Frank Ntilikina, ufite inkomoko mu Rwanda wa mbere ugiye gukina muri NBA muri Amerika

Amakuru atangazwa n’ibinyamakuru bikomeye kw’isi nka The New York Times na Franceinfo aragaruka cyane ku musore w’imyaka 18 witwa Frank Ntilikina urimo kwigaragaza ku buryo agiye gukina muri shampiyona yo mu rwego rwo hejuru y’ababigize umwuga mu mukino w’intoki wa Basketball muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ruzwi nka NBA.

Frank Ntilikina wavutse mu 1998 ku babyeyi b’abanyarwanda (Major Ir Faustin Ntilikina) yavukiye mu Bubiligi ariko akurira mu gihugu cy’ubufaransa aho akina ubu mu ikipe ya Strasbourg.

Mu kwezi gushize kw’Ukuboza 2016 ari mu ikipe y’igihugu y’U Bufaransa y’umukino w’intoki wa Basketball y’abatarageza ku myaka 18 yashoboye gutuma icyo gihugu cyegukana igikombe cy’u Burayi!

Mu Ukuboza 2016 na none yagaragaye mu mikino ihuza abakinnyi bakomeye b’abanyamahanga n’abafaransa bakina muri shampiyona y’u Bufaransa iyo mikino ikaba izwi nka  All Star Game.

Kuri ubu arimo kurambagizwa n’amakipe menshi yo muri NBA ndetse hari benshi batangiye kumugereranya n’umukinnyi w’icyamamare muri NBA witwa Tony Parker

Siwe wenyine kuko undi Munyarwanda Patrick Kinigamazi nyuma yo kubaka izina mu gihugu cy’u Busuwisi no mu Burayi yegukanye ikamaba ry’Afrika mu guterana amakofe mu rwego rw’abafite ibiro bike mu minsi ishize.

 

 

Frank Steven Ruta

Email: [email protected]