MUKURARINDA NKUBWIRE: “URUCIRA MUKASO, RUGATWARA NYOKO”

Niko Mukuralinda Alain we, maze kureba ikiganiro wahaye igihe tv mbona ibimwaro uvugana, mbona ko witeye umwitero w’ubugwari; kandi kuwukuramo bizakugora.

Ubwo rero ngo uri umunyamategeko w’umwuga! Niko, ujya gushinja Ingabire Victoire wabonaga koko ariwe munyabyaha kurusha uwo bari bahanganye ariwe Kagame?

1. Ujya gufata ikiraka cy’amafaranga ya rupiyefu ngo wandike igitabo kuri Ingabire Victoire, wakagombye kuba umugabo nyawe ukandika igitabo kuri SOBUKWE GATABAZI FELISIYANI (umugabo wemerwa na bose bakunda demokarasi n’umurimo/akaba umwe mu bashinze PSD ya kera icyiri ishyaka, dore ko itakibaho) kandi ukerekana abamwishe (batari undi utari Kagame ubwe watanze itegeko yicaye ku Mulindi); byibuze ubu umugore wawe n’umuryango we baba bishimiye ko ukuri ku rupfu rwa Nyakwigendera Gatabazi Felisiyani kwagiye hanze.

2. Ese igihe wazaga hari habuze izindi dosiye nyinshi ndetse z’ubwicanyi bwakozwe ku itegeko ry’uwo wiyemeje guhakwaho (Kagame)? Koko wirengagije abakugannye bakubwira kuri aba:
– Rwisereka André Kagwa wishwe n’abatumwe na Kagame;
– Beatrice Kitima (wari umudame w’umukongomani Kitima Alphonse) wishwe n’abatumwe na Kagame;

Mbe mvuze abo bake cyane kuko lisiti ni nini ku bishwe icyo gihe wicaye ku ntebe y’ubuhake bw’umwakagara, bose ugahumiriza, ukatsa Q7 ukajya kwinywera ikirahure ntacyo witayeho.

Menya utazi ko amagambo wajyaga uvuga uri i Burayi, yose azwi… bazagera aho bayagusubiriramo ubundi bakujugunye aho bashyira abidishyi bashaje.

Ndangize nkubwira ngo usome neza aya magambo ari muri Bibiliya Ntagatifu, Izayi 10:1-4

“Baragowe! Abo bantu bashyiraho amategeko arenganya, bakandika amabwiriza akandamiza, birengagiza imanza za rubanda rugufi, barenganya abakene bo mu muryango wanjye, bagira abapfakazi iminyago yabo, kandi bagacuza imfubyi. Muzamera mute ku munsi w’irimburwa, ubwo umuhengeri uzaba uturutse iyo bigwa? Ni nde muzahungiraho kugira ngo abatabare, muzahisha hehe ubwo bukungu bwanyu? Ubwo muzagenza amavi rwagati mu mbohe, cyangwa se murambarare hagati mu ntumbi. Nyamara n’ubwo bimeze bityo bwose, uburakari bw’Uhoraho ntiburacogora, ukuboko kwe kuracyabanguye.”

Ibyo wakoze rero Mukuralinda, reka bikuvugishe amangambure kandi uzabyishyura niko amateka amera.

Kimbagira muri uwo mwitero w’ikimwaro.

Umusomyi wa The Rwandan

2 COMMENTS

  1. Nkimara gusoma iyi nyandiko y’umusomyi wa the Rwandan aho avuga ibya Mukuralinda, nibajije byinshi. Icya mbere ni uko icyo gitabo cya Mukuralinda ntarakibona. Ese icyo gitabo gishinja Ingabire ? niba kimushinja ni ukuvuga ko ubu uwo Mukuralinda ikimwaro cyamwuzuye.Yabuze aho arigitira amaze kubona ko Ingabire afunguwe kandi na nubu akaba avuga ko yafungiwe ubusa,akaba atarasabye imbabazi akaba yaraniyemeje gukomeza kurwanya igitugu.

    Ibibaye kuri Mukuralinda byagombye Kubera abandi bantu isomo ntibajye bavuga cyangwa bandika ibintu bidafite gihamya.Kimwe nuko abantu bagomba kutajya bagambanira cyangwa ngo babeshyere abandi cyane cyane muri iibi bihe turi mu nkundura yo guhirika ingoma y’agatsiko.
    ikindi kibazo nibajije ni ukumenya niba koko uwo Mukuralinda ari umunyamategeko. Niba bivugwa ko ari umunyamategeko kandi akaba yarize koko iby’amategeko, nemeranwa neza neza nuvuga ko yariye amafaranga ya RPF kugira ngo yandike kiriya gitabo. Niba ari uko biri ntabwo ari umunyamategeko w’umwuga ahubwo ni uw’inda.

  2. Comment:we need to build our country than to be tolkatives please be protical personally needed by rwandans don’t west our time for nothing strong mind discuss idears so discuss ideas we need to get development

Comments are closed.