Uburyo Victoire Ingabire na Kizito Mihigo bafunguwemo ntibusobanutse!

Yanditswe na Marc Matabaro

Mu rurimi rw’ikiratini baravuga ngo:« Timeo Danaos et dona ferentes » bishatse kuvuga ko izi mbabazi Perezida Kagame yitwa ko yahaye Victoire Ingabire na Kizito Mihigo umuntu atazishira amakenga dore ko harimo agahaze wa mugani w’abarundi.

Twitabaje umunyamategeko Me Joseph Chikuru Mwanamaye maze atubwira icyo abitekerezaho:

Kuva itangazo rya Perezida ritanga imbabazi kuri INGABIRE na KIZITO ryasohoka, ndetse n’Igazeti ya Leta yatangajwe mo Amateka 2 ya Perezida hamwe n’irya Minisitiri w’Ubutabera rifungura by’agateganyo zimwe mu mfungwa, hari abantu benshi batabisobanukiwe neza.

Ni yo mpamvu nifuje gutanga ibisobanuro bigufi mu rwego rwo kubamenyesha ingaruka z’uko gukomeza kurangiriza ibihano hanze ya gereza.

1. Grâce présidentielle ishobora gutangwa ku bantu benshi mu kivunge cyangwa se ku muntu ku giti cye.

2. Grâce présidentielle ntishobora gutangwa itabanje gusabwa mu nyandiko bisabwe n’uwakatiwe. Ni yo mpamvu mu itangazo ryasohotse handitswemo ngo “….agendeye ku busabe bwa Ingabire Victoire na Kizito, Perezida wa Repubulika atanze imbabazi…”

3. Grace présidentielle itangwa ku mfungwa yakatiwe kandi urubanza rwe rwaramaze gucibwa burundu, ni ukuvuga rutagishoboye kujuririrwa. Ni muri urwo rwego Kizito we yanditse asaba kureka ubujurire bwe muri Cour Suprême kugira ngo imikirize yarwo yo mu Rikiko Rukuru (Haute Cour) ku rwego rwa mbere ibe ntakuka. Urubanza rwa Ingabire Victoire rwo rwari rwararangije kuba ntakuka ku rwego rw’Ubujurire mu Rukiko rw’Ikirenga;

4. Grâce présidentielle ishobora gutangwa ku gihano cyose cyangwa se ku gice cyacyo. Ni yo mpamvu Iteka rya Perezida rigaragaza ko INGABIRE na KIZITO bahawe imbabazi zo gufungurwa ku myaka bari bari basigaje kurangiriza muri gereza y’igihano bakatiwe.

5. Nshimangire kandi byumvikane neza ko INGABIRE na KIZITO batafunguwe by’agateganyo nk’uko amategeko ya libération conditionnelle abiteganya.

Par contre, abandi bagororwa basaga ibihumbi 2.000 bari barakatiwe burundu, barekuwe by’agateganyo na MINIJUST, ntabwo ari grâce présidentielle yatumye bajya hanze ya Gereza.

INGARUKA (effets) Z’AYO MATEKA YOMBI ya Perezida na Minisitiri w’Ubutabera ku bafunguwe.

Ese bemerewe droits civils et politiques mu gihugu?

Mbere na mbere, mbanze menyeshe ko uwahawe imbabazi za Perezida wa Repubulika, NTIYAKAGOMBYE GUTEGEKWA KUJYA YITABA UBUSHINJACYAHA, KUKO ABA ATARI MU CYICIRO CY’UWAREKUWE BY’AGATEGANYO NA MINIJUST (le condamné libéré sous conditions).

Ku bibaza niba Ingabire Victoire urekuwe k’ubw’imbabazi za Perezida wa Repubulika yemerewe exercice de tous les droits civils et politiques mu Rwanda cyangwa hanze, igisubizo ni OYA.

