ESE IMARI YA LETA ISHORWA MURI IBI BIKORWA INYUZWA HE? YEMEZWA NA NDE?

Yanditswe na Valentin Akayezu

Ubundi amafaranga azakoreshwa mu bikorwa bya Leta atangazwa muri Budget y’umwaka Leta izakoresha, igezwa imbere y’inteko inshingamategeko kabiri mu mwaka na Ministri ufite imari ya Leta mu nshingano ze ndetse igatangazwa mu igazeti ya Leta. Ahanini, imirongo migari iba yaranaganiriwe ikemezwa n’inama y’Abaministri. Ibyo byorohereza urwego rw’umugenzuzi wa Leta (Office of Auditor General) kubasha gukurikirana no kugenzura imikoreshereze y’umutungo wa Leta.

Ariko amategeko ariho mu Rwanda yemerera ibigo bimwe bya leta (Public Agences) kugira ubushobozi bwo kwiyobora nk’uko inzego z’abikorera zimeze (capacity of acting as private agents). Icyo gihe, ikigo cya Leta nubwo kiba gifite inshingano yo gukora mu nyungu rusange ( public mission) ariko kuko cyiba cyarahawe ubushobozi bwo kwishakamo ubushobozi, kidatega amaso ku isanduku ya Leta, icyo gihe umugenzuzi w’Imari ya Leta ashobora kutagira icyo akibaza kuko umutungo gikoresha ntukomoka ku isanduku ya Leta.

Ariko ibyo ntibivuze ko mwene ibyo bigo byahawe ububasha ndakumirwa bwo kwisanzura mu mikoreshereze y’imitungo yabyo kuko na none usanga Leta igena inama z’ubutegetsi (Boards of Directors) ziba zifite inshingano yo gukurikirana imiyoborere y’ibyo bigo bya Leta.

Impamvu itumye nkomoza kuri ibi, ni uko ahanini ikigo nka Rwanda Development Board(RDB) usanga ahanini aricyo gishora amafaranga mu mishinga Leta ivuga ko irebana n’ishoramari mpuzamahanga nk’ubukerarugendo busanzwe, ubukerarugendo bushingiye ku manama mpuzamahanga, ubukerarugendo bushingiye kuri sport n’ibindi. Ariko usanga imiterere y’iki kigo iteye urujijo kandi n’itegeko rikigenga ribusanya n’uburyo gikoramo.

Ibyo bikiyongeraho ko usanga abagize inama y’ubutegetsi bwacyo ari abo kwibazwaho dore ko usangamo abanyamahanga bakunzwe kugaragazwa nk’inshuti bwite z’umuryango wa Paul Kagame ndetse hakaba harimo n’umuhungu wa Paul Kagame Cyomoro Kagame.

Ese koko inama y’ubutegetsi ya RDB igizwe ahanini n’abantu basangiye inyungu bwite n’umuryango wa Paul Kagame, byiyongera ku mikorere y’igihugu cy’u Rwanda aho Perezida n’ibindi bikomerezwa barusha imbaraga inzego z’ubutegetsi bigatuma badashobora kubazwa ibibazo byose bateza Leta, iyo nama y’ubutegetsi yashobora ite gukorera inyungu z’u Rwanda n’abanyarwanda bose itazisumbishije gukorera inyungu bwite z’umuryango wa Paul Kagame?

Tugaruke kubireba imiterere ya RDB. Ku bw’itegeko yagombye kuba ibarizwa muri bwa bwoko bw’ibigo byishakamo ubushobozi bitagombereye kurambiriza kw’isanduku ya Leta.

Nkaba nshobora no gukeka ntashidikanya ko ya masezerano Leta igirana na Clubs zo mu mahanga nka Arsenal, PSG n’indi ya gatatu itaravuzwe, ashobora kuba yarashyizweho umukono n’umuyobozi wa RDB bitagombereye kunyura mu nama y’Abaministri, ndetse ukanasanga Inteko Inshingamategeko (binyuze muri PAC ariyo komite ya parlement ishinzwe kureba uko umutungo wa Leta wakoreshejwe) mu byo yitaho gukurikirana RDB itarimo kuko mu mikorere, itegeko riyemerera kwitwara nk’uko abikorera bitwara (ariko ibi ntibivuze ko parlement ishatse kugenzura RDB itabikora, kuko buri rwego rufite aho ruhurira n’inyungu z’abanyarwanda, parlement yarugenzura. Gusa mu bwisanzure buke bw’inteko yo mu Rwanda, ntawuzi niba ishobora guhangara kugenzura urwego nka RDB, umuryango wa Paul Kagame ufitemo inyungu zawo bwite).

Igiteye impungenge rero akaba ari uko Umuyobozi wa RDB yahawe ubushobozi bwo ku rwego rwa Ministre, bityo akaba anicara mu nama y’abaministre. Ibyo bikaba bisobanuye ko RDB ubwo yaba ifatwa nk’urwego rufite imikorere nk’iya Ministère bigahita biyigira 100% Urwego rugengwa n’amategeko agenga ibigo bya Leta (public organ) bifite inshingano rusange(public mission), ibiyivana muri rwa rwego rw’ibigo bya Leta bigengwa n’amategeko agenga abikorera (pubic organs regulated by private law). Aho rero niho hari umwijima ukomeye mu mategeko agenga RDB n’uburyo mu bisanzwe yitwara. Ubundi umuntu akaba yanakwibaza impamvu RDB yahawe ububasha bwo ku rwego rw’ikiministri hanyuma hakanarenga hagashyirwaho ministeri y’ishoramari. Nonese niba iyo ministeri ishinzwe kureba no gushyiraho politiki y’ishoramari(policies), Umuyobozi mukuru wa RDB we iyo yicaye mu nama y’Abaministri aba avuga iki?

Ibi byose rero birahita bituganisha ku kibazo natangiye nibaza. Ni ukumenya niba Amafaranga RDB ishora muri rya shoramari rishingiye ku bukerarugendo atagombye kwemezwa mu ngengo y’imari ya Leta n’uburyo akoreshwa, uko yunguka n’ibindi bikamenyekana hashingiwe ko mu bikorwa RDB ifatwa nk’urwego rw’ikiministri (organe ministériel)? Ibyo bizarinda isesagurwa n’inyerezwa ry’umutungo rusange w’abanyarwanda kugeza ubu usa nucungirwa mu biganza by’umuryango wa Paul Kagame.

Kubirebana n’urwuguko rw’amafaranga yakomotse mu nama ya 73 ya FIFA yabereye mu Rwanda, ngo miliyoni 100$ nizo zungukiwemo zikaba zizajya mu mashuri yo guteza imbere umupira w’amaguru mu bana bato. Twibutse ko Ministeri ya sport ifatanije na FERWAFA yigeze gushyiraho academy yareze abana batangaga ikizere, bikagera naho u Rwanda rwitabira igikombe cy’isi gihuza amakipi y’ingimbi muri Brésil. Nyamara iyo academy yarazimye. Academy ya Rayon Sport, ya Kiyovu, ya APR ntawuzi amarengero yazo. Kagame yageze aho anashwishuriza abanyarwanda ngo bibagirwe umupira w’amaguru. Reka noneho twizere ko Miliyoni 100$ zizatanga umusaruro ugaragara.