General Bosco Ntaganda ashobora gufungwa igihe kirekire?

Bosco Ntaganda

Yanditswe na Kanuma Christophe

Hari ku wa 3, umwuka wari umaze iminsi 3 utari mwiza. Havugwaga icyitwa Coup d’Etat muri CNDP. General Bosco Ntaganda yari yamaze gutumaho ko akuyeho General Laurent Nkunda. Byemezwaga ko Ntaganda yahawe miliyoni 2 z’amadolari ngo asenye CNDP.

Byaraduhangayikishije cyane ndetse na Nkunda ubwe byamutesheje umutwe. Nkunda yahise afata Umuyobozi wa High Command Colonel Baudouin Ngaruye amutuma mu mishyikirano kwa Ntaganda. Mu butumwa yahaye Ngaruye, Afande Nkunda yamubwiye ko nasanga Ntaganda atava ku izima basi amubwire ko yiteguye kumuha ubuyobozi ariko ntibasenye CNDP kuko aricyo cyari icyizere cy’abarwandophone bose bo muri Congo. Ngaruye agezeyo ntiyagaruka nkuko byari biteganijwe ahubwo yiyunga na Ntaganda. Ikibazo bahitamo kucyita icy’abagogwe n’abanyejomba kugira ngo bene wabo bacyumve vuba. Ntaganda yahise atumiza mu Rwanda (cyangwa yohererezwa) abamufasha Prof. Munyampenda, Dr. Kamanzi Desiré na Gafishi Ngango Philippe.

James Kabarebe ahita atumaho Nkunda kumwitaba Gisenyi. Umupango ukaba ngo kwari ukumuhitana muri ambushi yari kurasa imodoka ze inkuru ikaba irangiriye aho. Nkunda yarabimenye ava mu birindiro bye n’amaguru aca utuyira tw’ishamba bikanga abamenyesha ko yageze ku Gisenyi, niko kumumenyesha ko atawe muri yombi na magingo aya akaba atarigeze aburanishwa.

Ntaganda yari yaraje ate muri CNDP? Ntaganda yari umusirikare w’u Rwanda bamuzamuye ku ipeti rya Lieutenant bihurirana n’uko bashaka kumufunga aratoroka ajya muri Kivu y’Epfo ahitwa Fizi. Aho Fizi yahasanze abasirikare b’abanyamulenge baramucumbikira akirirwa azerera.

Bivugwa ko Uganda yifashishije u Rwanda yaje kumurekirita imwohereza muri UPLC ishyaka ry’Abahema bo muri Ituri. Agezeyo ashinga igisirikare cy’abahema acyita FPLC. Aho habereye intambara nyinshi n’ubugizi bwa nabi bitagira izina. Ntaganda yahise yinjira muri uwo mushinga wo kwirukana Abalendu n’andi moko byo muri Ituri ikungahaye ku mabuye y’agaciro hagasigara Abahema. Kubirukana rero byagombaga kworoha ari uko babishe cyane kandi kinyamaswa, niko babyumvaga.

Abalendu bari bafite umutwe wabo wa gisirikare, intambara ziradogera. Kimwe mu bitero bitazibagirana ni icyabaye mu kwezi kwa 11/2002 mu muhana wa Mongbwalu. Iki gitero cyamaze iminsi 6 barwana bataruhuka. Bavuga ko aha ingabo za Ntaganda zahishe abantu 200.

Ntaganda yararyohewe ageraho yiyita Terminator. Urukiko Mpuzamahanga rwa La Haye rwaje gusohora impapuro zo kumuta muri yombi. Siwe wenyine ahubwo abahagarariye imitwe y’Abahema n’abahagarariye imitwe y’Abalendu kuko bose bahakoze amahano. Ng’uko uko Germain Katanga, Mathieu Ngudjolo, Thomas Lubanga na Bosco Ntaganda bisanze i La Haye mu rukiko Mpuzamahanga.