A. Kimwe na Me Ntaganda Bernard warekuwe arangije igihano cye cyose, INGABIRE UMUHOZA Victoire nta burenganzira afite, kabone n’iyo ishyaka rye FDU INKINGI ryakwemerwa rikandikwa mu Rwanda, bwo gukinira politiki mu Rwanda, igihe cyose NTA CYEMEZO CY’IHANAGURABUSEMBWA (réhabilitation de ses peines prononcées ) ARAFATIRWA KU BYAHA YAHAMIJWE NO KU BIHANO YAHAWE.

Kuba yafunguwe k’ubw’imbabazi yahawe na Perezida wa Repubulika, ntibisobanuye ko ahanaguwe ho ibyaha yahamijwe cyangwa ko ibihano yahawe bisibwe/ bikuweho.

Ibyo kandi bishimangiwe n’ibyanditse mu Iteka rya Perezida ryamuhaye imbabazi, ko aramutse atubahirije ibyo yategetswe, byatuma yongera gufatwa agafungwa agakomeza kurangiriza igihano cye muri gereza.

Ibiri amambu ariko, ingingo ya 5 y’Iteka rya Perezida uvuga ko ibyo yategetswe, uwafunguwe ashobora kwandikira Perezida wa Repubulika amusaba kubihundura cyangwa kubivanaho byose, akagenera MINIJUST kopi y’ibaruwa. Uyu agasuzuma izo mpamvu zabyo, akaba yaha inama Perezida wa Repubulika, akemera cyangwa akanga ibyo uwafunguwe yamusabye.

Amaze kuvanirwaho ibyo yategetswe, ni bwo uwafunguwe ashobora kwandikira izindi Nzego ziteganywa n’itegeko, nyuma y’imyaka iteganyijwe n’amategeko, ASABA IHANAGURWABUSEMBWA kugira ngo naryemererwa abone kugira droits civils et politiques zose nk’abandi baturage mu gihugu cyangwa baba hanze yacyo (gutora no gutorwa, ….).

Ndangize nsubiza abibaza impamvu uwahawe imbabazi za Perezida wa Repubulika yashyizwe ho conditions boshye uwarekuwe by’agateganyo na Minisitiri w’ubutabera utanga libération conditionnelle.

Nk’uko nabikomojeho haruguru, nta mpamvu n’imwe yemewe n’amategeko yo gutanga grâce présidentielle ngo inaherekezwe n’ibyo uwarekuwe ategetswe kubahiriza, kubera ko Perezida wa Repubulika yashoboraga gutanga imbabazi ku gihano cyose uko cyakabaye, ntibigire izindi nkurikizi nyuma k’uwakatiwe.

Ariko rero, niba Perezida wa Repubulika yazihaye INGABIRE na Kizito gusa ku gice cy’igihano buri umwe yakatiwe, ndetse akanongeraho ibyo bagomba kubahiriza, ni UBURYO BWO KUGARAGAZA KO BASA N’ABAGIFUNZWE KANDI KO IGIHE ARI CYO CYOSE, BASHOBORA KONGERA GUFATWA, baramutse batigengesereye hanze.

Erega mu bindi bihugu bikurikiza amategeko, Perezida wa Repubulika ashobora gutanga imbabazi, imfungwa zigataha, yewe zitaraburana ngo zikatirwe cyangwa se zikiri no mu bujurire butarasuzumwa. D’ailleurs, ibyo byigeze kuba muri Côte d’Ivoire.

Naho mu Rwanda amategeko ntakurikizwa. N’amategeko ahari, akurikizwa harimo n’amarangamutima ya kinyapolitiki cyangwa se y’ikimenyane n’irondakoko…

Ikindi abantu bagomba kumenya na none, ni uko grâce présidentielle itangwa akenshi mu bihugu bitegekesha igitugu cyangwa bifite ibindi bishinjwa ku rwego mpuzamahanga cyangwa igatangwa kugira ngo inyungu zimwe z’igihugu zigerweho (nko kuba u Rwanda rwayobora Francophonie OIF).

