Amagambo akomeye y’abakuru b’u Burundi n’u Rwanda

Perezida w’u Burundi n’uw’u Rwanda batangaje amagambo akomeye mu butumwa bwabo busoza umwaka ku benegihugu, baca amarenga ko 2024 ushobora kuba umwaka utoroshye mu mubano.

Abwira abatumiwe mu birori byo gusoza umwaka muri Kigali Convention Centre, Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda ruhora “rwiteguye ikibi gishoboka, aho igihe icyo aricyo cyose dushobora kuba twenyine”.

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi mu ijambo rye yashinje u Rwanda gufasha umutwe wa RED-Tabara no kuwuha “inyigisho z’iterabwoba n’ubwicanyi”.

Ibihugu byombi byari bimaze igihe binagura umubano wabyo wari mubi cyane kuva mu 2015, aho waranzwe no gufunga imipaka ndetse no gukozanyaho kwa hato na hato ku mupaka kw’ingabo z’ibi bihugu.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko ibiganiro byose bagiranye n’abayobozi b’u Rwanda ngo rubahe abakoze ibyaha mu 2015 avuga ko bahungiye mu Rwanda basanze “ari ukudusuka inkore ku maso, ahubwo bagumye babaha uburyo bwose bukwiye ngo badusamaze hanyuma batwubire.”

‘Tugiye gufata ingingo zose’

Perezida Ndayishimiye yagize ati: “Nta numwe atabizi ko hampande yo gutikiza inganda mu 2015 ufashijwe n’icyo gihugu nyene, uwo murwi (RED-Tabara) waciye uhungira mu Rwanda uraharonkera inyigisho z’iterabwoba n’ubwicanyi.

“Ahacu ntaco tutari twakoze kugira ngo turabe ko urwo ruhagarara hagati y’u Rwanda n’Uburundi rwohera mbere n’amakungu ni ivyabona kuko yaradukeje igihe twebwe nyene twafata ingingo yo kwugurura urubibe hagati y’ibihugu vyompi kugira ngo abenegihugu b’impande zose bashobore gusubira kugenderanira.

“Turibuka akanyamuneza Abanyarwanda bagize basubiye kubona ikiyaga Tanganyika, basubiye kubona umukeke n’indagara none utwo twigoro twose igihugu c’u Rwanda rwemeye kubisubiza ibubisi.

“Ico twiyemeje ni uuko tugiye gufata ingingo zose kugira ngo abana b’u Burundi ntibasubire kugandagurwa n’ivyo birara.

“Dusavye Abarundi bose guhagarara magabo kuko umutwe w’iterabwoba urasasiwe vy’ukuri mu gihugu kibanyi c’u Rwanda.”

Ndayishimiye yongeraho ati: “Turasubiye gutera akamo abategetsi b’igihugu c’u Rwanda bikubite agashi bigenze runtu baboneko inzu y’umubanyi ihiye na rwawe iba igeramiwe. Abanyarwanda n’Abarundi barabana ay’ingwe ntaco bizotezako imbere ubwo butegetsi.

“Tugiye kandi gutaka amakungu n’abantu b’umutima ukunda amahoro kugira barabe ko bogondoza ubwo butegetsi butagira ubuntu kugira barekure abakuru b’abo bicanyi baze mu Burundi hanyuma intahe ibakubite mu gahanga.

“Nibata agati naho, bamenye ko bariko barakwega akarambaraye kuko bariko barema urwanko hagati y’abenegihugu b’ivyo bihugu ata ruhara babifisemwo.”

Ku mbuga nkoranyambaga abantu batandukanye bavuze ko Ndayishimiye yaba yaciye amarenga ko ubutegetsi bwe bushobora kongera gufunga imipaka y’igihugu n’u Rwanda nk’uko bwabigenje mu 2016 bukayifungura mu 2022.

Muri icyo gihe, abaturage b’u Burundi bambukaga imipaka yinjira mu Rwanda, hejuru y’ibyangombwa by’inzira, bagombaga gusaba uruhushya rwanditse rutangwa na leta.

‘Aho gushwanyagurika twarahegeze, turahazi’

Mu ijambo risoza umwaka, Perezida Kagame w’u Rwanda yatinze ku bikorwa by’iterambere iki gihugu cyagezeho anavuga ku bibazo n’imbogamizi cyahuye nabyo mu 2023.

