Rwanda: Minisitiri nshya y’Ubumwe nyuma y’Imyaka 27

Edouard Bampoliki na Perezida Paul Kagame

Yanditswe na Arnold Gakuba

Imyaka 27 irashize (1994-2021), FPR-Inkotanyi, ishyaka rimwe rukumbi riri ku butegetsi mu Rwanda. Iryo shyaka riyobowe na Paul Kagame akaba na perezida w’u Rwanda ryafashe ubutegetsi ku ruhembe rw’umuheto risimbuye irya MRND naryo ryari rimaze imyaka 19 (1975-1994) ku butegetsi. Ikibazo cy’ubumwe bw’abanyarwanda kikaba cyarabaye kimwe mu bibazo by’ingutu umuryango nyarwanda wahuye nabyo kuva na mbere y’izo ngoma zombi ariko kikaba cyarakajije umurego nyuma ya jenoside yo muri 1994 yatumye umuryango nyarwanda ugira ibikomere bikabije bishingiye ku moko. Witegereje neza ukaba wabona mu nshingano za mbere za Leta ya Paul Kagame, iyoboye u Rwanda ubu kuva 1994, nta y’indi yagombaga guheraho nyuma y’amarorerwa yahekuye igihugu atari “kugarura ubumwe no kunga abanyarwanda”. Nyamara ariko minisiteri y’ubumwe ikaba ishyizweho nyuma y’imyaka 27 yose. Ese iyo minisiteri ntiyari ikenewe mbere hose? Ubu se Leta ya Paul Kagame nibwo ibonye ko iyi minisiteri aribwo ikenewe koko? Ese iyi minisiteri hari icyo izamara nyuma ya Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge imaze imyaka 22 (1999-2021) ishyizweho?

Tubaze amateka: ikibazo cy’ubumwe bw’abanyarwanda

Ikibazo cy’ubumwe bw’abanyarwanda gifite umuzi mu mateka ya kure.  Nk’uko tubisoma mu gitabo cyiswe “Amateka y’u Rwanda” cya Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge cyanditswe na Deo Byanafashe na  Paul Rutayisire kigasohoka muri 2016 ndetse na  raporo ya Komite yashyizweho na perezida Pasteur Bizumungu, ku wa 27 Kamena 1998, yo kwiga ikibazo cy’ubumwe bw’Abanyarwanda, maze igasohoka muri Kanama 1999, umwaka Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge yashyiriweho, dusanga icyo kibazo kimaze igihe kinini mu buzima n’imibereho y’abanyarwanda. 

Icyagaragaye ni uko haba ku gihe cya cyami, ku gihe cy’ubukoroni, ku gihe cya Repubulika ya mbere, iya kabiri ndetse n’iya gatatu, ikibazo cy’ubumwe bw’abanyarwanda cyagiye kigira ubukana nk’uko tubisoma muri raporo twavuze haruguru yo muri 1999, aho byabaye agahomamunwa nyuma ya 1994, aho umuryango nyarwanda watakaje igice kinini cy’abana bawo. Ubutegetsi uko bwagiye busimburana mu kuyobora u Rwanda bwagiye bwerekana muri gahunda zabwo ko harimo kugera ku bumwe bw’abatuye u Rwanda, nyamara bigaragara ko bitagezweho. Ese ni ubushake cyangwa ubushobozi buke cyangwa ni utabiha agaciro no gukurikirana inyungu bwite aho kureba iz’abanyarwanda bose? Ese gushyiraho minisiteri y’Ubumwe hari igishya bizazanira umuryango nyarwanda?

