Inyito ya jenoside yakorewe abahutu aho bukera irasenya opozisiyo

Jean Baptiste Nkuliyingoma

Umwaka ushize mu matariki nk’aya nasohoye muri The Rwandan inyandiko nise « Politiki y’akaminuramuhini irasenya ». Hari hashize igihe gito amashyaka ya opozisiyo akorera mu buhungiro hamwe n’imiryango ya sosiyete sivile nayo ikorera mu buhungiro bashinze icyo bise urwego nyunguranabitekerezo (RBB). Ubwo bufatanye bwabaye intambwe ikomeye muri opozisiyo nyarwanda kuko nk’uko baca umugani mu kinyarwanda ababiri bishe umwe. Ntabwo ubwo bufatanye burarangiza kunozwa neza kuko bisaba kubanza kumenyerana no kumenya icyo mugenzi wawe akomeyeho kurusha ibindi nawe ukamubwira ku ruhande rwawe icyo wumva watanga n’icyo utarekura. Ni muri urwo rwego inama rusange iheruka guterana muri werurwe yashimangiye indangagaciro n’ingengabitekerezo abafatanije mu rwego nyunguranabitekerezo bakwiye guhuriraraho. Ndaza kubigarukaho. Icyo gihe twashingaga RBB habaye amagambo yo guca intege no kurwanya icyo gikorwa, amagambo yavugwaga n’abantu bari biheje ubwabo ariko bakumva bidahagije bagomba gusenya ibyo abandi barimo kubaka.

Chantal Mutega

Nongeye gutekereza iyo nyandiko yavugaga akaminuramuhini hagati y’abanyapolitiki mbitewe n’ubutumwa mugenzi wacu wo muri CNRD, ariwe Chantal Mutega, yanyujije ku mbuga nkoranyambaga abugeneye undi muvandimwe, Ambasaderi Charlotte Mukankusi, amubwira mu mvugo ikarishye cyane ko adashyigikiye igitekerezo yatanze kuri radiyo Itahuka ubwo yavugaga ku birebana n’inyito y’ubwicanyi bwakorewe abahutu. Ntabiciye ku ruhande ndagirango mbanze mvuge ko imvugo ya Chantal Mutega abwira umutegarugori mugenzi we, bahuriye mu mugambi wo gushaka guhirika igitugu cya FPR, imvugo ye yarantunguye cyane, iranambabaza. Nari nsanzwe nzi Chantal Mutega mu biganiro byiza atugezaho. Namukundiraga ko igihe cyose namwumvaga yamagana ubwicanyi bw’inkotanyi nabonaga yabaga ashyize imbere kurwanya ikibi, n’iyo cyakorwa n’abo witaga bene wanyu (kuko Chantal Mutega ni umututsikazi ariko yanze gushyigikira buhumyi ubutegetsi bwa FPR, icyo rwose narakimwubahiye).  Ndavuga ko yantunguye rero kuko ibyo yavuze kuri Ambasaderi Charlotte Mukankusi nabonye byo atari ukuri, kandi nawe ubwe atangira avuga ko atazi igihe n’impamvu Charlotte yavuze ariya magambo yerekeye inyito ya jenoside yakorewe abahutu. Nonese mwa babyeyi mwe umuntu iyo ataramenya impamvu ijambo ryavuzwe n’abo ryabwirwaga kuki yavuga ariya magambo y’akaminuramuhini?

Charlotte Mukankusi ashyigikiye ko dushyira imbere ibidufasha gutegura ejo hazaza 

