Njye naharaniye uburenganzira bw’ikiremwamuntu nkoresheje agafuni n’imbunda

Mu ijambo Perezida Kagame yavuze imbere y’abagize unity club mu mugoroba wo ku wa gatanu tariki 27 Ukwakira 2017 yavuze byinshi byateye abantu kwibaza kubera uburyo Perezida Kagame yagaragaje kwitaka no kugaragaza ko yikunda bikabije ndetse yireba ubwe atajya areba abandi.

Muri iryo jambo yavugiye muri Kigali Convention Center yibasiye imiryango nka Human Rights watch yibaza ngo aho iyo miryango yari mu 1994. Yavuze ko bo mu gibe bo baharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu bakoresheje amakaramu n’amagambo, we Kagame ngo yaharaniye uburenganzira bw’ikiremwamuntu arasa abantu ngo aharanira uburenganzirabwe!

Yagaye cyane abantu bagirwa ibihangange ngo barafunzwe gusa kandi we ngo yaramaze imyaka 5 arwana muri Uganda n’indi myaka 4 n’igice mu Rwanda. Ngo icyo gihe amasasu yavuzaga ubuhuha , ngo yashoboraga gupfa igihe cyose!