Bacunguzi, Bacunguzikazi, Bari Bategarugori, mbanje kubasuhuza nimugire amahoro y’ IMANA RUREMA ikomeje kuturindira ubuzima mu mashyamba ya KONGO n’ahandi twatatanyirijwe hirya no hino ku isi.
Mbere yo gukomeza mureke mbisabire namwe munyemerere , dukomeze umuco wo kujya dushimira IMANA, kuko ari yo mu butabera bwayo, izayobora abanyakuri bagendera mu kuri kwayo, igasenya abanyabinyoma n’ibinyoma byabo, maze mu karere kacu ntihazongere gucura imiborogo ukundi. (Dufatanye tuyihe amashyi n’impundu biyikwiriye).
Kuri uyu munsi wa 08 Werurwe ngarukamwaka wahariwe umwari n’umutegarugori ku isi yose, ubu ukaba wizihizwa ku nshuro ya mirongo ine na kane (44) mu gihugu cyacu cy’u Rwanda, ,utubere umwanya w’ibyishimo nubwo turi mu bibazo bitoroshye by’ubuhunzi duterwa n’umwanzi uhora aduhiga ku isi yose yifashishije abo yagize ibikoresho muri bamwe batwakiriye, ibyo bigatuma ubwisanzure bw ‘umwari n’umutegarugori n’ibindi byiza dukesha uyu munsi bidashobora kugerwaho uko bikwiriye !
Bacunguzi, Bacunguzikazi, Bari, Bategarugori, nta gucika intege, tugomba gukomera ku nshingano zacu twirinda icyatuma isura y’umunyarwandakazi yandura cyangwa isibangana, twirinda kwiheza mu bikorwa by ‘amajyambere ibyo ari byo byose kandi tuzirikana ko uruhare rwa buri wese ari ngombwa kugirango iki kivi twatangiye dushobore kucyusa :”MUNYARWANDAKAZI URUHARE RWAWE !!! ”
Ibi tuzabigeraho rero twihatira kurwanya ubujiji bw ‘ubwoko bwose kuko agaciro umuntu niwe ukiha kandi akagakorera ! Ntabwo ari impano (Cadeau).
Bari, Bategarugori rero tube intwari nka Esther na Yudita twumva muri Bibiliya. Ibyiza dukesha uyu munsi waduhariwe ntihagire ikibikoma mu nkokora. Twirinde gucika intege cyangwa kuzica abandi ahubwo uyu munsi udufashe kureba ahakiri amapfundo atuzitira apfundurwe maze haba mu buzima busanzwe bwo mu ngo zacu, haba no kuri uru rugamba dufatanyije twese Umwari n’Umutegarugori tube ba NYAMBERE aho kuba ba NYIRANTIBINDEBA !
IMANA NYIRIMITSINDO iduhe umugisha kandi itwongerere imbaraga.
Harakabaho Urugaga rwacu FDLR n’Abayobozi barwo
Harakabaho Abacunguzi n’Abacunguzikazi
Harakabaho umunsi w ‘Abari n’Abategarugori.
Bikozwe kuwa 02 Werurwe 2019
Mme IZERIMANA VICTOIRE
KOMISERI WUNGIRIJE USHINZWE UMURYANGO N’ITERAMBERE RY’ABARI N’ABATEGARUGORI Muri FDLR
(Sé)