DEMUKARASI MU RWANDA : 28 MUTARAMA, UMUNSI W’UBWISANZURE BWA BURI WESE .

Padiri Athanase MUTARAMBIRWA

Yanditswe na Athanase Mutarambirwa

Banyarwanda, Banyarwandakazi nongeye kubaramutsa mbifuriza umugisha n’amahoro bituruka ku Mwami wacu Yezu Kristu ari nawe nyine mahoro yacu, we watugobotoye ku ngoyi y’ikibi n’urupfu, akaduha kuba abigenga n’abagenerwamurage hamwe na we mu bwami bwa se, Imana Data wa twese uri mu Ijuru.

Iyo ndamukanyo mbahaye, iranavuga mu ncamake icyo nzindukiye kubasangiza kuri uyu munsi.

Tariki ya 28 Mutarama ni umunsi mukuru wa Demukarasi mu Rwanda. Ni umunsi kandi nakwita  uw’uburenganzira kuri buri wese mu banyarwanda.

Bavandimwe, Banyarwanda, Banyarwandakazi, hari haciye iminsi itari mike ntabagezaho bitekerezo byange  mu butumwa  bujyanye n’ibihe bitoroshye igihugu cyacu kirimo.

Nyuma y’ibiganiro biheruka naje gukubitwa n’inkuba aho numvise mfatwa nk’umuhemu cyangwa umugomeramana wihariye ugomba kwamburwa uburenganzira bwe ; gusa ngo kuberako niyemeje kugaragaza ibitekerezo byange mu gutanga umuganda ngo u Rwanda rwacu rurusheho kuturyohera, twese twunze ubumwe kandi buri wese yisanzuye mu burenganzira bwe bwite buzira kuvogerwa. 

Nakomeje kuzirikana, rwose ndashungura ngo numve ko mu gutanga ibitekerezo byange ubwabyo, haba harimo ikosa ndaribura, nafashe n’igihe ngo numveko guceceka kwange hari uwo byaguye neza nkaba mu byukuri  naramubangamiraga ndaheba.  None rero uyu munsi ukomeye kandi tutagomba guhinyura ndagirango nongere mbahamagarire mwese Banyarwanda, Banyarwandakazi kutemera na rimwe gupfukiranwa mu burenganzira bwanyu n’ubwisanzure bwose aho buva bukagera.

Uretse rero no guhimbaza Demukarasi mu Rwanda ndagirango mbibutseko iyi tariki ya 28 Mutarama ari n’umunsi w’uburenganzira bwa buri wese kuko budahari Demukarasi nayo ntiyashoboka.

Iyo abantu bari hamwe buri wese adasangiza abandi ubukungu karemano yifitemo mu bwisanzure, ntiwavuga ko hari Demukarasi. 

Demukarasi ni ubuyobozi bwa rubanda byanga bikunda. Muri Demukarasi imigambi yose n’imishinga mu gihugu ni iy’abaturage, yigwa igakorwa n’abaturage kandi ikagirira akamaro abaturage.

Izo nizo zari inzozi impirimbanyi zaharaniye Demukarasi mu Rwanda. Bitewe n’uko ibyifuzo byabo muri icyo gihe bitumvikanye neza, byabasabye ubwitange ndetse no guhara amagara ; habaho guhinduka gukomeye maze abajyambere (les progressistes) baratinyuka bahamyako ubwami buvaho bugasimburwa na Repubulika kugirango Demukarasi ikunde ishinge imizi mu Rwanda. Ntitwatinya rero kuvuga ko uyu ari n’umunsi wa Repubulika.

Kubera ubushake buke,Ubwami  ntibwashoboraga guhindura ibintu ngo bigendane n’imyumvire Abanyarwanda bari bamaze kugira nyuma yo kwigiramo injijuke nyinshi zari zimaze kuboneka mu mpande zose z’igihugu. Hagombye kubutsimbura.

