2017: Ese Kagame azava ku butegetsi?

Mu minsi ishize ishyaka PDI riyobowe na Mussa Fazil akaba ari Minisitiri w’umutekano mu gihugu, riherutse gutangaza ko rifite icyifuzo cyo kugeza ku nteko ishinga amategeko umushinga wo kugirango itegeko nshinga rihindurwe ingingo ya 101 y’itegeko nshinga yahinduka. Iyo ngingo ivuga ko Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka 7, akaba ashobora kongera gutorwa inshuro imwe gusa, akaba nta mpamvu n’imwe yatuma umuntu umwe ayobora igihugu manda zirenze 2.

Iyi ngingo iramutse ihindutse, byatuma perezida Kagame ashobora kwiyamamaza nyuma y’iyi manda arimo, n’ubwo kuri ubu dukurikije itegeko nshinga uko rivuga, iyi manda ni iya nyuma kuri Perezida Kagame.

Muri iryo shyaka bavuga ko ngo abaturage bababwiye ko ngo baba bifuza ko Perezida Kagame yakomeza kuyobora uRwanda, cyakora iryo shyaka ntirivuga umubare w’abantu bavuze ko bakeneye ko Perezida Kagame yakomeza kuyobora uRwanda.

Nta gitangaza kuba Ishyaka PDI ari ryo ryazanye icyo kifuzo, kuko riri mu mashyaka ahora ku mugongo wa FPR igihe cyo kwiyamamaza kubera ko rizi neza ko ritabasha kwiyambutsa mu matora. Tubibutse ko iyo ishyaka ridafite imbaraga zituma ryiyamamaza ngo ribone amajwi ageze kuri 5 ku ijana, nta mwanya rishobora kubona mu nteko ishinga amategeko. Inzira y’ayo mashyaka y’ibikuri muri politiki, ikaba ari ukugaragaza ko yifatanyije na FPR, bityo nayo ikayagenera imyanya ishaka.

Abantu baganiriye n’ikinyamakuru Umusingi, bakaba bakomeje kwibaza niba Musa Fazil yaba ariwe wibwirije kuvuga icyo cyifuzo, cyangwa yaba yarabibwirijwe n’ishyaka FPR riyobowe na Perezida Kagame, hagamijwe gutekinika hakiri kare kugirango Perezida Kagame azagaruke ku butegetsi.

Perezida Kagame akimara gutora, ku itariki ya 9 Kanama, yahaye ikiganiro abanyamakuru, bamubaza niba atazahindura itegeko nshinga kugirango agume ku butegetsi, akaba yarivugiye ubwe mu rurimi rw’icyongereza ati “Actually, I don’t want to be involved in changing the constitution to stay in power” bishatse kuvuga ngo “Sinshaka kwivanga mu bintu byo guhindura itegeko nshinga, kugirango ngume ku butegetsi”

Ibi nanone Perezida Kagame yabibajijwe n’umunyamakuru w’ikinyamakuru Daily Monitor, amusubiza ko icyo yifuza ari ukubona asimburwa neza igihe azaba arangije manda ye ya kabiri.

Abantu benshi rero bakaba barakunze kujya bavuga ko kubera ko Perezida Kagame atandukanye n’abandi baperezida bayoboye uRwanda kuva rwabona ubwigenge, bakemeza ko manda ye nirangira, azatanga ubutegetsi ku neza agaharira abandi nabo bakayobora.

Gusa Kagame aramutse atanze ubutegetsi mu mwaka wa 2017, yaba atunguye benshi cyane kubera ko mu bihugu bya Africa guhindura itegeko nshinga hagamijwe kuguma ku butegetsi bisa n’ibyabaye akamenyero.

Impamvu nsanga Kagame atazava ku butegetsi mu mwaka wa 2017

Mu isesengura nakoze, hari impamvu nsanga zituma Perezida Kagame adashobora kuva ku butegetsi, akaba arizo ngiye kugarukaho.

Imyaka Kagame afite

Perezida Kagame azarangiza manda ye ya kabiri mu mwaka wa 2017, we akazaba afite imyaka 59 y’amavuko.
Iyo nsubije inyuma nkareba amateka yaranze ibihugu byinshi cyane byo muri Afrika, biratangaje kubona umuperezida arekura ubutegetsi agifite imyaka nk’iyo Perezida Kagame azaba afite mu mwaka wa 2017.

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, ufite imyaka 66 yafashe ubutegetsi mu mwaka wa 1986 akaba yaraje guhindura itegeko nshinga kugirango agume ku butegetsi.

