Gen Byiringiro arasobanura impamvu abona yatumye Col Irategeka ava muri FDLR

Bacunguzi, Bacunguzikazi,

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Ncuti, Bavandimwe,

Turabaramutsa mu ntego y’urugaga rwacu FDLR, nimugire ubutabera, amahoro n’ubwiyunge byo nkingi y’amajyambere nyayo. Turabifuriza kandi umugisha n’uburinzi biva ku Mana ishobora byose muri ibi bihe bikomeye turimo.

Bacunguzi, Bacunguzikazi,

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Ncuti, Bavandimwe dusangiye gupfa no gukira,

Kuva kuwa 23 kugeza kuwa 26 Gicurasi 2016 habaye inama idasanzwe ya komite nyobozi y’urugaga FDLR yateranye mu mwanya wa komite y’igihugu (Comité de Résistance National) kugira ngo hasuzumwe ibibazo by’ingutu byugarije urugaga bishingiye cyane cyane ku kutavuga rumwe ku ibarura rihanitse (Recensement Biométrique) ry’impunzi z’abanyarwanda baba muri Kongo Kinshasa n’inkubiri zibiba amacakubiri mu rugaga (Courants  Divisionnistes). Imwe mu myanzuro yafatiwe muri iyo nama harimo icyemezo gihagarika Colonel Irategeka Wilson ku milimo ya visi perezida wa kabiri w’urugaga FDLR kugira ngo hakorwe iperereza ku makosa n’ibyaha aregwa no ku mpamvu z’ umutekano w’ urugaga (Suspension par mesure d’ordre pour besoin d’enquête et la sécurité de l’organisation).

Dore bimwe mubyo aregwa byagaragaye mu nama:

– Hari kunyuranya nkana n’umwanzuro wa 11 wafatiwe mu nama idasanzwe ya Komite Nyobozi ya FDLR yateranye kuva kuwa 23 kugeza kuwa 25 Nyakanga 2015 na we ayirimo ku ngingo irebana n’iyubahirizwa ry’amabwiriza y’ubuyobozi bw’urugaga ku ibarura ry’impunzi z’abanyarwanda muri Kongo;

– Hari kurengera ububasha ahabwa n’amategeko agenga urugaga FDLR;

– Hari kutumvira ubuyobozi bumukuriye mu rugaga;

–  Hari kubiba amacakubiri mu Bacunguzi, kubashyamiranya no kubahanganisha;

– Hari Guca intege Abacunguzi;

– Hari ugukoresha imvugo nyandagazi itabereye umuyobozi nyawe.

Inama yasabye ko inzego zibishinzwe zashyikirizwa ibi birego kugira ngo nibimuhama abihanirwe hakurikijwe amategeko urugaga FDLR rugenderaho. Bishaka kuvuga ko guhagarikwa kwe ku milimo bitari igihano, ahubwo ari inzira isanzwe kandi inateganijwe mu mategeko ya FDLR ku mpamvu z’ umutekano wayo no kugira ngo iperereza rigende neza. Aha turabamenyesha ko Col Irategeka Wilson yitabiriye imirimo y’iyo nama hakoreshejwe ikoranabuhanga, irangiye anamenyeshwa ku mugaragaro (notification) icyemezo cyamufatiwe mu ibaruwa yo kuwa 27 Gicurasi 2016.

Bidateye kabiri, kuwa 31 Gicurasi 2016, urubuga VERITAS INFO risohora itangazo rivuga ko hari abitandukanije na ” Général Major Byiringiro Victor na FDLR ye” bagashyiraho ” Inama y’igihugu iharanira impinduka na demokarasi mu Rwanda”, CNRD- Ubwiyunge”.

Iryo tangazo ryasohowe n’ uwitwa Kamuhanda Anastase umuvugizi wa CNRD – Ubwiyunge ari i Kigali ariko akaboneka ku nimero za telefone zo muri Kongo kandi akaba nta naho asanzwe azwi mu rugaga FDLR. Biteye urujijo.