Nagirango mbwire abasomyi ko igitekerezo ku nyito ya jenoside yakorewe abahutu cyavugiwe mu nteko rusange y’urwego nyunguranabitekerezo yateranye ku matariki ya 27 na 28 Werurwe uyu mwaka. Iyo nama nari nyirimo mpagarariye Institut Seth Sendashonga.  Abagize komite mpuzabikorwa batanze ibiganiro binyuranye ku birebana na opozisiyo twifuza kubaka. Mu bintu nibuka byibanzweho havuzwe ko dukeneye opozisiyo itavangura amoko n’uturere, opozisiyo irwanya umuco w’ubwicanyi wabaye karande mu Rwanda, opozisiyo iharanira demokarasi nyakuri. Twavuze ko impinduka dukeneye ari iyo gutuma abanyarwanda barubanamo kuko impinduka yo gutuma bamwe binjira abandi bagahunga ntacyo imaze. Ni muri urwo rwego ambasaderi Charlotte Mukankusi nawe yafashe ijambo ashimangira ko twebwe nk’abanyarwanda dufite inshingano yo kubaka amateka yacu aho guheranwa n’amateka abandi bakoze. Ati niba dushaka kubaka ahazaza heza tugomba gushyira imbere uburyo bwo kugera kuri iyo ntego aho gushyira ingufu ku bishobora kudusubiza inyuma. Aha niho yahereye avuga iby’ubwicanyi bwabaye mu Rwanda,  avuga ko jenoside yakorewe abatutsi nta muntu ukiyijyaho impaka kuko no muri LONI barayemeje. Yongeyeho ko n’abahutu benshi bishwe, ko nabyo ari ikintu bibabaje,  ariko ubwicanyi bakorewe bukaba butarahabwa inyito yabwo. Ambasaderi Charlotte Mukankusi yagize ati : icyihutirwa nugukuraho kariya gatsiko ibyo nibirangira twafashe ubutegetsi tuzaba dufite ubushobozi bwo gutanga inyito dushaka ariko ubu ntaho dufite tubivugira. Yongeyeho ndetse ko n’abo bajya bahura mu rwego rwa diplomatie iyo bumvise umuntu avuga jenoside yakorewe abahutu bahita bumva arugushaka guhakana jenoside yakorewe abatutsi. Aya magambo ya Charlotte yaje gukurikirwa n’impaka ndende zagaragazaga ko abahutu benshi bifuzaga ko iyo nyito yashyirwa imbere aho gutegereza igihe ubutegetsi bwa FPR buzaba bwarahirimiye. Mu by’ukuri igitekerezo cya Charlotte ntabwo cyashyigikiwe mu nama. Amaze kubona ko  abantu basa n’abatamwumvise neza yahisemo kujya kuri Radiyo Itahuka agerageza kubisobanura neza kurushaho, ari naho haturutse videwo yakwijwe ku mbuga nkoranyambaga. Ni videwo yafashe agace gato cyane k’ikiganiro yatanze, aho kwerekana ibyo yari yavuze yemera rwose ko abahutu benshi bishwe kandi mu buryo bubabaje hatoranywa agace gato cyane katarimo iby’ingenzi yari yavuze aricyo cyo gushyira ingufu ku bidufasha kubaka ejo hazaza heza.

Charlotte Mukankusi uko namubonye

Amb. Charlotte Mukankusi

Nk’uko nabivuze haruguru umwaka tumaze twubaka urwego nyunguranabitekerezo icya mbere twawungukiyemo nuguhura, tukamenyana.  Charlotte Mukankusi ari mu bo twashoboye kuganira kenshi (nashoboye kuvugana nawe kenshi kuri terfoni twungurana ibitekerezo). Byongeye kandi ibitekerezo bye yakunze kubigaragaza mu nama zinyuranye twagiye duhururiramo. Namubonye nk’umuntu uvuga ibintu yemera. Agira n’impano yo kuvuga neza ibitekerezo bye, icyo akeneye gusobanura akibonera imvugo yacyo ku buryo kumwumva bitagorana. Icya mbere kimushishikaje nugukora opozisiyo ifite ingufu zabasha guhangana no gusimbura ubutegetsi bwa FPR. Namwumvise kenshi agira ati: “umunsi abahutu n’abatutsi bari muri opozisiyo bashyize hamwe, bagakorana neza, ikibazo cya kariya gatsiko kizaba cyarangiye”. Icyo kintu cyo guhuza abahutu n’abatutsi bagafatanya yongeye kukigarukaho turi mu nama rusange ya RBB aho twavugaga ku rubyiruko. Aravuga ati:“byaba byiza ko abana bacu bahura, bakamenyana, byakunda bakanashakana”. Ati gushyingirana hagati y’amoko anyuranye nabyo ni ibintu bifite agaciro (ndagerageza kubivuga mu magambo yanjye). Iyo wumvise amagambo nk’aya usanzwe wumva cyangwa witegereza ibyo abategetsi bayobora u Rwanda muri iki gihe bavuga cyangwa bakora uhita usobanukirwa Charlotte uwariwe. Nkeka ko ibi mvuze Chantal Mutega atarabizi, wenda niyo mpamvu amushinja irondabwoko. Navuganye n’abantu bagiye bahura na Charlotte mu kazi yakoraga mu Rwanda. Buriya ngo yari icumu ricanye. Ngo ntiyatinyaga kuvuga ibitekerezo yemera n’iyo byashoboraga kuba binyuranye n’ibyo abayobozi bo hejuru babaga bashyigikiye. Kuri Radiyo Itahuka yasobanuye uburyo yarwanyije umushinga w’iteka ryazamuraga imishahara ku bategetsi bo hejuru hirengagijwe ko abo hasi bahembwaga make cyane. Ibi nabyumvise ntazi ko hari aho tuzahurira ariko byatumye numva uwo muntu igihugu kimutezeho byinshi. Hari umuntu wumvise ibyo imbuga nkoranyambaga zamuvugagaho nyuma yuko havuzwe biriya by’inyito y’ubwicanyi bwakorewe abahutu arambwira ati buriya arazira kuba ari ku ruhande rwa Kayumba Nyamwasa. Ibyo bashinja ingabo za FPR byose na Kayumba Nyamwasa biba bimureba kuko izo ngabo yaraziyoboye. Ikibazo rero ni iki : Abanyarwanda twibagirwa ko gufatanya n’abo twarwanaga bizadusaba kugira ibyo twirengagiza. Bizadusaba gukora bimwe Charlotte yavuze byo kureba imbere hazaza naho ibyahise tukagerageza gusa n’ababyirengagije.  

