Amarangamutima y’ivangura mu kwibuka abatutsi bazize genocide. Tatien Ndolimana n’imvugo yuzuyemo agasuzusuguro, ivangura rikabije n’ubuhezanguni.

Tatien Ndolimana Miheto, umwe mu barezwe na Jambo asbl

Yanditswe na Sadiki Karangwa

Mu kiganiro Tatien Ndolimana aherutse gukorana na Mulindahabi Jean Calude, yaranzwe n’amagambo yuzuyemo amaranga mutima yuzuyemo agasuzuguro, ivangura n’ubuhezanguni bukabije. Ndibaza niba akababaro hari umunzani wako bamwe mu banyarwanda bavumbye ku buryo uvuze wese ko ababajwe n’abe hari abandi bahita bamusamira hejuru, bakamutuka, bakamusebya bagamije kwerekana ko aribo bababaye cyane bityo nta wundi wagombye kuvuga.

Amagambo ateye isoni n’agahinda mu gihe hifuzwa ukuri, n’ubwubahane mu banyarwanda.

  • Tatien Ndolimana yaratinyutse agereranya urubyiruko rugize umuryango JAMBO asyl n’aba “NAZIS”, kuberako abatutsi ari abayahudi (Jewish). Avugana agasuzuguro kenshi ko mugihe uru rubyiruko rwibuka genocide yakorewe abatutsi ari nko kubona aba NAZIS bibuka abayahudi bapfuye muri Holocaust
  • Uyu mugabo yihanukiriye yemeza ko abacitse ku Icumu rya genocide yakorewe abatutsi aribo bafite “légitimité” uburenganzira busesuye mu kwibuka!. 

Nibarize Ndolimana Tatien: Ese uri Umunyarwanda? Kuba umututsi wacitse ku icumu bikugira umunyarwanda udasanzwe? Kuba harabaye genocide yakorewe abatutsi bivuga ko abahutu bose n’abazabakomokaho ari abicanyi? Ese wemera ko umututsi wapfushije umuntu umwe akababaro ke gashobora kungana n’uwapfushije benshi? Cyangwa wowe akababaro kaba kanini bitewe n’ubwoko bwishwe, umubare wabishwe n’uburyo bapfuyemo?

Reka turebere hamwe n’abasoma iyi nyandiko ibijyanye na “légitimité”

Kuba Genocide yarakorewe abatutsi byaba bitanga uburenganzira busesuye ku bacitse ku icumu kubirebana no kwibuka?. Bibaye aribyo; nakwibaza, abahutu bishwe hamwe n’abatutsi kubera ko banze kwica, cyangwa bahishe abatutsi, bashakanye cyangwa bavutse ku mubyeyi w’umututsikazi cyangwa abafite isura y’abatutsi bo bakwibukwa ryari ? bakwibukwa nande (légitimité)? Gute? Nonese niba harapfuye n’abahutu n’ubwo ataribyo byagenderwaho, ntabwo bakwibukwa kandi banitwa ko ari abahutu? 

Genocide yakorewe abatutsi na Holocaust

Kugereranya ibi byombi, biba ari ukurengera no gushaka kwerekana ko mu Rwanda hari “ubwoko” kandi bwagowe, bwarenganye hari n’abifuza kubumaraho, bityo ibibaho uyu munsi byose (Kwica, gusozesha, gusahura, ….) biba bigamije kurinda ubwo bwoko nk’uko Israel imeze na Palestine!!

Aha nakwibutsa ko abayahudi bishwe n’aba Nazis. Ariko abatutsi bishwe n’aba Hutu babahezanguni, bafatanyije n’abatutsi bacye biyoberanyaga bari mu Rwanda n’abatutsi boherejwe n’Inkotanyi hagamijwe kwerekana ko abatutsi barimo gushira, igikenewe ari ugufata ubutegetsi bwangu. (Byemejwe na Gahima Gerald n’abandi……).

Mu gihe ingabo za FPR Inkotanyi zari zarateye igihugu zarimo zica abahutu kandi ziganjemo abo mu bwoko bw’abatutsi kandi zinivugira ko zije kubohora abatutsi, abayahudi bo nta ngabo bagiraga zari karateye ubudage zica abadage cyangwa zigamije gufata ubutegetsi mu Budage!

N’ubwo bitagomba kuba cyangwa bitagombye kuba urwitwazo mu gukora genocide, Ntabwo twakwibagirwa ibibi byose byakorewe abahutu mu ngoma za Cyami, n’urwango rwose rwagiye rubibwa muri iyo myaka yashize, nk’uko n’ubu bigikomeza.

Ubuhezanguni mu magambo ya Tatien Ndolimana

Uyu mugabo yumvikanye yibasira abagize Jambo asbl, abaziza gusa kuba bakomoka ku babyeyi b’abahutu, bari muri Leta ya Habyarimana, abekekwa cyangwa abahamijwe ibyaha bya genocide. Ngo kuba batemera ko Leta y’abatabazi yakoze genocide, bagomba gufatwa nk’aba Nazis, kandi bakaba bapfobya genocide “Cyane cyane kubona banatinyuka bagafata icyumweru cyo kwibuka abatutsi bazize genocide”; bakaba banibuka abahutu bapfuye (bazira y’uko ari abahutu).

Narangiza namagana aya magambo y’iterabwoba, agasuguro n’ubuhezanguni bukubiye mu kiganiro Tatien Ndolimana aherutse kugirana na Mulindahabi Jean Claude. U Rwanda ruzagira amahoro arambye mugihe hazabaho kuvugisha ukuri, Kubahana, no kubaha amategeko hatitaweho ubwoko buri ku Ngoma.

Utubazo twa nyuma kuri Tatien Ndolimana: Ese abana bawe ni ayahe amateka ujya ubabwira iyo bakubajije cyangwa mu gihe cyo kwibuka? Aho ntubabwira ukuntu abahutu ari abicanyi, abatutsi bahizwe, bahigwa n’abahutu na nubu? Ntibyaba bitangaje nshingiye ku mvugo zawe.