Nyagatare: Abayoboke 26 ba FPR Inkotanyi bakoze impanuka bagiye kwamamaza Paul Kagame

Mu masaha ya mugitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Nyakanga 2017, i Rwimiyaga mu karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba bw’u Rwanda Imodoka itwara abagenzi ya sosiyete ya RITCO, yakoze impanuka hakomereka abantu 26 ku bw’amahirwe ntihagira uwo ihitana.

 

Iyo modoka yavaga Kagitumba, Matimba ijya Nyagatare aho umukandida wa FPR Paul Kagame yagombaga kwiyamamariza.

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu Muhanda, CIP Kabanda Emmanuel, avuga ko abantu batandatu aribo bayikomerekeyemo bikomeye abagera kuri 20 bakomereka mu buryo bworoheje .

Mu kiganiro na IGIHE ati “ Nta bantu bapfuye, abantu batandatu nibo bakomeretse bikomeye bahise bajyanywa kwa muganga i Nyagatare, abagera kuri 20 bakomereka byoroheje ku buryo bari kwitabwaho.”

CIP Kabanda Emmanuel yavuze ko batangiye iperereza kugirango hamenyakana icyateye impanuka.