Imboni 

Bitunguranye, ku ya 14 Nyakanga 2021, inama y’abaminisitiri yanzuye ko hagomba kubaho Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda. Ubundi uko dusanzwe tubizi tukanabisanga mu mateka y’ibihugu bitandukanye, iyi minisiteri yitabazwa iyo igihugu kivuye mu ntambara. Icyo gihe rero, u Rwanda rumaze imyaka 27 rukivuyemo none nibwo abaminisitiri babonye ko iyo minisiteri ari ngombwa. Ibi bishobora kuba bihishe byinshi. Ababikurikiranira hafi barasanga:

Icya mbere: kuba Leta ya Paul Kagame yibutse gushyiraho iyi Minisiteri, nyuma y’imyaka 27 yose, byaba ari ikimenyetso cyerekana ko no kuri Leta ye, ikibazo cy’ubumwe bw’abanyarwanda kititaweho. Bityo, uwavuga ko mu myaka 27 ishize  ubumwe n’ubwiyunge bitagezweho ntiyaba abeshye. Ibi bikaba bihabanye cyane n’ibyo Leta ya Paul Kagame yirirwa iririmba ibinyujije muri Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge imaze imyaka 22 ikora, ikaba yaratangaje ko ubwiyunge bw’abanyarwanda  bwagezweho ku gipimo cya 94.7%. Ikigaragara ni uko ubumwe n’Ubwiyunge hagati y’abahutu, abatutsi n’abatwa, abatahutse bavuye mu buhungiro muri 1994 na nyuma yaho, abacitse kw’icumu rya genocide ndetse n’abandi biciwe ababo butaragerwaho, maze guverinoma ikaba yabonye ko ari ngombwa ko hashyirwaho minisiteri yihariye yakurikirana icyo kibazo. Ese iyi minisiteri izaba koko igisubizo cy’ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda?

Icya kabiri: gushyiraho iyi minisiteri mu myaka 27 irenga Paul Kagame ari ku ngoma bisobanuye ko aba abonye ko ariyo nzira yanyuramo ngo yigobotore ibibazo by’ingutu bijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge abanyarwanda bafite kuva kera na kare byakajije umurego nyuma y’amarorerwa yagwiririye u Rwanda muri 1994. Cyangwa iyi minisiteri izaba imwe mu nzira zo gutegura ibiganiro hagati y’impanze zigize umuryango nyarwanda kugirango harebwe igikenewe maze abanyarwanda bave mumyiryane ihora ibaranga ikaba yarakajije umurego kuva aho FPR-Inkotanyi (Paul Kagame) ifatiye ubutegetsi.

Icya gatatu: gushyiraho iyi Minisiteri bivuze ko bishobora kuba nta yandi mahitamo asigaye ashobora kuvana igihugu mu bibazo by’ubumwe n’ubwiyunge. Ibi kandi bishobora kuzaba inzira nziza yo kurekura ubutegetsi maze Paul Kagame akavaho neza yunze abanyarwanda bityo akababarirwa amakosa ye yose yakoze ari ku butegetsi ntazakurikiranwe mu nkiko.  

Icya kane: kuba Paul Kagame atekereje gushyiraho ino minisiteri ni kimwe gusa mu bintu by’ingenzi byari bisigaye nk’icyanzu cyo gutabara abanyarwanda bugarijwe n’ibibazo bikomeye bijyanye no kuba nta bumwe buri hagati yabo.

Icya gatanu: gushyiramo iyi minisiteri bishobora na none kuba ari nko guhindura umwenda utakarabye, bikazaba nk’agatereranzamba kabaye muri Komisiyo y’Iguhugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge imyaka 22 yose.

Icya gatandatu: Paul Kagame ashobora kuba yaragiriwe inama. Iyi minisiteri ikaba ari intwaro y’umuvuno wo kujijisha amahanga n’abanyarwanda ko noneho yisubiyeho akaba agiye gushyira ubumwe bw’abanyarwanda imbere ya byose. Ibyo bishobora kumuha amahirwe maze akabigira iturufu yo gutegura amatora ateganijwe muri 2024.

