Inama yatumijwe na Bwana Faustin Twagiramungu yabereye i Bruxelles kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15 Gashyantare 2014 yarangiye nta mwanzuro ufatika ifashe ariko hatangajwe ko Inama yageze ku myanzuro y’ingirakamaro izatangarizwa rubanda tariki ya 01/03/2014, imaze kunononsorwa n’Akanama gahuriweho n’amashyaka yose yari mu nama
Umuyobozi w’inama yari Bwana Twagiramungu Faustin, Perezida wa Rwandan Dream Initiative (RDI-Rwanda Rwiza) yungirijwe na Bwana Paul Rusesabagina, Perezida wa Parti pour la Démocratie au Rwanda (PDR-Ihumure)
Muri iyo nama bamwe mu bitabiriye iyo nama bagaragaje impungenge z’ibihugu bishobora gufasha mu gikorwa Bwana Twagiramungu yatangiye ndetse bamwe basabye kubwirwa abantu n’ibihugu bizafasha icyo gikorwa ku mugaragaro. Ibi ntabwo byashobotse kuko nk’uko benshi mubizi n’ibihugu byafashije FPR gufata ubutegetsi hari bimwe tutaramenya kugeza ubu. Birazwi ko mu bibazo nk’ibihugu cyangwa abantu bifuza gufasha badakunze kwigaragaza.
Habayeho gutinda ku bibazo bimwe na bimwe ku buryo benshi babibonye nko kuzarira kandi igihe gihari ni gito cyane kuko abashaka gufasha basabye ko abarwanya ubutegetsi bwa Kigali bishyira hamwe bakaka ibiganiro by’amahoro maze nabo bakabashyigikira. Nk’uko mubizi ingabo za MONUSCO zahawe inshingano zo gutera FDLR ariko hashyizweho imbaraga za diplomasi zidasanzwe kugira ngo ibyo bitero bibe bihagaze hashyirwe ingufu mu biganiro n’igitutu kuri Leta y’u Rwanda. Niba abanyamashyaka b’abanyarwanda bashaka kubanza gutekereza abashaka gufasha bo, MONUSCO n’abandi bo ntibafite uwo mwanya kandi mu gihe FDLR yaba yatewe habaye intambara ibiganiro byagorana ndetse n’abashaka gufasha bazaba bacitse intege ku buryo ubufasha bwabo ntawabwizera mu minsi iri imbere.
Ikindi kibazo cyavuzweho ni uguhindura izina rya FDLR ngo kuko ritagaragara neza ariko hari benshi bavuze ko guhindura izina rya FDLR bitagira icyo bihindura kuko abayigize barazwi kandi n’aho bari harazwi.
Muri iyo nama hagaragaye gutinya no gusiganira gufata ibyemezo hitwajwe ngo gufata igihe cyo kwiga ibintu neza hatabuzemo n’igisa nk’abashaka kurwanira ubuyobozi
Hasohowe itangazo rivuga kuri iyi nama mushobora kurisanga hano hasi:
Itangazo ry’inama ya 2 yahuje amashyaka i Buruseli kuwa 15/02/2014
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15/02/2014, i Buruseli mu Bubiligi, amashyaka yose yari yitabiriye inama yo kuwa 01/02/2014 yasubukuye imirimo yayo, akomeza kungurana ibitekerezo ku mushinga wo gufatanya ibikorwa bigamije kuvana Abanyarwanda mu kangaratete baroshywemo n’ubutegetsi bubi bwa FPR-Kagame.
Inama yageze ku myanzuro y’ingirakamaro izatangarizwa rubanda tariki ya 01/03/2014, imaze kunononsorwa n’Akanama gahuriweho n’amashyaka yose yari mu nama, ariyo aya :
1. Forces Démocratiques Unifiées (FDU-Inkingi) ;
2. Forces Démocratiques de Libération du Rwanda (FDLR) ;
3. Pacte Démocratique du Peuple (PDP-Imanzi) ;
4. Parti pour la Démocratie au Rwanda (PDR-Ihumure) ;
5. Parti Social (PS-Imberakuri) ;
6. Rwandan Dream Initiative (RDI-Rwanda Rwiza).
Inama yishimiye ko umushinga w’ubufatanye bw’amashyaka ukomeje gushyigikirwa n’abantu benshi nk’uko bigaragara mu butumwa bugezwa ku banyamashyaka no mu nyandiko zitambutswa mu binyamakuru binyuranye.
Hashimangiwe kandi ko umugambi nyamukuru ari uwo kugoboka abana b’u Rwanda bose, ari abahejejwe ishyanga n’ubutegetsi bubi, haba mu mashyamba ya Kongo, haba no mu bindi bihugu, kimwe n’abicwa urubozo imbere mu gihugu. Ni yo mpamvu hagomba gukorwa ibishoboka byose, kugira ngo ibigamijwe bigerweho mu gihe kitarambiranye.
Bikorewe i Buruseli, tariki ya 16/02/2014.
Faustin Twagiramungu
Umuyobozi w’Inama,