Dukeneye impinduka kurusha ibindi

Ngarutse ku bwicanyi bwakorewe abahutu bukozwe n’ingabo za FPR ibimenyetso byinshi byerekana ko ubwo bwicanyi bushobora nabwo kwitwa jenoside. Ikibazo dufite nuko abanyamahanga babonye uburyo jenoside yakorewe abatutsi yagenze basanga ntaho bihuriye n’ibyakorewe abahutu. Ku ruhande rumwe hashyizweho bariyeri (iryo jambo ryabaye ikinyarwanda) bategeka ko nta mututsi uyirenga. Inkotanyi zo zicaga abantu benshi  zizi ko ari abahutu ariko ntizabisakuzaga. Ndetse muri abo bantu benshi zicaga hashoboraga kubamo n’abatutsi. Urugero twavuga ni ibyabereye i Gakurazo hamwe biciye abasenyeri. Mu bishwe harimo nibura abatutsi batatu :  Musenyeri Gasabwoya, Frère Jean Baptiste Nsinga na Sheja (umwana wa Espérance Mukashema). Hari abahera kuri ibi bakavuga ko muri buriya bwicanyi bw’i Gakurazo nta kimenyetso cyerakana ko icyari kigambiriwe ari ukwica abantu bazira ubwoko bwabo. Bakavuga ko  itsembatsemba ariryo jambo rivuga neza ubwicanyi inkotanyi zagiye zikora hirya no hino, zizi neza ko zirimo kwica abahutu ariko zibicana n’abo bari kumwe. Uko byagenda kose uwabaza abanyarwanda bari imbere mu gihugu cyangwa abakiri mu mashyamba ya Kongo n’abandi bashakisha imibereho hirya no hino ku isi icy’ingenzi dukeneye nukugira ubutegetsi bwiza mu gihugu cyacu, ubutegetsi butuma kubana muri kiriya gihugu bitworohera. Ntabwo ari Paul Kagame uzaduha ubwo butegetsi kuko imyaka 27 abumazeho nta rindi banga yaduhishe. Dukeneye impinduka nziza, iby’inyito nabyo, bizakemurwa igihe nikegera. Reka nsoze nsaba abantu bose bifuza impinduka kutagwa mu mutego w’isesene, zimwe Kagame aherutse kutwibutsa. Ngo barazifata bakazirunda mu bitebo bategereje kuzikaranga mu mavuta. Ariko ngo muri bya bitebo zirara ziryana, izifite ingufu zikarya iz’intege nke. Ni twebwe yarimo kubwira.

Bruxelles, le 08/05/2021

Nkuliyingoma Jean Baptiste