Niba mwibuka neza Kalisa Alfred (ex D.G. wa BCDI) na we yahawe imbabazi gutya, bukeye bamugira Ambassador muri Angola. Hanyuma Sénat kuko igomba kwemeza appointment ye, yagiye impaka ko umuntu wakatiwe igihe kirenze amezi 6 atemerewe kubona akazi ka Leta. Umusenateri umwe ati “Ariko iyo Perezida amuhaye imbabazi aba amuhanaguyeho ubusembwa”. Bakomye mu mashyi baramwemeza.

Byongeye na none, kuba Green Party na PS Imberakuri (Mukabunani Christine) baremewe muri Parliament, si urukundo rundi, ahubwo ni ukugira ngo u Rwanda rugire isura nziza ngo rwemeye opposition kandi ntacyo ayo mashyaka azanenga iriri ku butegetsi.

N’ubu ifungurwa rya INGABIRE na Kizito bikozwe mu gushaka inyungu z’Ishyaka riri ku butegetsi, kugira ngo bitangire bivugwe ko Demokrasi no kubahiriza uburenganzira bw’Ikiremwamuntu byubahirijwe.

Kuri njye, mbona ibi byose biri gukorwa kugira ngo President wa Union Africaine agaragaze ibyiza mbere y’uko manda ye irangira.

Abazungu batangire baririmbe hanze ngo nta mpamvu u Rwanda rutayobora umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bivuga igifaransa (OIF), abandi ngo nihatangwe inkunga y’amafranga yo gufasha u Rwanda mu guteza imbere abaturage.

Ikigaragaza ni uko byose biri gukorwa mu nyungu zo gushaka amafaranga, no kuguma ku butegetsi, ndetse no gushaka kuneza abantu b’ubwoko runaka, ni UKO HAREKUWE INGABIRE na KIZITO bonyine, ariko abandi nka DUKUZUMUREMYI Jean Paul wanditse asaba kureka ubujurire bwe ntarekurwe nyamara ari muri dosiye imwe na Kizito. Kuki hatarekuwe abandi banyapolitiki bagifunzwe????

Harekuwe INGABIRE ngo Abahutu bishime, na KIZITO kugira ngo n’Abatutsi bishimire ko uwabo bakundaga utarakinaga politiki, na we arekuwe. Hari abatutsi bari bararakariye FPR batayirwanyaga, ahubwo kuko yafungishije Kizito.

Ubu KIZITO arafunguwe, agiye guhimba, aririmbe, avuge iby’ubumwe n’ubwiyunge kugira ngo abe yagarura abandi Batutsi bashobora kuba bakurikira MRCD ya Major Sankara na bagenzi be. Ubu ni bwo Kizito agiye kujya gushimagiza ingoma, agiye gukora propagande neza. Muri make byose ni politiki gusa

Major Jean Marie Micombero, umwe mu bayobozi ba RNC akaba yaranize akanakora mu by’amategeko nawe aravuga bimwe na Me Joseph Chikuru Mwanamaye agasanga izi mbabazi zirimo umutego wo gutuma abazihawe batakaza uburenganzira bwabo busanzwe nk’abanyagihugu ndetse n’uburengenzira bwabo bwo gukora politiki.

Prof Charles Kambanda, umwarimu muri Kaminuza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu by’amategeko we yemeza ko Kizito na Ingabire n’ubwo bavuye muri Gereza ya Mageragere ariko uburyo bafunguwemo n’ibyo bagomba gukurikiza mu gihe bari hanze ari kimwe n’uko baba bafungishijwe Ijisho.

