RWANDA: Théophile Ntirutwa wo muri DALFA-Umurinzi yakatiwe igifungo cy’imyaka 7 

Théophile Ntirutwa

Amakuru dukesha ikinyamakuru Jambo News aravuga ko ku ya 16 Ukuboza 2022, Théophile Ntirutwa, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda, wahoze mu ishyaka rya Dalfa-Umurinzi rya Victoire Ingabire yakatiwe igifungo cy’imyaka 7 n’Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Rwamagana kubera gukekwaho gukwirakwiza “amakuru y’ibinyoma cyangwa poropagande mbi yo gukurura ibitekerezo byo kwangisha igihugu cy’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga “, ibi bikaba bigize icyaha cyo gutesha agaciro ubuyobozi, ubusanzwe gihanishwa mu Rwanda igifungo kuva ku myaka 7 kugeza ku 10, gishobora kuba igifungo cya burundu mu bihe cy’intambara. Ngo icyaha yakoze ni ukuba yaramaganye umugambi wo kumwica kuri Radio Ijwi ry’Amerika, nyuma gato yo kuwurokoka. Abandi bantu batatu bareganwa na we, barimo mushiki we na n’umuturanyi, bagizwe abere bararekurwa nyuma y’imyaka hafi itatu yose bafunzwe by’agateganyo!

Intangiriro y’ibi bintu ni ku itariki ya 11 Gicurasi 2020 hagati ya saa moya na saa mbiri z’ijoro, mu karere ka Rwamagana mu Rwanda. Itsinda ry’abantu bitwaje intwaro gakondo n’imbunda, bamwe muri bo bakaba bari bambaye imyenda y’igipolisi cy’u Rwanda, bagiye gushaka uyu Théophile Ntirutwa mu iduka rye ry’ibiribwa. Bahageze, babajije aho “Theo” ari, nuko undi muntu nawe ufite izina rigufi “Theo” araza, maze ahita akubitwa bikabije ajombagurwa ibyuma, ahondwa n’inyundo. Uwo ni Pasiteri Théoneste Bapfakurera, wahise anagwa aho ngaho yakubitiwe.

Abagizi ba nabi bamaze kugenda, Théophile Ntirutwa, wari wihishe inyuma ya kontwari, yahise abimenyesha abanyamakuru maze abwira radiyo Ijwi ry’Amerika (VOA) ibyari bimaze kuba:

_”Babanje guhatira umuturanyi wanjye Frodouard Hakizimana kwinjira muri iryo duka ryanjye ry’ibiribwa. Bahise babona Pasiteri Théoneste, nuko bahita bamujombaguza bya byuma biba ku mbunda byitwa bayoneti. Cyokora sinashoboraga kumenya abateye ariko bamwe bari bambaye imyenda ya polisi y’u Rwanda, mu gihe abandi bari bambaye imyenda ya gisivili. Mu by’ukuri, mbonye baza, nahise nyerera, nihisha inyuma ya kontwari. Barinjiye, bahambirira amaboko inyuma abari mu iduka. Babonye Théoneste (Pasiteri), batekereza ko ari njye. Bamuteye ibyuma. Mu by’ukuri intego yabo yari njye, cyane ko mbere yo kuza iwanjye babanje kujya kwa mushiki wanjye kumubaza aho ndi. Uretse ibyo, hari moto imaze iminsi mike inkurikira.”_

Nyuma gato, Polisi y’u Rwanda yarahageze, dore ko yari yatabajwe, maze ifata mu buryo butumvikana, Théophile Ntirutwa, mushiki we Francine Mukantwari, umuturanyi we Frodouard Hakizimana, ndetse na Jean Bosco Rudasingwa, ni ukuvuga abatangabuhamya bose bari aho, nyamara bari bagihungabanyijwe n’ibimaze kuba.

Ngo akurikiranyweho ngo kuba ari we ubwe wakoze icyo gitero yarokotse!!

Kuva ku ya 11 Gicurasi 2020, aba bantu bane bahohotewe, bari bafunzwe bakurikiranyweho “gushinga umutwe w’abagizi ba nabi”, “ubwicanyi” n’“ubujura bwitwaje intwaro” kubera gukekwaho ku buryo bw’amaherere kuba ibyitso by’abicanyi bishe Théoneste Bapfakurera.

Usibye ibyo byaha bitatu, Théophile Ntirutwa yakurikiranyweho icyaha cyo gukwirakwiza “amakuru y’ibinyoma cyangwa poropagande mbi yo gukurura ibitekerezo byo kwangisha igihugu cy’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga”, ndetse no “guteza imvururu cyangwa imidugararo mu baturage”.

Ngo icyaha ashinjwa n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda ni ukuba yaratangarije Victoire Ingabire ndetse no ku Ijwi ry’Amerika (VOA), ko mu bagabye icyo gitero harimo abapolisi n’abasirikare b’ingabo z’u Rwanda.