U Rwanda ruza kujya kumurekirita ava kuri Uganda agandukira u Rwanda rwaje kumusaba kuva Ituri kuko amahanga yari amaze gushyira igitutu cyinshi ku bice birwana muri Ituri.

Ahagana 2007 yaje kuvayo na zimwe mu ngabo ze bamubwira kwifatanya na CNDP ya Laurent Nkunda. General Nkunda ntiyigeze atinda kumwakira ndetse ahita amugira umugaba w’ingabo za CNDP. Nyuma y’imyaka 2 gusa yahise ahabwa misiyo yo gusenya uwo mutwe.

Yashatse kubanza kugenda wenyine n’ingabo yumvaga zizamukurikira nk’umugaba. Azisaba kwinjira mu ngabo za Leta, ku munsi wo guhuza ingabo abasirikare baramucika asigarana ingabo zitarenga 20. Niko guhita afata gahunda yo kujya ku maradio agasenya CNDP.

Ntibyatinze Nkunda nk’uko twabivuze arafatwa arafungwa Bosco Ntaganda ajyana ingabo zose muri Leta. Leta ikora za diployimenti Makenga yisanga muri Kivu y’Epfo, abandi Kisangani, Maniema, Kinshasa na Kivu ya Ruguru bake.

Igitutu cy’ibyo Ntaganda yakoze Ituri cyakomeje kuzamuka. Amahanga asaba ko atabwa muri yombi. Muri ubwo bwoba bwo kutizera no kumva ko Kabila ashobora kuzamutanga yagishije inama mu Rwanda bamutegeka gushinga undi mutwe w’inyeshyamba.

Ntibyatinze tuba twumvise havutse M23 intego nyamukuru ari ukurinda General Bosco Ntaganda.

Tubigize bigufi M23 yaje gusubiranamo Ntaganda ahungishirizwa mu Rwanda ahita ashikirizwa Ambasade y’Amerika. Ntaganda yari amaze kumera nk’ururimi mu kanwa ntaho kwerekeza afite. Abavuga ikinyarwanda bo muri Congo bari bamaze kumufata nk’umugambanyi, u Rwanda rwari ku gitutu cy’amahanga ku ntambara za M23, raporo zirushinja kuba inyuma ya M23 zisohoka nk’imvura, Ntaganda ntaho yari kubona ubuhungiro uretse koko kwishyira mu maboko y’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha.

Amerika yaramwihutishirize imugeza i La Haye, yitaba urukiko. Bamubajije ururimi yumva neza azaburanamo; Umujenerali Ntaganda asubiza ko azi gusa ikinyarwanda. Umukongomani utazi igiswahili, ntamenye ilingala, yewe umujenerali utazi igifaransa cyangwa icyongereza? Byari bisekeje kubona umugabo wiyitaga Terminator kubera kurimbura agera imbere y’abacamanza batanafite imbunda bambaye sivile agatitira! Ariko mu miburanire ye twumvise aburana mu giswahili.

Ntaganda arimo kuburana yishinjura kubyaha 13 aregwa birimo gufata abagore n’abana ku ngufu, gufomoza abagore batwite bakabavanamo abana, gukoresha abana mugisirikare, mbese ibyaha by’intambara n’ibindi byibasiye inyokomuntu. We ariko arabihakana akavuga ko yari umusirikare gusa wiyemeje kurinda abasivile abarinda ubwicanyi nk’ubwo yabonye mu Rwanda aho ngo yatakaje benshi bo mu muryango we muri Genocide!

Uru rubanza rwaratinze kubera ko uyu mujenerali Ntaganda yabanje kwanga kwitaba urukiko no kwiyicisha inzara. Icyo yasabaga n’uko urukiko rugomba kujya rumujyanira abana be bose i La Haye ngo kumusura. Yemerewe kuvugana kuri telefone na Nyina n’umugore we gusa amasaha 2 buri cyumweru nayo yavugaga ko ari make. Impamvu y’uko kumukumira ni uko baje gutahura ko akoresha telefone yemerewe muguhamagara abazamushinja agashaka kubagura. Urukiko rwasanze ashaka gutera ubwoba abacamanza baramureka ngo igihe azumva ashaka kuburana azitabe aburane.

