ESE NI UKUVUNIKA CYANGWA NI UKUVUNAGURWA?

Mu rubanza rwitiriwe Lt Mutabazi, babiri mu mfungwa bagaragaye baravunitse amaboko, ese byabagendekeye bite?

Muri iki cyumweru ubwo Lt Joel Mutabazi n’abaregwa hamwe nawe bagarukaga imbere y’Urukiko hari ikintu gishya cyagaragaye itangazamakuru na benshi bakirenza ingohe, ariko twe nka IREME.net tukigarutseho, aho ebyiri mu mfungwa 15 zagaragaye zihambiriye ibitambaro by’imvune.

ESE NI UKUVUNIKA CYANGWA NI UKUVUNAGURWA?

Birasanzwe kandi bijya bibaho ko imfungwa ishobora gusîba iburanisha bitewe n’uburwayi, ariko ntibimenyerewe ko ziza zifite imvune nk’aho zahuye n’impanuka yo kugongwa n’imodoka, cyangwa kunyerera mu rwogero!

Aba bo ko baherukaga kwitaba Urukiko ari bataraga mu mezi atatu ashize (Gashyantare 2014), ese habaye iki kidasanzwe gituma bava mu karuhuko bateruye amaboko?

Iki kibazo nticyabonye ugisubiza, kuko abarinda izi mfungwa ntibavugana n’itangazamakuru, abafunzwe nabo ntibabyemerewe, no mu byo Urukiko ruburanisha muri uru rubanza, izi mvune ntizirimo, ngo rube rwaragize icyo rubivugaho.

AMAGAMBO ABIRI URUKIKO RUDASHAKA KUMVA NA RIMWE

Igiteye urujijo ni uko bamwe mu bafunzwe bagiye bashimangira ko bashimuswe kandi bakaba bakorerwa iyucarubozo ndengambibi, ariko Urukiko rwabihanangirije kenshi ruvuga ko rudakeneye kumva ijambo “Gushimutwa” cyangwa “Iyicarubozo”.

* Babaye baravunitse kubw’impanuka baba baravunitse bate, ryari, bigenze bite, habaye iki?

* Baramutse baravunaguwe, byaba byarakozwe na nde, bazira iki, ngo bitange iki?

Mu gihe tutaramenya iby’impigi n’akayihatse, amaso abera kurora, kurora kubera gushyira ibwonko, ubwonko bubera gutekereza, gutekereza bibera isesengura, gusesengura bibera kwanzura,

Umwe mu bafunzwe ntazigera ajya ahabona

Muri 16, harimo n’umwe uzaburana atagaragara, Sergeant Gafiriti. Ese we afite ikihe kibazo?  Iyo biba kumugirira ibanga ngo atamenyekana, amazina ye ntaba yaratangajwe.

Mutabazi Case - One will never appear (IREME.net)

Urubanza ruzasubukura nyuma y’iminsi 17, kuwa 07 Nyakanga 2014.

Source: NTWALI John Williams
www.ireme.net