IMPINDURAMATWARA IRI BUGUFI.

Nongeye kubaramutsa basangira murage wa Gihanga. Nimugire amahoro. Duherukana munyandiko nahaye umutwe w’amagambo ugir’uti”IMPINDURAMATWARA NYARWANDA”. Uyu munsi rero ngarutse ngira nti”IMPINDURAMATWARA IRI BUGUFI”. Ibirimo kuba muri iyi minsi biraca amarenga yuko Impimduramatwara Nyarwanda iri bugufi. Iyo witegereje u Rwanda yewe uhereye muntangiriro za 2017, utiriwe ujya nakure iyo za 2006,7,8 gukomeza, ukageza amagingo aya; ubona harabaye impinduka zikomeye mubutegetsi bwa Kigali cyane zishyira kuherezo ryabwo.

Mbere yuko nibanda kubukungu, ububanyi n’amahanga, n’ibindi byiciro bitandukanye, ndahera ku marangamutima yanjye ariyo aya: 1. Kwibasirwa kwa Jambo Asbl nabifashe nko gukubitwa kwa Dominique MBONYUMUTWA mu 1959. 2. Gufungurwa kwa Kizito MIHIGO na Victoire INGABIRE nabyo nabibonye nko kwemerera amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi kungoma ya Nyakwigendera Juvenal HABYARIMANA. Ibi bimenyetso bibiri biraza bitwibutsa impinduramatwara navuga ziheruka mu Rwanda, imwe y’abahutu indi y’abatutsi. Ibi biratugaragariza ko impinduramatwara izakurikira atari iyubwoko ahubwo ari iya bene Kanyarwanda nkuko bigaragara ko tugize integuza ivuye mu Mpinduramatwara y’Abahutu yabaye mu 1959 ndetse niy’Abatutsi yabaye mu 1994. Dutegereze twiteguye ifirimbi izavuga itangiza Impinduramatwara. Nidushyire hamwe duharanira ukubohorwa kw’Abanyarwanda bose apana ubwoko ubu n’ubu. 

Uyu munsi iyo urebye ububanyinamahanga bw’igihugu cyacu usanga buhagaze nabi kuburyo bukomeye, yewe uhereye kubaturanyi bose badukikije usanga atari shyashya, wakomeza muri Afurika ukitegereza uyu mwaka umukuru w’igihugu cyacu amaze ayoboye Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika usanga u Rwanda rwaragaragaye nkigihugu kiyobowe n’igitugu no kutajya inama. Wakomeza mumahanga ya kure, ukareba uburyo igihugu cyacu cyabyimbije agatuza imbere y’igihugu gikomeye nka Leta zunze ubumwe z’Amerika nabyo bikugaragariza aho duhagaze. Umukuru w’igihugu aheruka mu Bubiligi no mu Bufaransa mugikorwa cyagaragaye nko kujya kugambanira D.R.Congo ariko nabyo ntibyamuhiriye. Ibyo byose no kuba ubutegetsi bw’u Rwanda bufatwa nkubwafunze abenegihugu benshi bazira politiki (aha navuga igikorwa kimaze iminsi cya #FreeDianeRwigara tutashidikanya ko cyo ndetse na kandidatire ya Mushikiwabo muri OIF biri mubyaba byatumye Kizito MIHIGO na Victoire INGABIRE bafungurwa) usanga u Rwanda rihagaze nabi mugisata cy’ububanyinamahanga.

Ubukungu bw’igihugu cyacu bwifashe nabi, ibigaragarira buri umwe kuri ubu ni igabanywa rikabije ry’imfashanyo yahabwaga amakipe yari asanzwe afashwa nuturere, abakozi ba leta bamaze amezi menshi badahembwa, n’ibindi. Biragoye kumenya ingano y’umutungo wa FPR, gusa ikidashidikanywaho nuko wamutungo navuga uba uzigamwe ahantu twakwita udakorwaho (kanywite capital) ubu bisabwa ko ukorwaho bitewe nuko ibuye ryo muri D.R.Congo ritakiboneka ndetse n’imisoro inyunyuswa abaturage ikaba idahagije mungendo z’umukuru w’igihugu ndetse n’imishahara y’abandi bategetsi bakomeye. Abari mumahanga nimwe mwabwirwa neza iby’ubukungu bumeze nabi murwababyaye naho hano mugihugu ho kubibona ntibisaba guhengereza.

Natangiye mvuga kumarangamutima agendeye kubiriho, nagarutse kububanyi namahanga aho twabonye ko butifashe neza nagato. Nasoreje kubukungu, igihugu kidafite ubukungu rero ntacyo kiba gisigaje, cyane kugihugu nk’u Rwanda rubeshejweho no kwishyura abanyamahanga bagenda barubeshyera uko rutari, ndetse rubeshejwe ho n’imbunda, umunsi babuze ayo bahemba abasirikari kazaba kabaye. None rero Banyarwanda Banyarwandakazi namwe Nshuti z’u Rwanda nyuma yo kubona ko u Rwanda rwacu ruri munzira y’impinduramatwara nakora iki wakora iki kugira ngo tuyigereho? Ni ahacu mugufashanya dushyize hamwe twese tugasubiza umuturage uburenganzira agombwa. Kansoreze ku jambo Bwana Gilbert MWENEDATA aherutse kuvuga mukiganiro yagiranye na Serge NDAYIZERE kuri Radio Itahuka aho yatanze ikiganiro k’ubumwe n’ubwiyunge; yasoje agira ati”Abanyapolitiki turarwaye, turagomba kubanza gukira ubwacu tukabona gukiza abaturage; dukwiye kwicarana tukabwirana ukuri tukabanza kugera k’ubumwe n’ubwiyunge nyabwo twe ubwacu”.

Ngayo nguko, Imana ibarinde.

#FreeDianeRwigara

Sinivuga tuzamenyana igihe gikwiye.