Dr MURAYI Paulin yasezeye muri RNC ahita ashinga n’ishyaka!

    ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU

    Njyewe Docteur Murayi Paulin na bamwe muri bagenzi banjye bari Mu Ihuliro Nyarwanda RNC,

    • Tumaze kwumva intabaza yatanzwe n’impunzi z’abanyarwanda zimaze imyaka igiye kugera kuli makumyabili ziba hanze y’igihugu
    •  Tumaze gusoma inyandiko Bwana Faustin Twagiramungu yoherereje imitwe ya Politike, n’ibisubizo yahawe n’Ihuliro Nyarwanda (RNC) twabarizwagamo
    • Tumaze gusuzuma ibyo ibisubizo byatanzwe n’ubuyobozi bwa RNC, nanyuma yo kubiganiraho n’ubuyobozi bukuru bwa RNC, kugirango dushakishirize hamwe ibisubizo ku bibazo tumaze kuvuga hejuru ndetse n’ibindi bibazo twagiye duhura nabyo bitigeze bibonerwa umuti
    • Tumasaze kubona ko nta mpamvu igaragara yabuza RNC gushyikirana n’andi mashyaka yitabiriye buriya butumire
    • Tumaze kubona kandi ko hari n’ibindi byinshi tutabona kimwe muri gahunda zo kurengera inyungu z’abanyarwanda
    • Twafashe icyemezo cyo kwitandukanya n’Ihuliro Nyarwanda RNC.

    Tukaba twahisemo gushinga umutwe wa Politiki witwa UDR (Union Démocratique Rwandaise) mu gifaransa, cyangwa RDU (Rwandan Democratic Union) mu cyongereza, bikaba bivuze Abashyizehamwe mu guharanira demokrasi mu Rwanda.

    Uwo mutwe tukaba tuwushyizeho kugira ngo duhagaralire inyungu z’Abanyarwanda, bafite inyota y’amahoro kugirango dufatane urunana n’andi mashyaka, mu bwubahane, ndetse n’abandi bose babona ko igihe kigeze cyo kuzana impinduka ya Demokarasi, ubutabera, ubumwe n’uburinganire mu Rwanda.

    Ibindi bisobanuro bijyanye n’ishingwa rya RDU tuzabibagezaho mu minsi iri imbere.

     

    Byandikiwe i Buruseli, taliki ya 16 Gashyantare 2014

    Uhagaraliye RDU

    Dr MURAYI Paulin