Icya karindwi: birashoboka ko Paul Kagame yaba yarashyizweho igitutu ngo yemere kuganira n’abo atavuga rumwe nabo. Iyi minisiteri ikazaba ifite mu nshingano zayo gutegura ibyo biganiro, ikanaba ikiraro. Twibutse ko amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Paul Kagame yaba akorera hanze ndetse nari mu gihugu imbere yasabye kenshi ibiganiro na Leta y’u Rwanda mu rwego rwo kwimakaza ubumwe bw’abanyarwanda.  

Twibukiranye

Ubwo hagiyeho Minisiteri y’Ubumwe bw’abanyarwanda. Leta ya Paul Kagame, niba koko yiyemeje gushyigikira no guharanira ubumwe bw’abagize umuryango nyarwanda, hari ibyo yagombye kwibuka:

Icya mbere: Umunyarwanda ni umuntu wese ifiteho umurage igihugu cy’u Rwanda, yaba ari mu gihugu imbere cyangwa yaba ari hanze.

Icya kabiri: Umunyarwanda si ubwoko. Yaba umuhutu, umutwa cyangwa umututsi bose basangiye ubunyarwanda kandi ku rwego rungana. Buri wese asabwa kubona muri mugenzi we ubunyarwanda.

Icya gatatu: Impunzi z’abanyarwanda aho ziri hose ku isi nazo ni abanyarwanda. Kurangira ikibazo cy’ubuhunzi ni imwe mu ntabwe nyamukuru y’ubumwe bw’abanyarwanda. 

Icya kane: Umunyarwanda yagombye kuba aharanira inyungu z’u Rwanda muri rusange kandi aho ari hose. Umunyarwanda si uri ku uruhande rwa FPR-Inkotanyi gusa ngo utavuga rumwe n’ayo yamburwe ubunyarwanda. 

Icya gatanu: Imvugo zambura bamwe ubunyarwanda (ikigarasha, umuvantara, umwanzi w’igihugu,…..) zitambamira ubumwe bw’abanyarwanda.

Icya gatandatu:  Minisiteri y’Ubumwe yagombye kwimakaza uburenganzira bwa muntu (harimo no kwibuka abe, kuvuga ibyamubabaje, gutanga ibitekerezo n’ibundi), ukuri, ubutabera kuri buri wese no kutagoreka amateka. Bitabaye ibyo, iyi minisiteri izaba ari igipindi cyangwa baringa. 

Umusozo

Ikibazo cy’ubumwe bw’abanyarwanda cyabaye karande kubera kutitabwaho no kudahabwa agaciro k’ubutegetsi uko bwagiye busimburana mu Rwanda. Impamvu nyamukuru ni uko buri butegetsi bwagiye bujyaho aho kugira ubumwe bw’abanyarwanda inkingi ya mwamba ahubwo gucamo abanyarwanda ibice nibyo byagizwe iyo nkingi.  Uburegetsi bwose bwasimburanye mu Rwanda busa n’aho bwakurikije uburyo bwo “gucamo ibice ngo ukunde uyobore” (Divide and rule), n’ubwo wenda bitabaye ku rwego rungana, ibi bikaba byarakomye mu nkokora kugera ku bumwe bw’abanyarwanda kugeza magingo aya. Imwe mu twaro ya Leta ya Paul Kagame, kandi itumye aramba ku butegetsi imyaka 27 ikaba ishize ndetse akaba agifite ubushake bwo kwiyongeza, nayo ni iyo “divide and rule“. Nta gihamya rero ko minisiteri yashyizweho hari icyo izahindura ku ntumbero ya Paul Kagame. Nta cyizere abanyarwanda bagira kuri iyi minisiteri. Igikenewe mbere ya byose ni ubushake bwa politiki bwo kubaka ubumwe bw’abanyarwanda, inkingi ya mwamba y’amahoro, umutekano n’iterambere ry’igihugu. 

Kuba umwe no kwiyunga bisaba kubabarira ndetse no kwigomwa byinshi ku mpande zombi.