Abdelaziz Bouteflika w’imyaka 73 akaba ari Pererzida wa Algeria mu mwaka wa 2008 yahinduye itegeko nshinga agamije kuguma ku butegetsi kuko manda ye yari irangiye.

Blaise Compaore w’imyaka 59 akaba ari Perezida wa Burkina Faso mu mwaka wa 2000 nawe yahinduye itegeko nshinga agamije kuguma ku butegetsi.

Paul Biya w’imyaka 77 akaba ari Perezida wa Cameroon mu mwaka wa 2008 yahinduye itegeko nshinga kugirango agume ku butegetsi.

Idriss Deby w’imyaka 58 akaba ari Perezida wa Chad, mu mwaka wa 2005 yahinduye itegeko nshinga ry’igihugu hagamijwe kugirango agume ku butegetsi.

Izi ni ingero za hafi hakaba hari n’abandi baperezida bo mu bihugu bya Afrika bagiye bahindura itegeko nshinga, bagamije kugundira ubutegetsi, bityo rero akaba ariyo mpamvu nshingiraho mvuga ko na Perezida Kagame atazava ku butegetsi ku neza.

Aba baperezida uko nabavuze haruguru, nta numwe wigeze ashaka kurekura ubutegetsi, kandi nkaba nakomoje ku myaka Perezida Kagame azaba afite igihe manda ye izaba irangiye, bikaba bigaragara ko abaperezida hafi ya bose nta numwe wigeze arekura ubutegetsi ku bushake agifite imyaka micye nk’iyo Kagame azaba afite manda ye irangiye.

Umutekano we nyuma y’ubutegetsi

Mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi, niho hari amateka agaragaza ko Perezida ava ku mwanya wa Perezida ku bushake kubera ko manda iba irangiye, agahabwa ibitegannywa n’amategeko byose kandi akubahwa nk’umuntu wabaye umukuru w’igihugu. Mu Rwanda rero amateka agaragaza ko nta Perezida urangiza akazi ke ngo abeho mu mahoro , ndetse ahabwe ibitegannywa n’amategeko.

Abayoboye uRwanda bagiye bicwa uretse Bizimungu Pasteur, ariko nawe akaba ataravuye ku butegetsi ngo yicare ku mutuzo, ahubwo yafungiwe muri gereza nkuru ya Kigali, aza gufungurwa ahawe imbabazi n’uwamusimbuye ku butegetsi ariwe Perezida Paul Kagame.

Iyi mpamvu rero y’amateka, nayo ishobora gutuma Kagame atava ku butegetsi mu mwaka wa 2017 igihe azaba arangije manda ye. Ikindi nuko Perezida Kagame yashwanye n’abasirikare bakomeye bafatanyije kubohora igihugu, ndetse bamwe bakaba barahunze ubutegetsi bwe, abandi nabo bakaba bafungiye mu gihugu.

Nkaba nsanga Perezida Kagame agomba kureba nanone iyi mpamvu kuko aramutse avuye ku butegetsi, ni ukuvuga ko imbaraga yari afite azaba atakizifite, bityo abo basirikare bakuru batumvikana na Perezida Kagame ndetse n’abandi bantu bashobora kumwihimuraho bakaba bamugerera mu kebo yabagereyemo.

Ninde Kagame azaha ubutegetsi?

Iki ni ikibazo buri mukuru w’igihugu wese mu bihugu bya Afrika, yibaza mbere yo kuva ku butegetsi. kimwe n’abandi rero, Perezida Kagame akaba agomba gutekereza ku muntu ushobora kumusimbura naramuka avuye ku butegetsi mu mwaka wa 2017 ku bushake.

Byanze bikunze mu bihugu bya Afrika ahenshi usanga ba Perezida baragiye bategura abantu bo mu miryango yabo kugirango bazabasimbure cyane cyane abana babo.

Muri iki gihe nta bimenyetso byari byagaragara byerekana ko Perezida Kagame arimo gutegura umuhungu we Ivan Cyomoro wiga mu ishuri rya gisirikare kuzamusimbura ku mwanya wo kuyobora u Rwanda.

Abajijwe uko umuhungu we yagiye mu gisirikare, Kagame yabwiye itangazamakuru ko Cyomoro ari we wihitiyemo kujya mu ishuri rya gisirikare i West Point muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Ababikurikiranira hafi bemeza ko Cyomoro narangiza amashuri azinjira mu gisirikare cy’u Rwanda RDF ku ipeti rya Lieutenant kuko abasohoka muri West Point ariyo mpamyabushobozi bahabwa mu gisirikare.