Bacunguzi, Bacunguzikazi,

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Ncuti, Bavandimwe;

N’ ubwo iryo tangazo ryasohotse mu mpera za Gicurasi 2016, hari ibimenyetso byinshi bigaragaza ko ari umugambi muremure wo gusenya urugaga FDLR wateguwe kuva hambere noneho ibyemezo by’ inama byihutisha ishyirwa mu bikorwa byawo. Muri ibyo bimenyetso twavuga:

  1. Imyitwarire ya Col Irategeka Wilson wari umunyamabanga wungirije ari n’ umusigire w’umunyamabanga nshingabikorwa wa FDLR ubwo yari ayoboye intumwa za FDLR mu biganiro na Leta ya Kongo byabereye i NTOTO mu wa 2011. Icyo gihe, Col Irategeka Wilson yagaragaje ko yashyigikiye rwose icyifuzo cya Leta ya Kongo cy’uko FDLR ishyira intwaro hasi, Abacunguzi bakajyanywa kure y’ umupaka w’ u Rwanda na Kongo mu bilometero birenga 150 bategereje gutaha ku bushake cyangwa kujyanwa mu bindi bihugu ku babyifuza. Iyo hataba inama idasanzwe ya Komite Nyobozi ya FDLR yo kuva kuwa 16 kugeza kuwa 17 Gicurasi 2011 ngo itahure uwo mutego, urugamba rwa FDLR ruba rwararangiriye aho, amizero y’abanyarwanda agahinduka amalira.
  2. Mu butumwa Col Irategeka Wilson (Lumbago) na Col Mulamba Junior (Bora Aziz ariwe Hamada) Comd Secteur Sud Kivu, bagiyemo muri bimwe mu bihugu byo muri Afurika hagati ya 2013 na 2014 baranzwe n’ibi bikurikira:

– Gushyigikira byimazeyo abashakaga ko FDLR ihindura izina ngo kugira ngo yemererwe kwinjira mu Mpuzamashyaka (Coalition des Partis Politiques);

– Guhihibikanira kuniga IHULIRO RIHARANIRA KUBOHOZA U RWANDA N’ABANYARWANDA, FCLR-UBUMWE ngo hajyeho irindi ryaje kwitwa CPC (Coalition des Partis Politiques pour le Changement);

– Gushyigikira ba MPATSIBIHUGU mu mugambi mubisha wo gusenya urugaga FDLR;

– Kwifatanya no gushyigikira abagamije guhigika mu buyobozi bw’urugaga abazi neza amateka y’izi ntambara turwana ari bo bita abasaza;

– Kumaranira buri gihe guhabwa ububasha busesuye bwo gufata ibyemezo by’urugaga (engager l’ organisation) nk’uko byaranze Col Irategeka Wilson mu biganiro by’i Ntoto.

  1. Mu mugambi w’amahoro wa FDLR wo gushyira intwaro hasi ku bushake hagambiriwe kugirana ibiganiro na Leta y’u Rwanda nk’uko ukubiye mu itangazo ryo kuwa 30 ukuboza 2013 wasangaga Col Irategeka Wilson na Col Mulamba Junior bashishikajwe gusa n’uko FDLR yatanga intwaro zose n’ Abacunguzi bose bagashyigwa mu makambi hatitawe kubyo Leta y’ u Rwanda yasabwaga gukora.

Ubukana bwabo bwacubijwe n’ inama idasanzwe ya Komite Nyobozi ya FDLR yabaye kuva kuwa 16 kugeza kuwa 19 Nyakanga 2014.

Bacunguzi, Bacunguzikazi,

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Ncuti, Bavandimwe dusangiye gupfa no gukira,

Uwavuga ay’inzuki ubuki ntibwanyobwa!

Ubuyobozi bw’ urugaga bwarihanganye, ntako butagize ngo bugoragoze, bugorore Col Wilson kugira ngo agaruke mu murongo ariko biba iby’ubusa.

Ikigaragara ni uko Col Irategeka Wilson yari mu rugaga FDLR atarurimo. None se wasobanura ute, kuba yari mu bari ku isonga mu bashinzwe kubungabunga ubumwe n’umutekano mu rugaga, akaba ariwe ufata iyambere mu kubangamira inyungu z’urugaga, mu gukandagira amategeko yarwo n’ibyemezo by’inzego zarwo nawe yagizemo uruhare kugeza ubwo yigumuye, akagumura na bamwe mu Bacunguzi. Ni akumiro!

