Kuki abacamanza bihishe mu gusomera Boniface Twagirimana n’abandi bo muri FDU-Inkingi?

Icyemezo cy’umucamanza mu rukiko rukuru cyashimangiye ko icyemezo cy’umucamanza mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge cyo ku itariki ya 26 z’ukwezi kwa Cyenda uyu mwaka gihama uko kiri ku baregwa barindwi.

Abo ni Boniface Twagirimana visi Prezida wa mbere wa FDU Inkingi, Fabien Twagirayezu ushinzwe ubukangurambaga ku rwego rw’igihugu muri FDU Inkingi, Leonille Gasengayire ufatwa nk’umubitsi w’ishyaka n’abarwanashyaka basanzwe nka Gratien Nsabiyaremye, Evode Mbarushimana, Papias Ndayishimiye na Norbert Ufitamahoro.

Abo uko ari barindwi umucamanza yategetse ko bakomeza gufungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30 igihe ubushinjacyaha bukibakoraho iperereza.

Umucamanza aravuga ko impamvu abaregwa bashingiraho ubujurire bwabo basaba ko bafungurwa by’agateganyo nta shingiro zifite kuko asanga hari impamvu zikomeye zo kuba baba bagumye gufungwa by’agateganyo.

Ariko icyi cyemezo kugira ngo umucamanza agisome yabanje kwihisha! Ese batinyaga iki? Ni isoni z’uko bari mu mafuti cyangwa hari indi mpamvu?