Burundi: Perezida Samia Suluhu wa Tanzania yasoje uruzinduko muri icyo gihugu

Yanditswe na Arnold Gakuba

Amakuru dukesha ibiro by’umukuru w’igihugu cy’Uburundi “Ntare Rushatsi House” aratangaza ko perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanazaniya Samia Suluhu Hassan, ejo ku ya 17 Nyakanga 2021, yashoje uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Burundi, 16-17 Nyakanga 2021. Nk’uko bitangazwa n’ibiro bya perezida wa Tanzaniya, Samia Suluhu yitabiriye ubutumire bwa mugenzi we w’Uburundi Evariste Ndayishimiye. Muri urwo ruzinduko, perezida Samia yagiranye ibiganiro byo mu rwego rw’akazi na mugenzi we Evariste Ndayishimiye. Abo n’ibihugu byombi kandi bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye bw’ibihugu byombi, Burundi-Tanzaniya, kandi bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru. 

Aherekejwe n’itsinda rigizwe n’abaminisitiri n’abandi banyacyubahiro ba Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzaniya, perezida Samia Seluhu Hassan yasesekaye ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga kitiriwe Melchior Ndadaye ku wa Gatanu tariki ya 16 Nyakanga 2021, ku isaha ya saa tatu n’igice (9:30), aho yakiriwe n’ubwuzu bwinshi na Visi-Perezida w’Uburundi Bwana Prosper Bazombanza. Abagore b’abatanzaniya baba mu Burundi bamwakiriye mu ndirimbo z’igiswayili bagira bati “Turakwakiriye ijana kubijana”. Ku isaha ya saa sita (12:00), perezida Samia Suluhu yerekejwe ku Ngoro Ntare Rushatsi aho yahuriwe na mugenzi we w’Uburundi Evariste Ndayishimiye, ahabwa icyubahiro n’abasirikare b’Uburundi, nyuma  bagirana ikiganiro cyo mu muhezo cyakurikiwe no gushyira imikono ku masezerano umunani y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi. Ayo masezerano arebana na:

– ibijyanye no kugirana inama muri politiki na diplomasi;

  ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro; 

  urwego rw’ingufu; 

– imyigishirize y’Igiswahili mu Burundi n’Igifaransa muri Tanzaniya;

– urwego rw’ubuzima; 

– guhererekanya imfungwa; 

– ubuhinzi; n’uburobyi. 

Mu kiganiro abakuru b’ibihugu byombi bagiranye n’abanyamakuru, Perezida Samia Suluhu Hassan yashimye ibikorwa bikomeye Perezida Nyakubahwa Evariste Ndayishimiye yagezeho mu gushimangira amahoro, umutekano no kwigirira icyizere muri Repubulika y’Uburundi kandi ashimira imbaraga zidacogora akoresha ashyigikira igihugu cye cy’Uburundi mu kukizamura mu bukungu, ubwiyunge bw’abanyagihugu, guteza imbere kugendera ku mategeko, demokarasi n’imiyoborere myiza.

Nyakubahwa Evariste Ndayishimime, Perezida wa Repubulika y’Uburundi, ku ruhande rwe nawe yashimiye Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzaniya kuba yarakiriye impunzi z’Abarundi kuva muri 1972 kugeza uyu munsi ndetse n’ubufatanye budashira baberetse mu myaka yashize. Yashimiye kandi iki gihugu cy’abaturanyi cy’iburasirazuba uruhare runini cyagize mu gusoza amasezerano y’amahoro n’ubwiyunge yabereye Arusha ndetse n’uruhare cyagize mu nzira yose y’ubwiyunge mu Burundi. 

Byongeye kandi, abakuru b’ibihugu byombi bashimye ko Uburundi bwavanywe ku murongo w’ibyigwa n’akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano ndetse n’akanama gashinzwe amahoro n’umutekano mu muryango w’ubumwe bw’Afurika, ndetse no gukuraho ibihano byafatiwe u Burundi n’abandi bafatanyabikorwa. Bahamagariye rero abafatanyabikorwa b’Uburundi batarakuraho ibihano bisigaye byashyizweho mu 2015 kubikora ako kanya mu rwego rwo kubyutsa iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza mu Burundi. 

Perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzaniya Kandi yasobanuye neza ko uruzinduko rwe mu Burundi rugamije gushimangira umubano w’ubucuti n’ubufatanye hagati y’Uburundi na Tanzaniya. Byongeye kandi, yashimangiye ko yakoze urwo rugendo kugira ngo ashimire abaturage b’Uburundi ku nkunga n’ubufatanye bagaragarije abaturanyi babo bo muri Tanzaniya mu bihe bigoye nyuma y’urupfu rwa Perezida John Pombe Magufuli. 

Nyakubahwa Samia Suluhu Hassan yatangaje ko yaje gushimira ku giti cye Aburundi ku isabukuru y’imyaka 59 y’Ubwigenge kuko atabashije kwifatanya na bo mu gihe cyo kwiyizihiza, ku ya 1 Nyakanga 2021.

Mu ruzinduko rwe mu gihugu cy’Uburundi, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzaniya Samia Suluhu yahamagariye kandi abashoramari b’Abarundi ndetse n’abava muri Tanzaniya gufatanya mu guteza imbere ubukungu bw’ibihugu byabo agira ati “Twiyemeje kandi gukangurira abacuruzi bacu gukoresha amahirwe bahabwa n’ibihugu byacu byombi. Kandi hamwe nibyo, ndashaka kuboneraho umwanya wo gutumira abacuruzi bo mu Burundi gushora imari muri Tanzaniya mu nzego zitandukanye nk’inganda, ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubukerarugendo, n’ibindi. Tanzaniya ifite byinshi byo gutanga ”.

Perezida Samia Suluhu Hassan yashoje uruzinduko rwe mu Burundi kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Nyakanga 2021. Ikigaragara ni uko abaperezida b’ibiguhu bigize akarere k’ibiyaga bigari n’umuryango w’Afrika y’Iburasirazuba biyemeje gushimangira ubufatanye mu bya politiki, umutekano, ubukungu ndetse n’iteramvere. Nyuma y’uko atumirwa na mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo Felix Tshisekedi kandi akitabira ubutumire bwe aho yashoje uruzinduko yagiriye muri icyo gihugu mu minsi ishize, Evariste Ndayishimiye Perezida w’Uburundi nawe yahise atumira mugenzi we wa Tanzaniya. Twibutse ko ibi bihugu uko ari bitatu (Tanzaniya-Burundi na Kongo) hari umushinga wa Gari ya Moshi bihuriyeho. Wasanga hari byo Evariste Ndayishimiye yaganiye na Felix Tshisekedi bikaba ari ngombwa ko na Sumia nawe babiganiraho. Ikigaragara amaso ya buri wese ni uko Burundi, Tanzaniya, Kongo na Uganda, ibihugu bikikije u Rwanda biri kwinjira muri gahunda nziza za politiki, ubukungu n’iterambere bifatanirije hamwe nk’abitsamuye. Ibi bikaba biha icyizere cy’ejo hazaza h’ibyo bihugu. Ese u Rwanda rwo ruhagaze he? Ruritwara rute muri icyo kibuga?