Kigali: hatangiye urubanza rwa Rusesabagina, Sankara n’abandi.

Rusesabagina (wa gatatu uvuye inyuma) hamwe n'abo bareganwa kuwa gatatu bajya mu rukiko
Rusesabagina (wa gatatu uvuye inyuma) hamwe n’abo bareganwa kuwa gatatu bajya mu rukiko

“… bazagira aho bahurira buri wese ashinje undi, ibyo yakoranye n’undi, cyangwa ibyo yakoresheje undi…” – Byavuzwe na Perezida Paul Kagame mu kwezi kwa cyenda 2020.

Byemejwe n’urukiko mu kwezi kwa 12/2020 ko urubanza rwa Paul Rusesabagina ruhuzwa n’iz’abandi bantu 19 barimo Callixte Sankara wari umuvugizi wa FLN n’abavugwa ko bari abarwanyi b’uwo mutwe.

Uru rubanza mu mizi ruratangira kuri uyu wa gatatu, mu rubanza biteganyijwe ko ruri butangazwe mu mashusho ruri kuba.

Byitezwe ko ari urubanza ruzaba rurerure kuko ruregwamo abantu benshi. Rusesabagina w’imyaka 66 niwe uvugwa cyane muri uru rubanza.

Ni umugabo mu 2005 wahawe igihembo gikomeye gitangwa na Perezida wa Amerika, cyahawe abantu nka Mama Tereza w’i Kalikuta, kubera filimi ishingiye ku nkuru y’uko yarokoye abantu muri jenoside. 

Umugabo ubutegetsi bw’u Rwanda na bamwe mu barokotse jenoside bo bashinja ko inkuru ye, yakinweho filimi ‘Hotel Rwanda’ yamamaye cyane ku isi, ari ibinyoma. 

Imfungwa ‘idasanzwe’

Ubu aregwa ibyaha 13 birimo iterabwoba, ni imfungwa idasanzwe irinzwe cyane kugeza ubwo bwa mbere agezwa mu rukiko abemerewe kwinjiramo babanje gupimwa Covid-19. 

Abatari bacye bafungwa mu Rwanda, bashobora kumara amezi menshi mu nkiko ebyiri (urw’ibanze, n’urwisumbuye bajurira) baburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Rusesabagina, imfungwa yafashwe ikagezwa mu Rwanda mu buryo budasasanzwe kandi butavugwaho rumwe, we ntibyarengeje igihe cy’ukwezi giteganywa n’amategeko. 

Ibihugu bimwe by’amahanga n’imiryango itandukanye bimaze igihe bishyira igitutu ku Rwanda kuri Rusesabagina, bivuga ko hakwiye iperereza mu buryo yafashwe akagezwa mu Rwanda.

Umukobwa we Anaise Kanimba yabwiye BBC ko se “atashoboraga kujya mu Rwanda ku bushake bwe”.

Leta y’u Rwanda ivuga ko agomba kuryozwa ibitero byahitanye abantu mu 2018 na 2019 by’umutwe wa FLN w’impuzamashyaka MRCD Rusesabagina yari abereye umukuru wungirije. 

Rusesabagina ni inde? 

  • Yavukiye i Murama, mu cyaro kiri mu majyepfo y’u Rwanda
  • Yavuye mu Rwanda mu 1996, asaba ubuhungiro mu Bubiligi
  • Afite abana batanu, ubwenegihugu bw’Ububiligi n’uburenganzira bwo gutura muri Amerika
  • Yize anakora ibijyanye na hoteli nyuma aba impirimbanyi ya politiki 
  • Nyuma ya filimi ‘Hotel Rwanda’ yabonye ibihembo bitandukanye
  • Yashinze ishyaka PDR-Ihumure, ritavugarumwe n’ubutegetsi rikorera mu buhungiro

Mu kwezi kwa kane 2005, Rusesabagina yari mu bantu bitezwe kuri stade Amahoro ubwo rubanda yari igiye kwerekwa bwa mbere film ‘Hotel Rwanda’. Ntiyahageze, yongeye kuboneka mu Rwanda bitunguranye tariki 31/08/2020 aziritse amapingu. 

Rusesebagina kuwa gatatu mu gitondo atambuka ngo yinjire mu rukiko
Rusesebagina kuwa gatatu mu gitondo atambuka ngo yinjire mu rukiko

Igihe yaburaga kuri stade Amahoro, abategetsi bavuze ko arwaye, ariko ibihuha byakwiriye ni uko atari akivuga rumwe na leta y’u Rwanda kuko yari yayinenze aho yahawe ijambo icyo gihe ubwo ‘Hotel Rwanda’ yacaga ibintu nka film nshya.

Imyaka yakurikiyeho, Rusesabagina yumvikanye henshi anenga ubutegetsi bwa Kigali, avuga ko yifuza impinduka mu butegetsi.

Mu 2018 na 2019 yabonetse mu mashusho, n’ikiganiro n’abanyamakuru yemera gushyigikira umutwe wa FLN, avuga ko “igihe kigeze ngo hakoreshwe uburyo bwose bushoboka mu kuzana impinduka mu Rwanda kuko inzira zose za politiki zanze”. 

Mu rukiko mu kwezi kwa cyenda, yemeye ko yateye inkunga y’amafaranga FLN, ariko ko uwo mutwe wakoraga mu bwigenge kandi inkunga ye itari igenewe ibikorwa by’iterabwoba, nk’uko bivugwa n’ibiro ntaramakuru Reuters.

Mu cyumweru gishize, inteko ishingamategeko y’Ubumwe bw’Uburayi yavuze ko ikemanga ubutabera Rusesabagina azahabwa, ivuga ko bamwe mu bategetsi mu Rwanda basa n’abamaze kumucira urubanza.

Inteko ishingamateko y’u Rwanda yateranye kuwa mbere w’iki cyumweru yanenze ibyavuzwe n’inteko y’Uburayi ko uregwa “atazahabwa ubutabera buboneye” ivuga ko ubutabera bw’u Rwanda bwigenga.

Rusesabagina mu rukiko kuwa gatatu
Rusesabagina mu rukiko kuwa gatatu