Bernard Ntaganda ntiyumva ukuntu Kagame ahabwa igikombe cya FIFA

Inama rusange y’ubutegetsi ya FIFA iteraniye i Kigali yasubijeho gahunda y’amakipe ane muri buri tsinda mu gikombe cy’isi cya 2026 kizaba kigizwe n’amakipe menshi kurushaho.

Iri rushanwa rizabera mu yo muri Amerika, Canada na Mexique byari biteganyijwe ko ribamo amatsinda 16 y’amakipe atatu kuko umubare w’amakipe ubu wakuwe kuri 32 akagirwa 48.

Ariko kugenda neza kw’amatsinda agizwe n’amakipe ane mu irushanwa riheruka muri Qatar mu 2022 byatumye ubutegetsi bwa FIFA bwongera gusuzuma uko bizagenda mu 2026.

Ibi byatumye iryo rushanwa ryari kuba rigizwe n’imikino 80 yongerwa ikaba 104, kuko ubu hongewemo ikiciro gishya cya kimwe cya 16 (1/16) kirimo amakipe 32.

I Kigali, FIFA yemeje ko amakipe abiri ya mbere mu itsinda azajya akomereza muri icyo cyiciro, hamwe n’amakipe umunani ya gatatu yitwaye neza kurusha andi.

FIFA ivuga ko ubu buryo bushya bwo gukina igikombe cy’isi “buzatuma amakipe yose akina nibura imikino itatu, bukanatanga ikiruhuko gikwiye hagati y’amakipe ahanganye”.

Mu Ukuboza(12) gushize perezida wa FIFA Gianni Infantino nibwo yatangaje ko barimo kureba uko haba impinduka mu buryo bwo gukina igikombe cy’isi nyuma y’uko imikino y’amatsinda irangiye mu buryo bwanyuze benshi muri Qatar.

Uburyo bw’amatsinda y’amakipe ane, aho abiri akomeza mu kiciro cyo gukuranamo, nibwo bwakoreshwaga mu gikombe cy’isi kuva cyatangira gukinwa n’amakipe 32 mu 1998.

Ikiciro gishya cya 1/16 gisobanuye ko amakipe azagomba gukina imikino umunani kugira ngo atware iki gikombe, ugereranyije n’irindwi yo mu 2022 muri Qatar.

Kagame yashimiwe cyo guteza imbere umupira

Muri iyi nama rusange ya FIFA, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda n’Umwami Mohammed VI wa Maroc – we yari uhagarariwe – bashimiwe guteza imbere umupira muri Africa.

Bahawe ibihembo bya ‘CAF President’s Outstanding Achievement Award 2022’ gihabwa abategetsi bagize “uruhare rukomeye” mu guteza imbere umupira muri Africa.

Mu myaka ishize u Rwanda rwavuguruye umupira w’amaguru, ruvugurura stade z’umupira nk’iya Huye na Rubavu, rwubaka stade ya Nyagatare, rushinga amashuri awigisha, ibyatumye hagaragara impano mu bakiri bato no kugira umupira umwuga.

Gusa u Rwanda ntirurasubira mu gikombe cya Africa aho ruheruka mu 2004, kandi ruza mu myanya y’inyuma ku rutonde rwa FIFA rw’uko amakipe y’ibihugu ahagaze mu mupira.

Nyuma yo kwakira iki gihembo, Perezida Kagame yavuze ko agifite ibimubabaza kuko “twakinnye umupira, twawitayeho ariko ntabwo turagera aho dushaka kuba.”

Ishyaka PS-Imberakuri, igice kiyobowe na Bernard Ntaganda, ryasohoye itangazo rivuga ko ‘abarenze umwe bibaza’ uko Kagame yahawe igihembo kimwe n’Umwami Mohammed VI ukuriye igihugu cyageze muri kimwe cya kabiri cy’igikombe cy’isi cya 2022.

Iri shyaka rivuga ko ikipe y’u Rwanda ‘iri mu zoroheje mu karere no ku isi y’umupira’, rinavuga ko u “Rwanda rudafite ibikorwaremezo by’ibanze nk’ibibuga by’umupira byo ku rwego mpuzamahanga”, rivuga ko biri muri raporo z’impuzamashyirahamwe y’umupira muri Africa.

BBC