Mu mahame y’ingenzi y’inkingi za Demukarasi ariyo :

  • Gutandukanya ingeri eshatu z’ubutegetsi -nshingamategeko-nyubahirizategeko-ubucamanza
  • Kwemeza ibyo abenshi bahisemo( majorité des éléctions)
  • Amashyaka menshi
  • Kurwanya ubwikanyize n’igitugu
  • Kubahiriza uburenganzira bwa buri wese

ndagirango uyu munsi twibande cyane ku ngingo ya nyuma ariyo « uburenganzira bwa buri wese ».

ubwo burenganzira, bukunze kugaragarira mu gutanga ibitekerezo kandi umuntu akabitanga nta mususu,, ntagihunga, ntawe agombye kubisaba nta n’ubwoba bw’uko hari ushobora kubimuhora.

Banyarwanda, Banyarwandakazi, u Rwanda rwacu rwatewe n’indwara y’ubwoba . Dufite umuperezida utaboneye u Rwanda kandi utitaye kuri rubanda ; ntakunda igihugu yakigize amahahiro ku buryo ashobora kugirira buri wese nabi igihe icyo aricyo cyosegusa kubera inyungu ze bwite ; kandi ninomugihe  si abaturage bamutoye yaje ku ruhembe rw’umuheto, arica gusa, ariyimika yigira umwami.

Mvuze gutyo ngo « arica gusa » kuko ntari numva n’umuntu n’umwe Kagame yaba yaratabaye mu mahina nibura ngo dupfe gukoresha yamvugo isanzwe ngo arica agakiza.

Kuri Kagame ugomba gupfa arapfa, n’utagomba gupfa aramwica kandi akamwica nabi. Ubu mu Rwanda hari abantu benshi bashenguwe n’agahinda, bapfuye bahagaze kandi muzi ko arirwo rupfu rubi rubaho. Aho gupfa uhagaze wapfa ukavaho . 

 None rero kimwe n’abandi bigize nka we, bitwaza imyanya barimo bakibwira ko bafite ububasha bwo kurengera abandi, bakabaciraho iteka ; nako ngo ni ukubikoreza urusyo ; nagirango mbabwireko uburenganzira bwa muntu abukomora ku Mana yo yonyine Musumba byose na Nyirubuzima, kandi akaba ariyo yonyine igenga ibihe n’iminsi kuko izina ryayo ari UHORAHO. Umuntu ni nk’undi twese tugomba kubahana.

Ari mu butegetsi, mu nzego z’imirimo, mu madini, mu mashyirahamwe anyuranye ndetse no mu miryango no mungo buri muntu niyubahwe, ahabwe ubwisanzure bwe n’uburenganzira bwe bwose ; buri munyarwanda abeho atuje kandi agene ubuzima bwe uko abishaka ahubwo yunganirwe kugirango inzozi za buri wese zihinduke ingiro.

Banyarwanda, Banyarwandakazi, uyu munsi wa Demukarasi mu Rwanda ujya kugera impirimbanyi tudateze kwibagirwa zabanje kwerekana ukuri nuko ibintu byagombaga guhinduka, bamwe babigaragariza mu nyandiko bise « Manifeste y’Abahutu » maze bagaragaza ibyo banengaga byose kandi batanga n’ibyifuzo byajyaga kuba umuti n’ibisubizo ku bibazo byose byagaragaraga muri kiriya gihe.

Ndagirango mbonereho nshimire bariya bagabo batagize ubwoba ko bashoboraga kuhasiga ubuzima bwabo, bagahakana ikinyoma cyari cyarogeye, cyarabaye nk’ihame ko hariho Abanyarwanda b’ibimanuka bari barigize nk’ibigirwamana.

Na n’ubu njya numva iyo myumvire yaragarutse aho Abategetsi bihaye amazina y’ikirenga bakigereranya n’Imana ndetse bakaba basigaye bafite n’imihango ndakuka yo kubaha ibyubahiro bitabakwiye. Ni ibyo kwamagana.

Uyu munsi ni uwo kurenga aka kamenyero kabi tukagira tuti : «Ntitugomba kuramya abantu, tugomba kuramya Imana gusa».

