ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 018/PS.IMB/NB/ 2020:”PREZIDA WA REPUBULIKA Y’U RWANDA ARAHAMAGARIRA ABARWANYA LETA Y’U RWANDA GUTAHA MU GIHE U RWANDA RUSA NKA GEREZA YAGUTSE”

Me Bernard Ntaganda

Kuwa mbere taliki ya 28 Nzeri 2020, Prezida wa Repubulika y’u Rwanda mu ijambo yagejeje ku mbaga y’abari bitabiriye inama y’Umuryango FPR INKOTANYI, yahamagariye abarwanya Leta y’u Rwanda gutaha mu gihugu cyababyaye.

Si ubwa mbere Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda ahamagarira abarwanya Leta y’u Rwanda gutaha mu Rwababyaye ariko bigasa nko guta inyuma ya Huye. Ibi bikaba ntawe byatangaza cyanecyane umuntu wese ukurikiranira hafi imiyoborere y’u Rwanda irangwa n’igitugu aho Ishyaka FPR INKOTANYI rishaka byose rikanga byose.

Kuva Ishyaka FPR INKOTANYI ryafata ubutegetsi ku ruhembe rw’umuheto, u Rwanda rwaranzwe n’ibikorwa bihungabanya amahame ya demokarasi, guhungabanya uburenganzira bw’ikiremwamuntu birimo guhohotera rubanda, kwica, kuburirwa irengero no gufunga abatavurunwe na Leta kandi kugeza n’ubu ibyo bikorwa biracyakomeje.

Ishyaka PS IMBERAKURI riraransanga ijambo ry’Umukuru w’igihugu rihamagarira abarwanya Leta y’u Rwanda gutaha m’Uwababyaye ridahagije kugira ngo abo bireba batahuke igihe cyose u Rwanda rukomeje kurangwa n’Ubutegetsi bw’igitugu.

Muri urwo rwego, kuba Prezida wa Repubulika y’u Rwanda ahamagarira abarwanya Leta y’u Rwanda gutaha byafatwa nk’uburyo bwo gushaka kubakubira hamwe bagakorerwa nk’ibyo umuhinzi akorera urwiri dore ko n’abatuvugarumwe na Leta y’u Rwanda baba imbere mu gihugu aribo Mme Victoire INGABIRE, Prezidante w’Ishyaka DALFA UMURINZI na Me NTAGANDA Bernard, Prezida Fondateri wa PS IMBERAKURI babujijwe gukora ibikorwa bya politiki mu bwisanzure kandi n’uwavuga ko ubuzima bwabo buri hagati y’urupfu n’umupfumu ntiyaba akabije.

Ishyaka PS IMBERAKURI ryemera nta shiti ko uburyo buboneye bwo guhamagarira Abanyarwanda gutaha harimo n’abarwanya Leta y’u Rwanda ari uko Leta y’u Rwanda yakuraho icyatumye bahunga u Rwanda kuko gutaha mu Rwanda nk’uko ibintu bimeze ubu baba baje kugwiza umubare w’Abanyarwanda babaye ba “Bihondwa” no kugwiza umubare w’imfungwa dore ko u Rwanda rwabaye gereza yaguye.

Ariko kandi n’ubwo u Rwanda ari gereza yagutse, Ishyaka PS IMBERAKURI rirahamagarira abatavugarumwe na Leta y’u Rwanda baba hanze babishoboye kwitegura gutaha bagakorera politiki mu Rwanda cyanecyane ko nta mahitamo azaba ahari igihe cyose Ishyaka FPR rizakomeza kwinangira.

Bikorewe i Kigali, kuwa 29 Nzeri 2020.

Me NTAGANDA Bernard

Prezida Fondateri wa PS IMBERAKURI (Sé)