Umuryango wa Rwigara ni nk’aho uburana kandi uburanishwa na Perezida wa Repubulika

Diane Rwigara yasabye inshuro ya kabiri ko Perezida Kagame yamufungura we n'umuryango we, bishimangira ko Diane azi umufunze n'urimo kumuburanisha uwo ari we!


Umunyamategeko Me Innocent Twagiramungu ubarizwa mu gihugu cy’u Bubiligi mu isesengura yakoze ndetse no mu bisobanuro yatanze mu gihe yitabazwaga na Radio Ijwi rya Amerika mu ijwi ry’umunyamakuru wayo Etienne Karekezi, Me Twagiramungu yasobanuye uburyo ruriya rubanza rugoye mu gihe uwitwa ko ari umucamanza mukuru mu gihugu ariwe Perezida wa Repubulika yashumurije ubushinjacyaha abo mu muryango wa Assinapol Rwigara ubwo yatangazaga ko:”n’iyo waba warashatse kuba Perezida wa Repubulika bikakunanira utari hejuru y’amategeko”

Ikindi Me Twagiramungu yavuzeho ni uburyo impande ziburana zidahabwa amahirwe angana nk’uko biteganwa n’amategeko.

Mushobora kumva ikiganiro cyose hano hasi: