Victoire Ingabire n’abo bari kumwe bahohotewe mu karere ka Kirehe

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa gatandatu tariki ya 11/05/2019 aravuga ko Mme Victoire Ingabire yari yanyarukiye gusura abavandimwe n’inshuti bo mu Ntara y’Uburasirazuba, mu Karere ka Kirehe, mu Murenge wa Kigina.

Mu gihe yaganiraga n’abo bavandimwe, Umuyobozi w’Umurenge wa Kigina; Bwana Karahamiheto aherekejwe n’insoresore z’Intore yaje kubatobera dore ko barimo basangira kandi bahuje urugwiro maze batangira gukupita abo bavandimwe bari kumwe na Victoire Ingabire ariko bibasiye cyane Bwana NZABANDORA Boniface; umunyabanga wihariye wa Mme Ingabire.