Gisenyi: Imitingito yongeye kubaraza hanze abandi barahunga

Abantu baryamye hanze mu ijoro ryo ku wa kabiri rishyira ku wa gatatu
Abantu baryamye hanze mu ijoro ryo ku wa kabiri rishyira ku wa gatatu

Imitingito y’ibipimo bitandukanye yakomeje kumvikana mu duce twa Goma muri DR Congo na Gisenyi mu Rwanda isenyera benshi ituma no mu mujyi wa Gisenyi hari abaturage bahunga.

Ibi ni ibikomeje gukurikira iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ku wa gatandatu, abategetsi ba Kivu ya Ruguru bamaze kwemeza ko abapfuye bivuye ku iruka rya Nyiragongo ubu bamaze kuba 31.

Mu ijoro ryacyeye mu mujyi wa Gisenyi abaturage benshi baraye hanze batinya ko inzu zishobora kubagwira kubera imitingito, nk’uko umunyamakuru wigenga Patrick Maisha uhakorera abivuga.

Rwanda Seismic Monitor ivuga ko ku wa kabiri umutingito ukomeye wumvikanye ari uw’igipimo cya magnitude 5.3, ivuga kandi ko ku wa gatatu mu gitondo muri Gisenyi humvikanye imitingito ya 5.1 na 4.1.

Abaturage babarirwa mu magana ku wa kabiri bavuye mu mujyi wa Gisenyi bahungira mu bice bya Ruhengeri na Kigali kubera impungenge batewe n’iyi mitingito.

Iyi mitingito yasize umututu muremure mu butaka uciye hagati mu mujyi wa Gisenyi
Iyi mitingito yasize umututu muremure mu butaka uciye hagati mu mujyi wa Gisenyi

Muri Gisenyi isoko rirafunze, ubucuruzi bwinshi ntiburi gukora, banki nyinshi zirafunze ndetse ibitaro byimuriye serivisi zabyo zimwe n’abarwayi mu bitaro biri hafi nka Shyira na Ruhengeri.

Abategetsi mu Rwanda baraburira “kudakuka umutima,gukomeza kwitwararika, kwirinda ibihuha no kumva amakuru n’inama bagirwa n’inzego zibishinzwe.” Bavuga kandi ko bakomeza gufata ingamba zo gutabara abagezweho n’ingaruka z’umutingito.

Abantu bagaragaye ejo ahategerwa imodoka ari benshi bashaka izibavana mu mujyi wa Gisenyi
Abantu bagaragaye ejo ahategerwa imodoka ari benshi bashaka izibavana mu mujyi wa Gisenyi
Mu gitondo ku wa gatatu abantu bagaragaye ari benshi muri gare ya Gisenyi bashaka imodoka zibavana muri uyu mujyi
Mu gitondo ku wa gatatu abantu bagaragaye ari benshi muri gare ya Gisenyi bashaka imodoka zibavana muri uyu mujyi

Clémence Umutoni, umucuruzi wo mu kagari ka Byahi mu murenge wa Rubavu, avuga ko bamaze iminsi itatu barara hanze kubera ubwoba.

Yagize ati: “Kuva byatangira turi kurara hanze, ntabwo wacuruza rero waraye hanze, turi gusaba ubuyobozi ngo butubonere aho twaryama n’uko twabaho.”

Inzu za Mwajuma zasenyutse ku wa kabiri abazikodeshaga bahita bagenda
Inzu za Mwajuma zasenyutse ku wa kabiri abazikodeshaga bahita bagenda

Madamu Gakuru Mwajuma wo mu kagari ka Byahi inzu ze zirimo izo akodesha zari zimutunze zasenyutse ejo ku wa kabiri mu gitondo, asaba leta “kubarebana ijisho ry’impuhwe”.

Ati: “Ibintu byifashe nabi cyane, kuva ku wa gatandatu turahangayitse, inzu nyinshi wabibonye ziri hasi, inzu zanjye zose zaguye.”