IGIHE KIRAGEZE NGO URWANDA RUCUNGURWE N’AMARASO Y’ABANA BARWO

Perezida Paul Kagame

kuva taliki ya 1 Ukwakira 1990, Urwanda n’abanyarwanda binjiye mu mwijima w’icuraburindi utarigeze ubona itabaza kugeza magingo aya. Iri rimbi ry’abazima tukaba twararitawemo ku kagambane gakomeye k’ibihugu by’ibihangange by’iburengerazuba na Kagame ka Rutagambwa kagororewe gutanaga ingoma ngome yaranzwe n’ingoyi n’inkaba by’akarande. Nyuma y’imyaka 30 abanyarwanda b’abatutsi bari bamaze hanze nta kivugira, babeshywe ko bibutswe ndetse bagiye gucyurwa mu Rwababyaye, ntibamenya ko bari bagiye kugirwa ikiraro kigeza ba gashakabuhake mu birombe bya Kongo no guha Kagame icyuho cyo kugira abanyarwanda abacakara b’iteka.

Hategerejwe ko Mobutu wari yarimitswe na ba gashakabuhake abihinduka, kugira ngo hibukwe bya nyirarureshwa ko Urwanda rugira impunzi hanze. Abari banyotewe no gutaha bemye bose, batanze ababo n’ibyabo maze Kagame abikandagiza igifu cye kiremereye. Abari bafite inzozi zo gutaha bose yabiciye ku Muvumba rugikubita. Urugamba rufata isura yarwo nyakuri. Abahutu n’abatutsi bari mu gihugu basangira akabisi n’agahiye, ababibamo inzigo yagombaga kumuha izira igera mu rugwiro. Ku ikubitiro Yica ibihumbi by’abahutu i Byumba, mu rwego rwo gusembura leta yabitirirwaga, kugira ngo nayo yirare mu batutsi bari mu gihugu irimbure maze abone uwo yitirira intambara. 

Inzigo yarahemberewe abantu baramarana Kagame utagira ishuri na mba agera ku butegetsi ndetse amaraso menshi y’abavandimwe bacu ageza ba gashakabuhake mu birombe bya Kongo. Kagame arasahura ararengwa asinda amaraso y’abavandimwe bacu. Inkaba ayigira ikidendezi cy’imyidagaduro. Yimika agatsiko k’amabandi azira kirazira, ntagire gakondo mu rwa Gihanga. Bene Kanyarwanda barimburwa n’Abagande. Ibingira, Kabarebe, Gahonzire, n’abandi batakwerekana aho ikivumu cya ba Sekuruza cyahoze, naho Rusagara uvuka mu mucyamo wa Gahini na Rukara, atabwa mu gihome. Abanyarwanda baricwa, barafungwa, baba abacakara n’abatindi b’iteka, n’impunzi mu bihugu byose by’isi. 

Ku bwa kamere, abanyarwanda twakomeje kwihangana kugeza ku iherezo, ari  ryo iri. Byinshi byaravuzwe birarangira, iki ni igihe cyo gufatana urunana tugakanira Kagame urumukwiye. Iki ni igihe cy’intambara yo kwibohora kwa nyako, iki ni igihe cyo kuryoza abasinze amaraso yacu agahinda n’intimba baduteye. Iki ni cyo gihe rubanda igomba guhitamo uruyitegereje, niba ari ugutegereza kubona abana bacu bicwa n’imvunja nta n’ubushobozi bugura igikwasi tugifite kubera gutindahazwa n’aya mabandi, cyangwa kujya ku kabarore tugahangana nayo. Nta mubabaro cyangwa uburibwe badutera birenze ibyo dufite. abasirikare bagikoreshwa amabi n’aka gatsiko barasabwa kuba intwari bakitandukanya nako hakiri kare, kugira ngo ingufu zabo zirengere rubanda aho gutegereza ngo bazaryozwe amabi bakoreshejwe bahotora rubanda. 

Inkubiri n’inkundura byacu ntawe uzabihagarika kugeza umwicanyi ruharwa Kagame n’ingoma ye bahindutse ubusa. Ntitwitaye ku matakirangoyi, n’ubwoba yagize agafungura Ingabire Victoire na Kizito Mihigo, kuko Urwanda Rwose rukiri gereza. Gahutu Gatwa na Gatutsi turi abavandimwe kandi umwanzi wacu turamuzi. Umwanzi wacu ni Kagame, n’agatsiko ke k’abagande biyitiriye Urwanda. Twiteguye kujyana na buri munyarwanda wese unyotewe n’impinduka kandi usobanukiwe neza impamvu y’iyi ntambara. Urugamba rwaratangiye kandi rurakomeje. Insinzi ntishidikanywaho.

MURAKOZE

UMUHINZA MASHIRA

1 COMMENT

  1. Umuhinza Mashira komera cyane turagushyigikiye. These nkabitsamuye duhashye umwanzi watumazeho imiryango, inshuti, nabavandimwe. These nkabitsamuye Twi une umwanzi twivuye inyuma. Tumugote ahantu hose ntaducike, tumurandurane nimizi, tumubambe acuritse muri Kigali aho abanyarwanda tuzamuvuma iteka. Azagende ntazibukwe ukundi nibimukomokaho byose bazajyane ikuzimu iwabo kwa Lusofer.

Comments are closed.