2024: Didas Gasana yatangaje ko aziyamamariza kuyobora u Rwanda!

Yanditswe na Ben Barugahare

Abinyujije ku rubuga rwa twitter, Didas Gasana wigeze kuba umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Umuseso mu Rwanda, yatangaje ko azahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora yo mu 2024 ateganijwe mu Rwanda.

Didas Gasana ubu aba mu gihugu cya Sweden mu majyaruguru y’uburayi aho yahungiye we n’abandi banyamakuru benshi nyuma yo gutotezwa gukomeye ndetse n’ifungwa ry’ikinyamakuru umuseso.

Yakunze kumvikana mu bitangazakuru byinshi, cyane cyane ku maradiyo avugira kuri youtube aho yakoraga amasesengura ku bijyanye n’amategeko ananenga zimwe muri politiki za Leta y’u Rwanda ndetse ntiyatinye no kugaya bimwe mu bikorwa byibasira uburenganzira bwa muntu bikorwa n’abategetsi b’u Rwanda.

Uretse Perezida Kagame abamushyigikiye basa nk’abatangiye kwamamaza bucece, undi watangaje ko azitabira amatora ya Perezida wa Repubulika mu Rwanda mu 2024 ni Madame Nadine Claire Kasinge w’ishyaka Ishema ry’u Rwanda ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda rikaba ritaremerwa mu Rwanda ndetse rikaba rigikorera hanze y’u Rwanda.