Ariko na none ikigaragara ni uko Cyomoro akiri muto cyane kugira ngo abe afite amahirwe ya hafi yo gusimbura se, kubera ko igihe manda ya Kagame izarangira muri 2017, Cyomoro azaba atarageza imyaka 35 iteganywa n’Itegeko Nshinga kugira ngo umuntu yemererwe kuba Perezida.

Ibi bivuze ko niba Perezida Kagame yifuza ko azasimburwa n’umuhungu we Cyomoro, ubwo bizatuma Itegeko Nshinga rihindurwa kugira ngo Kagame yongere ayobore u Rwanda manda ya gatatu kugira ngo Cyomoro azabe agejeje imyaka yo kuba Perezida. Kuri ubu ntawabyemeza kubera ko Kagame avuga ko azubahiriza itegeko nshinga igihe nikigera.

Mu isesengura nakoze, nsanga amahirwe menshi ari uko Cyomoro azajya muri RDF azamuke mu mapeti igitaraganya nk’uko birimo kugenda muri Uganda ku muhungu wa Museveni Col. Muhoozi.

Biranashoboka ko Cyomoro azahabwa umwanya mu basirikare barinda se Paul Kagame abajepe [GP] cyane cyane ko bakomeye urebye n’uburyo baherutse kuzamurirwa imishahara ku rwego ruhanitse.

Umutekeno w’umuyobozi umaze kuramba ku butegetsi ni ikintu gikomeye muri Politiki kandi birakwiye ko uhabwa umuntu wizewe bidasubirwaho. Amateka yerekana ko uwo muntu wizewe aba ari umwana wa Perezida uri ku butegetsi.

Kuba Kagame ashakishwa n’amahanga

Perezida Kagame ari ku rutonde rw’abasirikare bakuru b’uRwanda bashakishwa kubera ko ashinjwa kuba baragize uruhare mu ihanurwa ry’indege yari irimo Perezida Habyarimana, n’ubwo Raporo Mutsinzi yakozwe ku ihanurwa ry’iyo ndege yagaragaje ko iyo ndege yahanuwe n’ingabo za Habyarimana.

Perezida Kagame rero kimwe n’abandi basirikare b’uRwanda bakaba bashakishwa kubera manda mpuzamahanga zo kubata muri yombi zatanzwe n’umucamanza w’umufaransa Jean Louis Bruguere ndetse n’undi mucamanza wo muri Spain Fernando. Izi manda zaje gutuma Lt.Col Rose Kabuye afatwa, aza kugezwa imbere y’ubutabera mu gihugu cy’ubufaransa, kugeza n’ubu urubanza rukaba rutaraciwe burundu kuko Rose Kabuye yaje kurekurwa by’agateganyo.

Perezida Kagame rero impamvu adafatwa akaba ari uko ari Perezida, kandi kuba uri Perezida w’igihugu, aba afite ubudahangarwa kuburyo ntawamukoraho uko yaba ameze kose. Izi mpapuro rero nubwo Perezida Kagame ndetse na Leta ayoboye bakomeje kugaragaza ko nta gaciro zifite, zirahari kandi zifite agaciro rwose.

Kubera iyi mpamvu, nkaba nsanga Perezida Kagame atazarekura ubutegetsi mu mwaka wa 2017 kugirango akomeze kugira ubwo budahangarwa ndetse agende no ku isi hose uko ashatse kuko aramutse avuye ku butegetsi, akongera gutembera yahita afatwa kubera izo mpapuro zatanzwe n’abacamanza navuze haruguru.

Nelson Gatsimbazi

gatsimbazi

Iyi nkuru yatambutse mu kinyamakuru Umusingi cyafunzwe na Leta y’URwanda

5 COMMENTS

  1. Byaba bibabaje kuba Kagame azategereza kuvanwa k’ubutegetsi na coup d’etat!
    Njye ibyo gusimbuzwa n’umuhungu we ntabwo mbyemera na gato kuko mbona uko ibintu bigenda bihinduka mu Rwanda Kagame azi neza ko atazabona umwanya uhagije wo gutegura umwana we. Ikintu ashobora gukora ni ugushyiraho umuntu yizeye gukoresha nka Musoni P. hanyuma agakomeza kuyobora indirectement. Gusa byose bizabahombokana kuko abanyarwanda bababaye ni benshi kuburyo mpamya ko niba nta gikozwe mugusaranganya ibike dufite no kuyobora abanyarwanda mu bwisanzure n’umucyo Kagame ashobora kutarangiza manda bataramutera ishoti!

Comments are closed.