FDU INKINGI :Ingabire Victoire yahawe imbabazi za nyirarubeshwa kuko abagize ishyaka rye baracyafunze.

Abantu bakomeje kwibaza byinshi ku bijyanye n’imbabazi bivugwa ko zahawe Mme Ingabire Victoire ndetse na Kizito Mihigo, kuko bigaragarako hari ikibyihishe Inyuma gifitiye inyungu ubutegetsi bwa Prezida Paul Kagame.

Kugeza ubu muri gereza zose zo mu Rwanda hakomeje kurangwa umubare munini w’imfungwa wiganjemo urubyiruko, abashinjwa ibyaha bya génocide, ibyaha bigambanira Igihugu ndetse n’ibindi.

Tugarutse ku ishyaka FDU-Inkingi ritavugarumwe n’ubutegetsi bwa Prezida Paul Kagame, twatunguwe no kubona harekurwa umuyobozi waryo gusa mu gihe bizwi ko rifite abarwanashyaka bafunze nk’uko urutonde rwabo rukurikira n’aho bafungiye, hakabamo abakiburana n’abandi barangije kuburana bidasubirwaho :

-Twagirimana Boniface (Gereza ya Nyarugenge)

-Sibomana Sylvain (Gereza ya Rubavu)

-Gasengayire Leonille (Gereza ya Nyarugenge)

-Nsabiyaremye Gratien (Gereza ya Nyarugenge)

-Twagirayezu Fabien Gereza ya Nyarugenge)

-Manirafasha Norbert (Gereza ya Nyanza)

-Ntirutwa Théophile (Gereza ya Nyarugenge)

-Maniraguha Rwego Gilbert (Gereza ya Nyarugenge)

-Ufitamahoro Norbert (Gereza ya Nyarugenge)

-Ndarusanuye Alphonse (Gereza ya Nyanza)

-Mbarushimana Evode (Gereza ya Nyarugenge)

-Nkiko Ernest (Gereza ya Nyarugenge)

-Ntabwoba Jean Damascene (Gereza ya Nyarugenge)

-Twagirayezu Janvier (Gereza ya Nyarugenge)

-Ndayisenga Papias (Gereza ya Nyarugenge)

Dushingiye kuri uru rutonde ntibyumvikana uko watanga imbabazi ugasiga aba barwanashyaka! Bose bahuriye kuri dossier imwe yo gushinjwa gukorana n’imitwe ya FDLR, RNC, P5, FDU INKINGI, bagahurira kandi ku cyaha cyo gushakira iyo mitwe abayoboke, gukusanya imisanzu, no gukorana amanama nayo! Ibi ni nabyo byaha byashinjwaga Umukuru wabo Mme Ingabire Victoire.

Président Paul Kagame niba koko ataratanze imbabazi z’ikinyoma narekure n’aba, kimwe n’izindi mfungwa zitandukanye zifungiye ibitekerezo byazo bitandukanye n’iby’ishyaka riri ku butegetsi.

By’umwihariko ishyaka FDU-Inkingi ryari rikwiye guhabwa agahenge kuko ryanyuze mu bibazo bikomeye birimo no kuba rifite abarwanashyaka baryo bishwe nka :

-Iragena Illuminée

-Sebahinzi Ephrem

-Segatwa Robert

-Jean Damascene Habarugira.

N’umubare munini w’abahunze Igihugu kubera guhigwa n’inzego z’iperereza. Tukaba twizeye ko Président Kagame azatega amatwi Mme Ingabire Victoire akamugezaho ubutumwa n’ibitekerezo bizafasha kubaka Igihugu.

Mugire amahoro

Umurwanashyaka wa FDU Inkingi.