Yanditswe na RUGEMINTWAZA Erasme
Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 07/05/2021, Ubunyamabanga Bukuru b’Umuryango w’Ibihugu bikoresha uririmi rw’Icyongereza bwatangaje ko kubera ibibazo binyuranye byatewe n’icyorezo cya Koronavirusi, inama yagombaga kuzahuza abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bigize uyu muryango izwi cyane nka CHOGM yongeye gusubukwa ku nshuro ya kabiri.
Iyi nama ubusanzwe yari iteganyijwe kuzabera i Kigali kuva tariki ya 22 kugeza ku ya 27 Kamena 2021 yasubitswe kubera impamvu z’ubwiyongere bukabije bw’icyorezo cya Koronavirusi bwagaraye mu mezi abiri ashize ariko cyane mu cyumweru cyarangiye tariki 25 Mata 2021, aho Umuryango ushinzwe Ubuzima ku isi (OMS/WHO) ugaragaza ko abantu hafi miliyoni 5.7 banduye naho ibihumbi 87 bigahitanwa n’icyo cyorezo. Hakaba hanagaragara kandi ikibazo cy’isaranganya ry’inkingo, ndetse kuri ubu mu bihugu 29 bigize uyu muryango hakaba harimo amabwiriza arebana no gufunga imipaka.
Perezida Paul Kagame akaba yagize ati “ Umwanzuro wo gusubika iyi nama ku nshuro ya kabiri ntabwo wafashwe mu buryo bworoshye. Ubuzima n’imibereho y’abaturage ba Commonwealth ni ingenzi muri ibi bihe”. Naho Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland QC, yavuze ko bidashoboka guterana imbona nkubone ngo baganire, mu gihe icyorezo cya Koronavirusi, gikomeje guteza ibihombo binyuranye no kugarika ingongo mu bihugu binyamuryango.
Twibutse, muri make, ibibazo itegurwa ry’iyi nama ryateje mu Rwanda, harimo isesagurwa ry’umutungo wa Leta, bitewe no kurimbisha Kigali, gusenyera no kwangaza abantu mu mujyi wa Kigali, guhombya Leta imisoro havanwaho imisoro ku mamodoka ahenze agomba kugurwa na ba nyirigihugu kugira ngo bazabone akazi mu gutwara abaje muri iyi nama, amafaranga ari guhembwa inkeragutabara zashubijwe mu kazi kugira ngo zifashe mu gucunga umutekano, ibihombo ku mahoteri bizaterwa no kuba yari yiteguye abashyitsi benshi ubu bakaba batakije n’ibindi…