Gicumbi: Imvura idasanzwe yishe abanyeshuri umunani

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Mu Karere ka Gicumbi haravugwa urupfu rw’abanyeshuri bo mu mashuri abanza bapfiriye ku ishuri nyuma y’uko imvura idasanzwe yari irimo umuyaga mwinshi ihiritse ibisenge n’ibikuta by’amashuri bigagamo bikabagwaho.

Abanyeshuri bigaga mu mwaka wa kane hamwe nabo mu mwaka wa gatandatu mu ishuri ribanza rya Nyabishambi mu Murenge wa Shangasha nibo bamaze kumenyekana ko bitabye Imana.

Umuyobozi ushinzwe Uburezi mu Karere ka Gicumbi, Nsengimana Jean Damascene, yabwiye Radio Rwanda ko guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Werurwe 2022, mu bice bitandukanye byo muri Gicumbi haguye imvura nyinshi yari ivanzemo n’umuyaga udasanzwe.

Yavuze ati “Byageze mu ma saa tanu imvura iba nyinshi cyane noneho n’umuyaga uriyongera ku buryo ibisenge byagurukaga amazu agasigara yambaye ubusa. Ku kigo cy’amashuri cya Nyabishambi rero ho byabaye agahomamunwa kuko uretse ibisenge byagurutse, inkuta zaguye zigwira abana b’abanyeshuri bahasiga ubuzima. Kugeza ubu abamaze kwitaba Imana bagera ku munani, abandi bakomeretse barenga 30 bari mu bitaro bya Byumba niho bari kuvurirwa.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko muri abo bapfuye harimo abakobwa batanu n’abahungu batatu, yanavuze ko hari andi mashuri yasenyutse by’umwihariko ku bigo by’amashuri bya Cyumba, Kaniga, Shangasha na Byumba.

Bakaba bakomeje gukusanya amakuru yo ku bindi bigo by’amashuri ngo bamenye niba nta bandi banyeshuri bahasize ubuzima, gusa ngo ibyangiritse byo ni byinshi.

Twagirayezu Edouard, ushinzwe Ibiza mu Karere ka Gicumbi, nawe yabwiye Radio Rwanda ko  ibyangijwe n’imvura yaguye uyu munsi ari byinshi ndetse ngo hasenyutse inzu z’abaturage zirenga 40, ibyumba by’amashuri 10, inyubako Ikigo Nderabuzima cya Mukono giherereye mu Murenge wa Bwisige gikoreramo nazo ngo zangiritse bikomeye.

Biravugwa ko no mu bindi bice bitandukanye by’u Rwanda hari abaturage bahitanywe n’imvura, by’umwihariko mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Gatumba, haravugwa abagera kuri bane batwawe na Nyabarongo, mu Karere ka Nyabihu na Ngororero naho biravugwa ko hari abitabye Imana bagwiriwe n’inkangu.

Iyi nkuru turacyayikurikirana, amakuru yisumbuyeho tuzayabagezaho mu nkuru yacu y’ubutaha