FLN yongeye gutera i Nyaruguru!

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri iki cyumweru tariki ya 12 Kanama 2018 aravuga ko ingabo za FLN (Forces de Libération National) umutwe w’ingabo w’impuzamashyaka MRCD wongeye kugaba ibitero mu Karera ka Nyaruguru.

Amakuru The Rwandan yashoboye kubona aturuka mu karere ka Nyaruguru aremeza ko mu ijoro ryakeye kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 11 Kanama 2018 ingabo za FLN zagabye ibitero bibiri icyarimwe ku birindiro by’ingabo za RDF.

Ibi bitero byagabwe mu murenge wa Muganza. Mu gihe kigera ku masaha 3 habayeho kurasana ku mpande zombi n’ikoreshwa ry’ibitwaro bikomeye ku buryo abaturage bo mu mudugudu wa Bigugu bakwiye imishwaro.

Ibi bitero byabaye nyuma gato y’uko umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda mu ntara y’amajyepfo Major Gen Ruvusha akoresheje inama abanyamahoteli akababwira ko abagabye ibitero twari utuntu tworoshye kandi ko ikibazo bakirangije.

Iyi nkuru turacyayikurikirana ariko tunibaza impamvu Leta y’u Rwanda n’inzego zayo zaruciye zikarumira.