Yanditswe na Nkurunziza Gad
Leta ya Kigali yafashe icyemezo cyo gusonera ‘gukuraho’ amahooro y’ibirarane abatwara abagenzi kuri Moto bari babereyemo Ikigo gishinzwe imisoro mu Rwanda ‘RRA’ hafatwa n’ibindi byemezo bitandukanye biborohereza mu kazi kabo, bamwe bakaba basanga atari izindi mpuhwe bafitiwe ahubwo ari mu rwego rwo kubareshya kubera amatora ya Perezida wa Repuburika ateganyijwe mu 2024.
Nyuma y’uruhuri rw’ibibazo bitandukanye byagiye bigaragazwa n’abatwara abagenzi kuri moto mu Rwanda Leta ikavunira ibiti mu matwi kugeza ubwo bigabije imihanda yo mu Mujyi wa Kigali bakigaragambya, yafashe ibyemezo bamwe bavuze ko bifite ikindi kibiri inyuma.
Mu bibazo bahoraga bagaragaza harimo iby’amakoperative batangamo imisanzu ntibamenye irengero ryayo, ibiciro by’ubwishingizi byatumbagijwe bikabagiraho ingaruka, kubona ibyangombwa igihe cy’ihererekanya rya moto hagati y’ugura n’ugurisha, mubazi zibanyunyuza imitsi n’ibindi.
Minisiteri y’ibikorwaremezo, ifatanyije n’izindi nzego zifite aho zihuriye no gutwara abantu n’ibintu mu Rwanda, Polisi ndetse n’inzego zishinzwe guteza imbere amakoperative, kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Gashyantare 2022 batangarije abamotari ko nyuma yo kwicara bagasuzuma ibi bibazo byose basanze hari ibifite ishingiro biyemeza kubivugutira umuti.
Minisitiri w’ibikorwaremezo, Dr Nsabimana Erneste, yavuze ko bafashe icyemezo cyo kugabanya umubare w’amakoperative y’abamotari, akava kuri 41 hagasigara eshanu gusa zizajya zikora mu buryo butandukanye n’izisanzwe ndetse serivisi zimwe abamotari bakeneraga muri koperative zimurirwa muri RURA (Ikigo ngenzuramikorere).
Yavuze ati “Imisanzu abamotari batangaga mu makoperative yakuweho, ibihano n’inyungu by’imisoro ya RRA byakuweho ku bazishyura umusoro mu mezi ane ndetse amafaranga batangaga muri RURA aragabanywa. Ikindi kibazo mukunda kugaragaza ni ikibazo cy’ubwishingizi. Leta ni umubyeyi wa twese. Ikibazo yaracyumvise kandi mu by’ukuri yamaze kubona ko kibateye inkeke ikaba irimo igisuzuma kandi ibizeza ko mu gihe kitarambiranye muza kumenya ibizava mu isuzuma riri gukorwa.”
Ku kibazo cy’abamotari batagira uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga hanzuwe ko bazafashwa kubona ‘permis’ kugira ngo bareke kwihishahisha naho ibyo guhererekanya ibyangombwa byabatwaraga igihe kinini Urwego Rushinzwe Amakoperative (RCA) ruhabwa inshingano zo kuzajya rubibafashamo.
“Mubazi izagumaho hubahirizwa ibyo abamotari basabye”
Ku kibazo cya mubazi yari yateye intugunda mu bamotari, Minisitiri Nsabimana yavuze ko kuyikoresha byabaye itegeko, ariko igiciro ku birometero bibiri bya mbere gishyirwa ku mafaranga 400 Frw nk’uko abamotari bari babisabye. Ati “Nta mumotari uzajya mu kazi ko gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali adafite mubazi.”
“Amatora aregereje batangiye kutwiyegereza”
Nyuma yo gutangarizwa ibi byemezo, abamotari bamwe bakomye amashyi y’urufaya bagaragaza akanyamuneza ku jisho, abandi bagaragaza akangononwa bijujutira mu matamatama.
Hari umumotari wavuze ati “Si izindi mpuhwe badufitiye ahubwo bari mu myiteguro y’amatora ya Perezida azaba 2024. Ntimubone bakuyeho imisanzu bakanadusonera amahooro ngo mugirengo ni mu nyungu zacu, oya hari icyo badushakaho nikirangira tuzasubira ku kacu.”
Undi mumotari ati “Dufite ikibazo gikomeye ku bapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda batwiyenzaho bakadusaba ruswa, wamuha macye kuyo yagusabye agahita akwambura moto yawe bakajya kuyifunga nawe wareba nabi bakagufunga.”
Hari n’uwavuze ati “Moto zacu iyo zifashwe zikajya gufungirwa Kacyiru kuri Polisi, ujya kuyigomboza ugasanga yashizemo amapiyese kandi ntaho warega. Turasaba polisi ko yajya idusobanurira aho amapiyese ya moto zacu ajya.”
Umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, DIGP Felix Namuhoranye, yijeje abamotari ko ibibazo byose bafite ku mikorere ya Polisi bagiye kuvugutirwa umuti, ariko ntiyagira igisubizo gihamye atanga ku bibazo byabajijwe.