Rwanda: Uko imfungwa ziraswa zibeshyerwa ko zigiye gutoroka bikomeje kumenyekana

Lazaro Habumuremyi

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Ibihishwe bigenda bimenyekana, n’ubwo bisanzwe bizwi ko abaraswa mu Rwanda baba akenshi bakatiwe urwo gupfa bitanyuze mu nkiko, ariko bakabeshyerwa ko bashakaga gutoroka, ubuhamya buragenda buboneka gahoro gahoro.

Video ya Lazaro Habumuremyi yashyizwe ahabona na IREME TV yerekana neza ukuntu imfungwa n’abagororwa mu Rwanda baraswa bigambiriwe, kandi ntihagire n’umwe ubikurikirana mu babishinzwe, ngo ukuri ku rupfu rw’izo nzirakarengane kumenyekane.

Nta perereza rijya rikorwa ku bwicanyi bw’imfungwa

Igitangaje kandi ni ukuba nta perereza rijya rikorwa kuri ubu bwicanyi bumaze kuba karande mu Rwanda, dore ko ari naho havugwa cyane (hafi muri Afurika yose) imfungwa nyinshi ziraswa zitorotse abazirinze kandi zambaye amapingu.

Uyu Lazaro n’ubwo igitangazamakuru IREME TV dukesha iyi nkuru cyagerageje kugendera ku magi ngo kititeranya na Leta kivuga ko kuraswa kwe byaba byarakozwe n’umupolisi nk’umuntu ku giti cye atabitumwe afite uwabimutumye, ntitwabitindaho kuko ibitangazamukuru by’i Kigali byose bikorera ku bwoba, n’ugaragaje ukuri aruma ahuha. Ariko uko biri kose, kumva ko umupolisi unakuriye stasiyo ifungirwaho abantu b’ingeri zose kandi benshi ndetse bahasimburana yifata akarasa umuntu utarakorerwa dosiye, utaragezwa n’imbere y’umugenzacyaha cyangwa umushinjacyaha, ni igikorwa cyo kurenga ku mategeko gikabije.

Byongeye kandi, kasho ya Kicukiro n’iya Remera nizo ziberamo amahano menshi muri Kigali, ababeshyerwa ko biyahuye, ababeshyerwa ko bashatse gutoroka bakaraswa, n’abafite amazina agaragara hafi ya bose (public figures) bafungirwa muri izi stations za Police ebyiri. Ibi bikaba imwe mu mpamvu ituma buri gihe izi stations ziyoborwa n’abantu bizewe kandi bazwi ho kutajijinganya mu kubahiriza amategeko bahabwa avuye i bukuru n’iyo yaba ari ayo kwica, aba bantu kandi kubera ko amategeko aba yavuye hejuru bibaha ubudahangarwa ntibakurikiranwe ndetse bakanarengera bagakora n’ibyo batatumwe biri mu nyungu zabo bwite cyangwa bumva biri mu nyungu z’ubutegetsi bakorera.

Kwimurira abicanyi ahandi bagakingirwa ikibaba

Ubuhamya bwa Lazaro bugaragaza ikindi kintu cyo kuba  Leta y’u Rwanda n’inzego zayo zihishira abakora ubwicanyi, kuko baba bakibakeneye mu kwikiza Abanyarwanda n’abanyamahanga batishimiwe. Bityo uwatojwe kwica yaba anakoze ibyo batamutumye akimurirwa ahandi cyangwa se dosiye ikazimangatanywa, ibimenyetso byose bikarigiswa. Mu buhamya bwa Lazaro hagaragaramo uko yimwe amazina y’uwamurashe ubundi agahabwa ay’abantu babiri banyuranye, bikumvikanisha ko habuze gato ngo bamujugunye mu muhanda cyangwa mu gisambu, ngo urupfu rwe rutazagira uwo ruryozwa. Kuba yararokotse akaba kandi agihanyanyaza asaba ubutabera , bishobora kutamugwa amahoro, ubwo bitangiye kumenyekana hanze y’ababimukoreye. Abagira uruhare muri ibi biurowa by’ubwicanyi, bahora bidegembya mu butumwa bw’amahoro aho bajya guhishwa, abandi bagakatirwa n’inkiko mu bisa n’ikinamico, ubundi bakimurirwa gukorera ahandi, cyane cyane muri za diaspora.

Ubufatanyacyaha bw’inzego mu guhonyora Abanyarwanda

Kuba Habiyaremye Lazaro agaragaza ko nta rwego na rumwe atagezeho mu zakamurenganuye, akanabishimangiza umurundo w’inyandiko yagiye abika z’aho yageze hose ariko bigafata ubusa, ni gihamya cy’uko ibikorwa by’ubwicanyi bikorerwa Abanyarwanda biba bwagambiriwe bihagije, n’iyo butagambirirwa ubukoze akabikirwa ibanga. Bigaragaza kandi ko mu Rwanda inzego zose z’ubutabera, amategeko, umutekano, ubutegetsi n’izindi nta bubasha zifite kuko nta rukosora urundi, ahubwo bufitwe n’umuntu umwe gusa mu gihugu, nawe udafite icyo yitayeho mu byahesha Abanyarwanda amahoro nyayo.

Itangazamakuru ryo mu Rwanda ryarahahamuwe

Mu kureba iyi Video yose, hagaragaramo na none ko hari ibishobora kuba byarahanaguwemo, ku buryo ukuri kose n’iyicarubozo uyu Lazaro yakorewe byose bitagiye ahabona. Uko biri kose, n’ubwo abanyamakuru b’i Kigali baniga ukuri cyangwa bakakumenamo amazi bagira ngo bucye kabiri, uko abayoboye u Rwanda ubu bakomeza gukaza umurego mu guhonyora uburenganzira bwa muntu, igihe kizagera bananirwe kubihisha.

Reba Video yose hano: