Ambassadeur Vincent Karega ati:muli account y’Agaciro twafunguye haracyazamo donyi donyi

    Mu butumwa bwa email Ambassadeur Vincent Karega yohereje aravuga ku kigega Agaciro agira ati:

    “Intore Kampeta urakoze guhwitura. Ino mu majyepfo y’Afurika bitangiye kuza muli account y’Agaciro twafunguye haracyazamo donyi donyi ariko mu mpera za september bizaba bitangiye kuza ari diriri diriri tuzaba dufite icyo dutangaza. Turashima kandi umulimo mwiza mukora wo kunoza uburyo Agaciro yacu ikora igaha buli wese icyizere cyo kugiramo uruhare. Dukomeze imihigo. Dutahe cyane.”

    Comments are closed.