Christophe Bazivamo yakoze impanuka y’imodoka

Bwana Christophe Bazivamo umuyobozi wungirije w'ishyaka FPR Inkotanyi

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Amakuru agera kuri The Rwandan mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 22 Nyakanga 2017 aravuga ko umuyobozi wungirije w’ishyaka FPR Inkotanyi, Bwana Christophe Bazivamo yakoze impanuka y’imodoka agana ahagomba kubera ibikorwa byo kwamamaza umukandida w’ishyaka FPR mu ntara y’uburasirazuba.

Amakuru twashoboye kubona aravuga ko iyi mpanuka itari ikomeye ko ndetse na Bwana Bazivamo nta kibazo yagize ndetse n’imodoka ngo ntabwo yangiritse cyane ku buryo Bwana Bazivamo yakomeje urugendo yerekeza ahagomba kubera ibikorwa byo kwiyamamaza bya Perezida Kagame mu ntara y’uburasirazuba.

1 COMMENT

Comments are closed.