biturutse ku kotswa igitutu. Icyo gitutu kandi kikaba cyaraturutse mu mpande nyinshi cyane cyane Amerika, Uk, Canada,UE. Ibyo bihugu nabyo bikaba biri kubona ko ibintu biri hafi guhinduka mu Rwanda kuko babona hatutumba intambara. Nta wayihakana kuko ba Nsankara n’abo bafatanije bayitangije mu gihe babivugaga ku maradiyo n’ahandi. ni nabyo byateye ubwoba biriya bihugu kuko byabonye iriya ntambara ifite ishingiro kandi ko abaturage
    Ibyo bihugu rero birareba bikabona ko kugira ngo iyo ntambara itutumba igende gahoro kandi birengere inyungu zabyo ari uko abafungwa bafungurwa cyane cyane umunyapolitiki Ingabire. Uyu urukiko nyafurika rurebana n’uburenganzira bwa kiremwa muntu rukaba rwarasabye ko arekurwa.
    Narangiza rero mvuga ko nta muntu ugomba gushakira impamvu yirekurwa rya Ingabire ahandi.

    Ku irekurwa rya Kizito navuga ko ari politiki ya Kagamé aho ashaka ko urubyiruko rukunda KIZITO rushime Kagamé kandi rumuvyge neza. Bityo nihagira urusaba kujya mu baharanira impinduka babyange. Uretse ko aha iyo politiki itazafa.

    Naho ubundi n uko ibintu bimeze.

Comments are closed.