Nyuma y’imyaka igera kuri 3 afunzwe by’agateganyo, Urukiko Rukuru rwarangije gutanga umwanzuro maze rusanga ibirego byo “gushinga umutwe w’abagizi ba nabi”, “ubwicanyi” n’“ubujura bwitwaje intwaro” bidafite ishingiro maze bose uko ari bane babigirwaho abere; rutegeka irekurwa rya Francine Mukantwari, Frodouard Hakizimana na Jean Bosco Rudasingwa.

Naho Théophile Ntirutwa, Urukiko Rukuru rwamuhanaguyeho icyaha cyo ” Gukangurira abaturage guteza kwivumbagatanya cyangwa imidugararo”. Urukiko ariko rwamukatiye igifungo cy’imyaka 7 kubera ko hashingiwe ku buhamya yatanze ku Ijwi ry’Amerika (VOA), bivugwa ko yarenze ku ngingo ya 194 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, kubera ko bivugwa ko ibyo yatangaje “nta bimenyetso bifatika”, ko mu bagabye igitero harimo abapolisi n’ingabo z’u Rwanda. Iyi ngingo iteganya ko _“Umuntu wese ukwirakwiza amakuru y’ibinyoma agamije guteza rubanda kutishimira Leta y’u Rwanda cyangwa igihe ayo makuru cyangwa poropagande bishobora cyangwa bigamije guteza urwango rwa rubanda cyangwa ubushyamirane mpuzamahanga ku gihugu cy’u Rwanda, aba akoze icyaha”_ gihanishwa kuva ku myaka 7 kugeza ku 10 y’igifungo.

Ntabwo ari ubwa mbere Theophile Ntirutwa ahura n’itotezwa rikomeye nk’iryo. Muri Nzeri 2017, nyuma y’imyaka ibiri y’itotezwa rishingiye kuri politiki ryaranzwe cyane cyane no kuburirwa irengero bya hato na hato no gukorerwa iyicarubozo rishingiye ku mubiri ndetse n’imitekerereze, Théophile Ntirutwa yatawe muri yombi hamwe n’abandi bantu 10 bari mu ishyaka rya FDU Inkingi, barimo Boniface Twagirimana, visi-perezida.

Théophile Ntirutwa (ibumoso) na Venant Abayisenga (iburyo) bakimara gufungutwa muri Mutarama 2020 bakimara gufungurwa. Venant Abayisenga yaje kuburirwa irengero mu minsi yakurikiyeho kugeza ubu nta kanunu.

Ku ya 29 Mutarama 2020, nyuma y’iminsi mike arekuwe, yatangarije kuri mikoro y’umunyamakuru Théoneste Nsengimana (na we ufunzwe kuva mu Kwakira 2021) w’Umubavu TV, ko agiye gukomereza urugamba rwe rwa politiki mu ishyaka rya DALFA Umurinzi. By’umwihariko, mu kiganiro yaragize ati, _“Tuzakomeza urugamba rwacu rwa politiki kuko impamvu zatumye turujyaho zigihari. Igihe cyose ibibazo byugarije igihugu cyacu, byaduteye kujya muri politiki bigihari, akazi kacu mu kugira uruhare mu kubikemura, kazakomeza nubwo hari inzitizi”_.

Hashize imyaka myinshi, abandi barwanashyaka benshi b’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi DALFA-Umuriknzi riyobowe na Ingabire Victoire, bahuye n’itotezwa rikomeye, harimo no kwicwa. Muri Nzeri 2019, Syldio Dusabumuremyi, umuhuzabikorwa w’ishyaka ku rwego rw’igihugu, yatewe ibyuma mu bintu byibutsa neza, ibyabaye byahitanye Pasiteri Théoneste Bapfakurera.

Abakorana na Victoire Ingabire bakunze kwigirizwaho nkana.

1. Anselme Mutuyimana yishwe muri Werurwe 2019. Bamusanze iwe yapfuye ariko yagaragaje ibimenyetso byo kunigwa;

2. Jean Damascène Habarugira yishwe bunyamaswa muri Gicurasi 2017;

3. Eugène Ndereyimana, waburiwe irengero kuva 15 Nyakanga 2019,

4. Boniface Twagirimana, umuntu wa kabiri ukomeye w’ishyaka rya Ingabire Victoire, yaburiwe irengero muri gereza yo mu majyepfo y’u Rwanda mu Kwakira 2018;

5. Syldio Dusabumuremyi, wishwe muri Nzeri 2019,

6. Illuminée Iragena, yaburiwe irengero kuva ku ya 26 Werurwe 2016.

Kuri ibi bikorwa byo guhonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu ku buryo bukabije, nta gikorwa na kimwe cyo gubikurikirana mu mategeko cyigeze gikorwa na Leta y’u Rwanda.