Amashyaka PDP-IMANZI na RDI-RWANDA RWIZA yashyizeho komite nshingwabikorwa mu rwego rw’umushinga afatanyije wo kujya gukorera mu Rwanda.

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU

Kuri iki cyumweru taliki ya 10 Werurwe 2013, i Paris mu Bufaransa hateraniye inama ya PDP-IMANZI na RDI-RWANDA RWIZA, hagamijwe gusuzuma aho imyiteguro igeze, ku bijyanye n’umushinga ayo mashyaka afatanyije wo kujya gukorera mu Rwanda.

Amaze kungurana ibitekerezo ku bibazo by’ingutu byugarije u Rwanda muri iki gihe, haba mu rwego rwa politiki, ubukungu, imibereho y’abaturage n’umuco, amashyaka yombi yishimiye ukuntu ahuje ingamba zo gukemura ibyo bibazo. Yongeye gushimangira umurongo yiyemeje wo kurwanya ingoma y’igitugu y’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi na Perezida Pawulo Kagame, kandi yamagana ubushake buke no kubura ubushobozi n’ubushishozi by’ishyaka riri ku butegetsi, mu gushaka umuti w’ibibazo bikomeje kuzahaza Abanyarwanda.

Amashyaka yombi yiyemeje gukomeza kumvikanisha bidasubirwaho ko ari ngombwa gufungura urubuga rwa politiki mu Rwanda, kugira ngo demokarasi yimakazwe mu gihugu, amashyaka afite ibitekerezo bitandukanye ahabwe uburenganzira bwo kubigaragaza mu bwisanzure, kandi agire uruhare rufatika mu gushyiraho ubuyobozi buboneye, bushingiye ku kubahiriza amategeko n’uburenganzira bwa buri wese, kandi bushishikajwe no kwita ku mibereho myiza y’abaturage.

Ni muri uru rwego, amashyaka PDP-IMANZI na RDI-RWANDA RWIZA yishimiye intambwe imaze guterwa, ku birebana n’umushinga ahuriyeho wo kujya gukorera politiki mu Rwanda. Mu byagezweho by’ingenzi, hari imibonano ikomeje mu rwego rwa diplomasi, kimwe n’ibiganiro n’andi mashyaka atavuga rumwe na Leta ya Kagame, ari akorera mu gihugu, ari n’abarizwa hanze yacyo.

N’ubwo ubutegetsi bw’i Kigali bukomeje kubuza abantu ubwinyagamburiro no kugaragaza icyo batekereza ku miyoborere y’igihugu cyabo, amashyaka PDP-IMANZI na RDI-RWANDA RWIZA asanga  uburyo buboneye bwo gutabara Abanyarwanda bugarijwe n’akarengane, ari ukujya gukorera imbere mu gihugu no gufatanya n’abenegihugu, n’amashyaka ari mu gihugu aharanira ko ibintu byahinduka hakoreshejwe demokarasi.  Iyi ikaba ariyo mpamvu ikomeye yatumye amashyaka yombi afata icyemezo cyo kujya gukorera mu Rwanda bitarenze impera za Kamena 2013.

Amashyaka PDP-IMANZI na RDI-RWANDA RWIZA yashyizeho kandi komite ishinzwe kunoza imyiteguro yo gusohoza uyu mushinga. Iyo komite izagena ibikorwa binyuranye byo kumenyekanisha imigambi y’imitwe yombi, muri byo hakaba harimo itegurwa ry’ikiganiro kigenewe abanyamakuru kizabera i Buruseli mu Bubiligi ku wa kane taliki ya 28 werurwe 2013.

Amashyaka PDP-IMANZI na RDI-RWANDA RWIZA yifatanyije n’abaturage bose bakomeje gutotezwa n’ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR. By’umwihariko, arasaba akomeje ko Prezida Kagame yarekura nta yandi mananiza Abanyapolitiki n’abandi Banyarwanda bafungiwe ibitekerezo byabo, nka ba Mushayidi Déogratias, Perezida wa PDP-IMANZI, Ntaganda Bernard, Perezida wa PS-IMBERAKURI, Madamu Ingabire Victoire, Perezida wa FDU-INKINGI, Bwana Niyitegeka Théoneste n’abanyamakuru. Amashyaka PDP na RDI asezeranyije abo bayobozi n’abanyamakuru bahohotewe, ko atazahwema guharanira ko bose bafungurwa vuba, kugira ngo bagire uruhare rugaragara mu kuzana impinduka nyayo y’imitegekere mu gihugu cyacu, bafatanyije n’abandi babyiyemeje.

Bikorewe i Paris, ku wa 10 Werurwe 2013.

Faustin Twagiramungu                                                     Gérard Karangwa Semushi
Perezida wa RDI-RWANDA RWIZA                             Perezida wungirije wa PDP-IMANZI

E-mail : [email protected]                              E-mail : [email protected]

1 COMMENT

  1. Mukomere cyane kandi mugire courage.Ariko iyo mubanza gushaka umutwe w,ingabo zazabarindira umutekano kuko gutsinda muzatsinda ariko bazabica kuko muriyahura.Abishe inkambi yose bakayirangiza ntibazabarebera izuba.

Comments are closed.