Nyakubahwa perezida,
Maze kubona gahunda watangije hamwe n’umufasha wawe mwise “Ndi Umunyarwanda”, ndagusaba ibi bikulikira :
Nk’umukuru w’igihugu ni byiza ko watanga urugero rwiza. Urasaba ubwoko bw’abahutu gusaba imbabazi mu izina ry’abahutu kandi ubundi icyaha ni gatozi.
Ese waba witeguye gusaba imbabazi mu izina ry’abatutsi ko nawe wakoze ubwicanyi?
Urugero :
Nyakubahwa perezida,
Hali ubwicanyi bwakozwe i Gakurazo aho Abihayimana bishwe hamwe n’umwana wange Sheja w’igitambambuga. Ubwo bwicanyi bukaba bwarakozwe na jenerali Ibingira ku mabwiriza wamuhaye.
Ibingira ni umututsi, nawe nyakubahwa perezida uli umututsi nubwo mwabanje kuvuga ko mu Rwana nta moko abaho, aliko kuko ubu alimwe mubigaruye reka twongere tubivugeho.
Kubera ko nk’umukuru w’igihugu ali wowe ugomba gutanga urugero rwiza, nagusabaga kujya imbere y’abanyarwanda ugasaba imbabazi iliya miryango y’abihaye Imana, nange ukansaba imbabazi, izo mbabazi ukazazisaba mu izina ry’abatutsi bakoze ubwicanyi ukabikorana na Ibingira. Ndagukangulira gusaba izo mbabazi kuko nawe ukangulira abahutu gusaba imbabazi mubyo abahutu bagenzi babo bakoze.
Nyakubahwa perezida,
Nutanga urwo rugero uzabarwa mu ntwali. Kandi niteguye kukubabalira kuko ijya gutera uburezi irabwibanza.
Mugire amahoro Y’Imana.
Mukashema Esperance.
Comments are closed.