Niyo mpamvu nshaka kubasaba Banyarwanda, Banyarwandakazi ngo dushimire n’abagabo mu gihe gishize bemeye kuva ku izima bakava muri FPR bakandika « Rwandabreifing » ndetse n’abandi babakurikiye kugirango bibutse Abanyarwandako kubaka igitugu no gusumbanya bene kanyarwanda bishobora kongera kubakururira umuvumo, abantu bagasubira bakamarana. Nibakomeze iyo nzira be gucika intege n’ubwo FPR yo yaruswe n’ubwami ikaba yarahisemo kwica Gitera aho kwica ikibimutera : Twibuke inzirakarengane zose za FPR ari abapfuye, imfungwa n’imbohe , abanyazwe ibyabo, impunzi, abapfukiranywe mu gihugu n’izindi ngorwa zose zizira ubugome bw’iriya ngoma n’abambari bayo.

Ndashimira kandi Abanyarwandakazi n’Abanyarwanda bamaze kumenyako uburenganzira buharanirwa bakaba bariyemeje kuvugisha ukuri aho bari hose batitaye ku bukana n’ubugome bw’uwo babwira.

 Bityo ngasaba buri munyarwanda, cyanecyane abari mu nda y’ingoma ya FPR gukanguka no gutinyuka kubwiza Kagame ukuri kuko umutegetsi dukeneye atari uwo gushimirwa gusa gukubura umugi uboshye ari umuboyi. Bijya bimbabaza cyane iyo numva bavuga ko ibigwi bya Perezida w’ u Rwanda ari isuku nk’aho kuri we gukubura cyangwa gukaraba ari ibintu bihambaye umuntu ageraho yiyushye icyuya !

Dukeneye umutegetsi uha Abanyarwanda ubwisanzure n’uburenganzira bwabo, akubaka inzego zirengera bose, buri muntu akagira ubuzima busesuye, maze aho kugirango abana barwo bahunge nk’uko byabaye umuco kuva Kagame yaza, Abanyarwanda bakabaho mu mudendezo, abanyamahanga bakifuza kudusanga tutanagombye kubagurira nk’abo muri Arsenal, ahubwo bakaza kutwigiraho umuco mwiza na Demukarasi nyayo itari igihimbano kigihundugembe.Demukarasi izira uburyarya, Demukarasi izira amacenga aka Bikindi Simoni. (Nyagasani amwakire).

Ubundi se Demukarasi ipfundikiye mu biseke mwayibonye hehe, Demukarasi ihindura itegekonshinga yabaye hehe ko itihishira ari nk’itara rimurikira rubanda ! Gutekinika ngo ugundire ubutegetsi ugahimbira rubanda ibyo itakoze ntaho bitandukaniye n’ubugizi bwa nabi bugirwa n’ibyihebe kuko uba ufashe abaturage nk’imbohe, ugapfobya amateka, bityo ukangiza amizero yose y’abanyagihugu. 

Ndasaba Abanyarwanda bose basheshe akanguhe, babonye uriya munsi wo kuya 28 Mutarama 1961 ngo bibuke umunezero n’ishema byari muri rubanda n’ikimwaro abategetsi b’icyo gihe bagize ; maze badufashe kugandura indangagaciro nyazo  ngo zibe ishingiro ry’ubumwe bw’Abanyarwanda bitabujije buri wese kuba uwo agomba kuba we. Nibabigirane ubutwali, ubunyangamugayo n’ubupfura babe intangarugero.

Umuco mubi wo gutsembatsemba nucike burundu. Ubonye ngo Kagame wavugaga ko arwanira abatutsi ariyibagiza ibitangaza Imana yakoze yo kurokora bamwe muri bo icyago cya jenoside, none akaba atagira isoni agatinyuka kuvuga ngo nta mututsi ukiba mu Rwanda kugirango gusa ajye abona uko yica uwo abonye wese nta nkomyi none n’ abarokotse akaba yenda kubamarira ku icumu ataretse n’abahutu ndetse n’abatwa doreko natwe arebera izuba. Ni akumiro.

Nimureke Banyarwanda, Banyarwandakazi, mu bumwe bwacu, dutabarane kandi turengere abarokotse bo muri buri bwoko maze tuzanezezwe no kutazongera kugira n’umwe tuzimiza.

Abatutsi nibabeho, basugire kandi basagambe, Abatwa nibabeho, basugire kandi basagambe nAbahutu nibabeho basugire kandi basagambe bose mu nyabutatu nyarwanda nk’uko abakurambere bacu babivugaga.

 Harakabaho Demukarasi, harakabaho u Rwanda n’inyabutatu nyarwanda.