Urugaga FDLR ntawe rubuza gushinga cyangwa kujya mu ishyaka ashaka. Icyo rutemera, ni ukurubamo ukorera ishyaka cyangwa umutwe runaka. Ikibabaje kuri Col Irategeka Wilson ni uko yatatiye igihango cy’ abamwizeye agakomeza kumunga urugaga ari umwe mu barukuriye. Naho aruviriyemo akaba ashishikajwe no kurusenya arusahura, arubibamo inzangano n’amacakubiri ashingiye cyane cyane ku turere, abohoza Abacunguzi n’ibyabo ngo bamuyoboke ku ngufu nko muri ya nkubiri y’ amashyaka menshi mu Rwanda mbere ya 1994; asebanya, ahimba ibirego by’ibipapirano, yangisha Abacunguzi urugaga n’abayobozi barwo, yangisha amahanga urugaga n’andi marorerwa tutarondoye.

Ibi byose Col Irategeka Wilson n’abambari be barimo ni ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi muremure wa ba Mpatsibihugu wo gusenya urugaga FDLR no gutsiratsiza abaharanira impinduka nyayo mu Rwanda (La véritable opposition au régime du FPR). Nubwo bimeze gutyo bwose, ntabwo ari imperuka. Urugaga FDLR rukomeje urugendo kandi ntiruzatezuka ku ntego rwiyemeje. Urugaga rwacu ntirwubakiye ku bantu. Ibigeragezo nk’ ibi si ubwa mbere ruhuye nabyo kandi nta mvura idahita.

Inkubiri ya ba Rwarakabije, ba Higiro, ba Mahoro, ba Musare, ba Hussein n’iterabwoba ry’amahanga byose rwabinyuzemo atari ku mbaraga za muntu ahubwo ari imbaraga z’Imana Nyirurugamba. Iyaturinze rero ntaho yagiye, ISEZERANO ryayo n’ ubwo ryatinda ntirizahera.

Byaragaragaye kandi ko muri izo nkubiri zose hari Abacunguzi bagiye bazikururwamo batazi ikizihishe inyuma. Ntagushidikanya ko n’ubu ariko bimeze.

Turasaba abo bose babishowemo kwitandukanya n’ababashutse bakorera umwanzi ku nyungu zabo bwite batitaye ku z’impunzi n’abanyarwanda bari ku ngoyi ya FPR- INKOTANYI. Kuri abo, amarembo arakinguye kuko icyaha ni gatozi ku uwagikoze.

Bacunguzi, Bacunguzikazi,

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Ncuti z’ urugaga FDLR namwe mwese abakunda UKURI N’ AMAHORO, urugaga FDLR rurabasaba kuba maso no kwirinda amarangamutima (partisanerie).

By’ umwihariko ABACUNGUZI turasabwa:

– Gutuza no kudacika intege;

– Kwirinda ihururu;

– Kutaba inkundarubyino;

– Kudashukishwa ubuhendabana ngo tugambanirane;

– Kwima amatwi abadushuka badukurura mu nzangano n’amacakubiri cyane cyane ashingiye ku turere;

– Kwirinda gusebanya no gushotorana;

– Kurangwa n’urukundo no guterana inkunga;

– Gusegasira ubumwe bwacu;

– Kurangiza neza buri wese inshingano ze;

-Kubahiriza amategeko y’urugaga n’amabwiliza y’ ubuyobozi;

– Kugororokera IMANA no kuyiragiza mubyo dukora byose.

IMANA YO SOKO Y’UKURI TURWANIRIRA NTIZAREKA IKINYOMA KIGANZA.

UKURI KUZATSINDA NTA SHITI.

Harakabaho urugaga FDLR.

Harakabaho ABACUNGUZI ba FDLR.

Harakabaho abaharanira AMAHORO, UKURI N’UBUTABERA.

MUGIRE AMAHORO Y’IMANA.

Bikozwe kuwa 07 Kamena 2016

BYIRINGIRO VICTOR

Gen Maj.

Président ai des FDLR