Me Innocent Twagiramungu, umunyamategeko mu gihugu cy’u Bubiligi nawe yemeza ko akurikije ingingo ya 2 y’iteka rya Perezida No131 rifungura Victoire igika cya 1 kugeza ku cya 3 n’iteka rya Perezida No132 rifungura Kizito Mihigo mu ngingo ya 2 igika cya 1 kugeza ku cya 3 abitwa ko barekuwe mu by’ukuri bagifungishijwe ijisho.

izo ngingo igira iti:

Ingingo ya 2: Ibyo uwahawe imbabazi
agomba kubahiriza

Uwahawe imbabazi uvugwa mu ngingo
ya mbere y’iri Teka agomba kubahiriza
ibi bikurikira:

1 º kwiyereka umushinjacyaha wo ku
Rwego rw’Ibanze rw’aho aba, aho
ubushinjacyaha bukorera, no
kumumenyesha Umudugudu,
Akagari, Umurenge n’Akarere
by’aho aba, mu gihe cy’iminsi
cumi n’itanu (15) kuva iri teka
ritangajwe mu Igazeti ya Leta ya
Repubulika y’u Rwanda;

2 º kwitaba umushinjacyaha ku
Rwego rw’Ibanze rw’aho atuye,
aho ubushinjacyaha bukorera,
inshuro imwe mu kwezi (1) ku
munsi wagenwe
n’umushinjacyaha ku rwego
rw’Ibanze. Iyo bidashoboka
kwitaba ku munsi wagenwe, asaba
kutitaba mu nyandiko igenewe
umushinjacyaha mbere y’uko uwo
munsi ugera. Umushinjacyaha
asubiza mu minsi itatu (3). Iyo
adasubije bifatwa nkaho ubusabe bwemewe.

3 º gusaba Minisitiri ufite ubutabera
mu nshingano ze uruhushya igihe
cyose ashatse kujya mu mahanga.
Ibyo uwahawe imbabazi agomba
kubahiriza bivugwa mu gika cya mbere
cy’iyi ngingo birangirana n’igihe
cy’igifungo cyari gisigaye uwahawe
imbabazi yababariwe.

Ikindi giteye amakenga ni amagambo yakoreshejwe mu igazeti ya Leta inimero idasanzwe yo ku wa 14 Nzeri 2018 aho ITEKA RYA PEREZIDA No 131/01 RYO KU WA 14/09/2018 RITANGA IMBABAZI ryemeza ifungurwa rya Victoire Ingabire n’ITEKA RYA PEREZIDA No 132/01 RYO KU WA 14/09/2018 RITANGA IMBABAZI ryemeza ifungurwa rya Kizito Mihigo, uko bigaragara aya mateka yombi yanditse kimwe mu rurimi rw’igifaransa no mu rurimi rw’ikinyarwanda ariko iyo bigeze mu cyongereza birahinduka.

Mu iteka rya Perezida No 131 rifungura Ingabire mu Kinyarwanda baragira bati: Ingingo ya mbere: Guhabwa imbabazi, mu cyongereza bati: Article One: Grant of mercy, mu gifaransa bati:Article premier: Octroi de la grâce. Iyo bigeze ku iteka rya Perezida No132 rifungura Kizito Mihigo mu Kinyarwanda baragira bati: Ingingo ya mbere: Guhabwa imbabazi, byagera mu cyongereza bigahinduka bati: Article One: Granting pardon, mu gifaransa bati:Article premier: Octroi de la grâce. Ibi bigatera urujijo mu gihe ibyo abarekuwe bombi bagomba gukurikiza ari bimwe. Umuntu akaba yakwibaza niba nta wundi muvuno ubyihishe inyuma, ushobora gukoreshwa mu minsi iri imbere.

Murasanga hano hasi kopi y’igazeti ya Leta irimo amateka ya Perezida afungura Victoire Ingabire na Kizito Mihigo kimwe n’iteka rya Ministre w’ubutabera rifungura cy’agateganyo abandi bagororwa 2138 ndetse n’urutonde rw’abarekuwe.

Igazeti ya Leta namer idasanzwe yo ku wa 14 Nzeri 2018