ITANGAZO RYA RWANDAN DREAM INITIATIVE-RDI RWANDA RWIZA: Abanyarwanda nibareke guhinda imishyitsi

Faustin Twagiramungu

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

None tariki ya 5 Gashyantare 2019, tumaze kumenya ko Kagame yongeye gutanga impapuro zifata bamwe mu banyarwanda biyemeje kumurwanya. Iyo ngeso yayigize akamenyero dore ko yahereye muri 1996 none nyuma y’imyaka 22 aracyakomeje. Hari abo yahimbiye icyaha cya “jenoside” barafatwa, baratotezwa, hanyuma bizakugaragara ko ari abere, bararekurwa. Twatanga urugero kuri aba: Général Kabirigi, Général Ndidiriyimana, Ministre Bicamumpaka na Ministre Ntagerura n’abandi tutarondoye amazina. Ako karengane bagiriwe, kakabicira ubuzima, yo uRwanda rugendera ku mategeko, Paul Kagame yarakwiye kugahanirwa.
None dore arongeye ngo Kayumba Nyamwasa, Rusesabagina, na Sankara ngo nabo nibafatwe. Mwese muribuka ko Perezida Paul Kagame yashatse kwica Kayumba amuziza ko amurwanya, Imana ikinga akaboko, none ngo nibamuhambire bamumushyire amwiyicire. Rusesabagina, bivugwa ko yarokoye abatutsi ndetse akanabihemberwa ngo nawe ngo ni afatwe. Mbeseharya ari Rusesabagina warokoye abatutsi, na Kagame wabamariye kw’icumu hamwe n’abahutu, we azafatwa nande, giheki? Birumvikana ko atazahagarikwa n’udutsiko azahagarikwa na rubanda nidushyira hamwe. Nitwe rubanda tugomba kumuhagarika nk’abenegihugu. Ntawundi wabidukorera.

Ibi nibyo Sankara w’umucikacumu ahora asaba abanyarwanda bose. Yahunze ubwicanyi bw’Inkotanyi ziyobowe na Kagame, kubera ko yatinyutse kwamagana umuyobozi ufite ubushobozi buhanitse mu bwicanyi akorana ubugome butagira urugero. None kubera igikorwa cye cy’ingenzi cyogutinyuka kumwamagana ngo ni afatwe! Ngo n’abambwe! Ibi byose bisa no gushinyagura birimo n’ubugome burenze kamere, buranga umukuru w’igihugu cy’uRwanda. Ariko harya aho kwica “ba Gitera ntiyarakwiye kwica ikibibatera”!! Ntabwo ashobora guhinduka, mwese murabizi. Nitwe tugomba kumuhindura. Umunyarwanda wese aho ari mu gihugu ndetse no hanze, igihe Perezida Kagame azabishakira azamwica, cyangwa amufatishe. None se dukomeze turebere: “ngo njye ntibiz
angera ho”. Nyamara ruriye abandi rutakwibagiwe. Ingero muhora muzibona.

IGIHE NI IKI

Ndabwira cyane urubyiruko nkabwira kandi abigize abatesi, bumva ko ngo ubwicanyi bwa Kagame yatangiye mu ntambara yateje igihugu kuva muri 1990, ko ngo igihe butarabageraho ko ngo ari amahoro. Umuntu wivugiye muri 2013 ko yakwica Perezida Kikwete wa Tanzaniya yabuzwa niki kwica abo ayobora niba ubwabo batamuhagaritse! Mbese nudatabara harikiri kare ,abo uzi bose bagashira, nibikugeraho uziyambaza nde? 

Abanyarwanda nibareke guhinda imishyitsi mu gihugu cyabo. Impapuro Kagame atanga zo gufata abamurwanya bashaka ko ibintu bihinduka ntacyo zimaze. Ahubwo niziduhe ingufu zo gukaza umurego. Nitwe tugomba kuzitesha agaciro. Igihe kirageze cyo kuva mu maganya y’ubutitsa, no kwifata mapfubyi, mukarangwa n’ubumwe buzatuma twigobotara ingoma y’agatsiko yaduhinduye Ingaruwzamuheto mu gihugu cyacu cy’uRwanda. 

Nimube “Abasankara” b’abasangirangendo bo kubaka uRwanda rwa twese.

Faustin Twagiramungu