Yaje kwemera kuburana ashinjwa n’abantu benshi, mu gihe we abamushinjura bagera kuri 19 gusa mu barenga 100 yifuzaga. Mu bya mbere byamuguye nabi n’ukwisobanura ku izina yihaye rya Terminator icyo rivuze.

Bosco Ntaganda uregwa ibyaha 13 byo mu ntambara n’ibyaha 6 byibasiye inyokomuntu byose byakorewe mu karere Ituri hagati ya 2002 na 2003, yabwiye urukiko kuri uyu wa kane tariki 30 Kanama 2018 ubwo yarangizaga kwiregura ko afite amahoro ku mutima abwira urukiko ati: “Ndizera ko ubu mwashoboye kubona ko “Terminator” ubushinjacyaha bwashatse kwerekana atari njye.”

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) rwari rwasohoye urwandiko rwo kumufata mu 2006, rumurega uruhare mu bwicanyi, gufata abagore ku ngufu no kubagira abacakara bo gusambanya, gutegeka abarwanyi yari ayoboye gufata abagore ku ngufu mu rwego rwo kubatera akanyabugabo, no kwibasira abaturage b’abasivili.

Kuri uyu wa kane uburanira Bosco Ntaganda mu myanzuro ye yabwiye urukiko ko Bosco Ntaganda bamwibeshyeho izina rya “Terminator” bakariha uburemere ritari rifite ko Ntaganda yari nk’umubyeyi imbere y’abarwanyi yari ayoboye.

Ku bijyanye no gushyira abana mu gisirikare yavuze ko umutwe w’inyeshyamba wari nk’umuryango kwita abantu abana bikaba bitarashakaga kuvuga ko koko bari abana ahubwo bari bamwe mu bagize abarwanyi ababakuriye babafataga nk’abana babo bakabitaho. Ngo kandi Ntaganda yafashe ibyemezo byinshi byo gutuma abarwanyi bagira discipline, kwirinda ibyaha, no guhana ababaga bakoze ibyaha. Ibi ngo bikaba byaratumye ngo ibintu bitaba bibi cyane.

Ibi byaha biregwa Ntaganda ni ibyabereye muri Ituri igihe yari ayoboye ingabo z’umutwe the Patriotic Forces for the Liberation of Congo wa Thomas Lubanga. Ntabwo akurikiranyweho ibyaha yaba yarakoze ari muri CNDP cyangwa M23.

Mu ijambo rya nyuma Ntaganda yahawe kuri uyu wa kane mbere y’uko urukiko rwiherera rukiga ku myanzuro, Ntaganda yabwiye urukiko ko yifuzaga ko ibintu bisobanuka akaba ari yo mpamvu yishyikirije ubutabera ku bushake bwe kugira ngo yisobanure ku byaha aregwa.

Mu gihe Ntaganda ashobora gufungwa imyaka igera kuri 30 mu gihe ibyaha byose byamuhama, biravugwa ko umwanziro w’urukiko ushobora kuzasomwa nyuma y’amezi menshi ndetse n’imyaka.

Ku ruhande rw’ababikurikiranira hafi ikibazo gikomeye benshi bibaza ni uburyo ibihugu bya Uganda n’u Rwanda byagize Bosco Ntaganda icyo ari cyo ndetse byamuhaye uburyo burimo n’intwaro zatumye akora ibyaha bitigeze bitungwa agatoki muri uru rubanza, uretse ko nko kubijyanye n’u Rwanda Ntaganda atari gutinyuka kugira uwo ashinja dore ko umuryango we urimo n’abagore be 2 n’abana be 7 bose baba mu Rwanda.