Yagize ati: “Dukomeje kandi guhangana n’umutekano mucye mu karere kacu no kumipaka n’ibindi bihugu, ndagirango mbabwire ko dushobora kwihanganira kunengwa no kuvugwa nabi uko byaba bingana kose, nubwo akenshi biba bidafite ishingiro.

“Twe tuzakomeza gukora ibikenewe kugira ngo Abanyarwanda bahore batekanye uko byagenda kose.

“Mu by’ukuri muri ibyo byose duhura nabyo dukomeje gutera intambwe ihamye tugana imbere nkuko imibare ibyerekana, tuzakomeza muri iyo nzira.”

Perezida Kagame kandi yakomoje ku matora y’umukuru w’igihugu iki gihugu cyimirije muri uyu mwaka, avuga ko ari “umwaka w’ingenzi ku gihugu cyacu”.

Ati: “Twizeye ko tuzumva amajwi menshi y’abakiri bato mu kugena ahazaza h’igihugu.”

Mbere y’ijambo risoza umwaka, mu birori byo kuwusoza yatumiyemo kuri Kigali Convention Centre abantu bo mu ngeri zitandukanye mu gihugu, Perezida Kagame yakomeje ku biherutse gutangazwa na perezida wa DR Congo, Felix Tshisekedi wavuze ko ashobora gutangaza intarambara ku Rwanda.

Yagize ati: “Nk’iyo wumvise abantu, umuntu ngo imigambi ye ni uguhungabanya umutekano w’u Rwanda, ni ugutera u Rwanda akarushwanyaguza, icyo tutazi ni iki se? Aho ho gushwanyagurika twarahegeze, turahazi, ahubwo bizaba ku batekereza kugira gutyo.

Yavuze kandi ko mu myaka yashize hari igihe u Rwanda rwatereranywe rusigara ari rwonyine, ati: “U Rwanda rwigeze kuba ari rwonyine, twabibayemo turabizi, rero ntabwo dufite ubwoba, nta wadukangisha ko bishoboka ko hari igihe twakongera kuba twenyine nanone.

“Rero tugomba iteka guhora twiteguye, kandi tumenyereye kwitegura ibibi bishoboka, aho igihe icyo aricyo cyose dushobora kuba twenyine, igihe twasigara turi twenyine tuzabibamo kandi tuzabisohokamo ndetse neza kurusha ubushize.”

Na DR Congo yaba intandaro?

U Rwanda n’u Burundi birashinjwa kugira akarenge mu makimbirane ari mu burasirazuba bwa DR Congo. Kigali yakomeje gushinjwa gufasha umutwe wa M23, ibyo yakomeje guhakana. Gitega nayo irashinjwa gufatanya n’ingabo za DR Congo n’indi mitwe irimo FDLR kurwana na M23, ibyo abategetsi b’u Burundi nabo bahakanye.

Ibiro ntaramakuru Reuters biherutse gutangaza ko byabonye raporo yatanzwe n’inzobere za ONU izasohoka muri uku kwezi kwa Mutarama (1) ivuga ko ingabo z’u Burundi zarwanye zifatanyije na FARDC n’indi mitwe mu rugamba na M23. U Burundi ntacyo bwavuze ku nkuru ya Reuters.

M23 nayo yafashe kandi yerekana abasirikare ivuga ko ari ab’u Burundi bambaye imyenda ya gisirikare y’ingabo za DR Congo ivuga ko baje rwihishwa gufasha leta ya Kinshasa muri iyo mirwano.

Perezida Ndayishimiye aherutse kuvuga ko abo barwanyi bagaragajwe ari abarwanyi ba RED-Tabara b’Abarundi bavuye mu Rwanda bajya gufasha umutwe wa M23.

Nta gushidikanya ko Kigali na Gitega bitabona kimwe amakimbirane yo mu burasirazuba bwa DR Congo.

Uretse kuba Perezida Ndayishimiye ashinja u Rwanda gufasha RED-Tabara gutera u Burundi mu gitero giheruka – ibyo u Rwanda rwahakanye – uburyo ubutegetsi bw’ibi bihugu bubona amakimbirane mu burasirazuba bwa DR Congo nabyo ubwabyo byazamura umwuka mubi hagati y’ibi bihugu byombi.

BBC