Ese n’ugukunda igihugu cyangwa gukunda Kagame?

Igitekerezo cya Kanuma Christophe

Ku ngoma ya Kayibanda na Yuvenal Habyarimana abanyarwanda babaga ishyanga harimo na Paulo Kagame barinyabyaga bakajya mu Rwanda gusura igihugu cyabo n’ababo bakongera bagataha. Mu by’ukuri u Rwanda rwabateraga urukumbuzi rwinshi kabone n’ubwo bari bariciwe ababo mu nkundura zatangiye 1959 n’indi myaka yakurikiyeho.

S’ibyo gusa kuko no mu mahanga abanyarwanda bataziranye barasuranaga, bagafashanya bagatabarana mbese bagasangira akabi n’akeza kubera gusa kuba ari abanyarwanda. Mu gihugu naho iyo witegereje ibikorwaremezo bubakaga ubona ko bakundaga igihugu kuko ntibabisondekaga nk’uko bimeze ubu.

Maze iminsi nibaza uko gukunda igihugu ku banyarwanda byaje guhinduka gukunda Paul Kagame nkabura igisubizo!

Ariko ubu ntangiye kubisobanukirwa neza.

Hambere aha igihugu cyakunzwe by’ukuri pe ndetse bamwe baracyitangiye bajya gushaka umwanzi i Kinshasa bamubuze bemera kwinjira mu birombe mu kuzimu hasi mpaka baramubona baramushyegesha. Umwanzi bakuye muri ibyo birombe bya Zaïre bamukoresha gutaka Kigali hagurwa n’amadege. Ntakwinuba na guke babikoranaga kuko igipindi cyo gukunda igihugu cyari cyaracengeye. Ndetse abandi bagiye kwigisha abandi gukunda igihugu.

Ariko uyu munsi gukunda igihugu [Rwanda] byahindutse gukunda Paulo Kagame.

Ariko se byaje guhinduka bite ngo aho gukunda igihugu dukunde umuntu?

Intwaro 2 zarakoreshejwe muguhindura intego nyamukuru:

1-Umunwa w’imbunda waramudukundishije

Umugabo Rwigamba Balinda agitangiza Kaminuza ya ULK abashinzwe kubisuzuma basanze adakunda igihugu bukeye ibisasu bitangira guturikira iwe mu rugo mu gipangu ngo bitewe n’abantu kugeza magingo aya abanyarwanda batarabwirwa abo bagizi ba nabi bari bande kuko imyaka hafi 20 Polisi y’igihugu ntiratangaza icyo iperereza ryagaragaje. Nyuma Rwigamba yaje kwegerwa amenyeshwa ko agomba gukunda igihugu, yaje kwemera amazi atararenga inkombe akunda Paulo Kagame bityo aragororerwa aratunga aratunganirwa ubu n’umugabo utuje mubye.

Abandi nka Andrea Kagwa Rwisereka yaje gukegetwa ijosi amafoto yoherezwa mu bitangazamakuru nkana kugira ngo abere abandi urugero ko udakunze kuneza no gukerererwa ijosi bishoboka.

Uko niko na Dr Gasakure, Umunyamakuru Sharif (Léonard Rugambage), Rwigara Assinapol, byabagendekeye n’abandi bagenda baraswa ku manywa y’ihangu magingo aya. Ayo mashusho ateye ubwoba niyo yagiye atuma abanyarwanda “bakunda” Paulo Kagame.

Impamvu ikaba ari uko igihugu ubwacyo bwakuyeho igihano cyo kwica. Bityo umunyarwanda n’ubwo yaba yararimbuye imbaga ageze mu maboko y’inzego z’igihugu akatirwa burundu y’umwihariko ariko kumwica igihugu nk’u Rwanda cyarabyanze.

N’ubwo igihugu ntabubasha kigifite bwo kwica umunyarwanda, hari umuntu umwe rukumbi wasigaranye ubwo bubasha bwo kwica uwo ashatse igihe ashatse. Uwo nta wundi ni Paulo Kagame. Aho niho havuye benshi guhitamo gukunda Paulo Kagame n’ubwo byaba bitabavuye ku mutima.

2-Inda zacu zatumye tumukunda

Itegereze gato inda ya Nyakubahwa James Kabarebe ubu uyirebe na mbere ya 1994 uhita usobanukirwa. Kera twemeraga ko ufite ububasha bwo gutanga amapfa agatanga n’aho bahahira ari umwe rukumbi mu Rwanda uwo yari Nyagasani, Imana y’i Rwanda yonyine.

Ariko ubu siko bimeze abanyarwanda bazi abantu mbere bacukuraga imisarani, ari n’ababoyi mu ngo ariko uyu munsi bari mu buyobozi bukuru bw’igihugu aho Paulo Kagame yabazamuye akabakuraho igisuzuguriro. Nyamara kandi tuzi abandi banyazwe bicwa n’ubworo turabahamba ndetse tuzi n’abandi bagisukuma ariko bageze ku bicocero aho bambariye inkindi. Dr Bihozagara, Patrick Mazimpaka, Tharcisse Karugarama, Roza Kabuye, Diane Rwigara, General Rusagara,…aba n’ingero ziri mu mitwe y’abanyarwanda benshi. Bazi neza ko udakoze uko ushoboye ngo wihingemo kwerekana ko ukunda Paulo Kagame ingaruka zaba nk’izo.

Iyo abasirikare bazamuwe mu ntera biba bisobanuye ko agashahara kazamutse kandi iyo uzamuwe ahari n’abanyarwanda batari bake aho kumva ko bazamuwe n’igihugu kubera icyo igihugu kibatezeho cyangwa icyo bakimariye ahubwo bumva ko bazamuwe na Paulo Kagame ubwe.

Ugereranije no hambere ukareba ibikorwa remezo bigenda byubakwa kuri iyi leta iriho mu Rwanda wibonera ingaruka zo gukunda Paulo Kagame kuruta gukunda Igihugu. Inyubako nk’iya KIST yari yaratwaye amamiliyari yashwanyutse batarayitaha. Inyumba nka Titanic ya Kaminuza y’uRwanda bavuga ko abanyeshyuri byabaye ngombwa ko bayimurwamo itaragarika ingogo kandi zaratwaye amamiliyari y’amafaranga.

Imihanda uko ikorwa uyu munsi n’ubwo ari iyo Habyarimana yabasigiya nabyo biteye agahinda. Buri wese acungana na mugenzi we ku jisho agasahura ibye. Ntawucyitaye kuri ejo hazaza h’igihugu.

Ubu nibwo kwishishanya hagati y’abanyarwanda byogeye no kuruta mbere hose. Ubu ni nabwo umunyarwanda utekereje kujya mu Rwanda hari impamvu ikomeye imujyanye agenda yikandagira ndetse yamaze kwishinganisha ku nshuti n’abavandimwe.
Abatuye hanze y’igihugu bo bararyana cyangwa bararyaryana nta n’umwe wizera undi.

Hari aho umunyarwanda atatinyuka kuvuga ko ari umunyarwanda kubera uko abategetsi b’u Rwanda ubu bakoze.

Igipindi cyo gukunda igihugu cyahindutse gukunda muzehe wacu Paulo Kagame.

Mu nkuru zacu zitaha tuzagerageza kureba ingaruka ibi bifite kuri ejo hazaza h’abanyarwanda.