Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro

Guhuriza hamwe ingufu z’abatavugarumwe na Leta y’u Rwanda iyobowe na prezida Paul Kagame byakunze kuba ingorabahizi kuva ubutegetsi bwa FPR bwajyaho muri 1994. Ingero z’ukuntu byagiye bigorana ni nyinshi, keretse kubadakurikira amateka ya politiki nyarwanda yo mur’iyi myaka yose ishize.

Cyakora, nyuma y’uko ishyaka Ishema ry’u Rwanda riyobowe na padiri Thomas Nahimana, ryangiwe na Kigali kugera mu gihugu ku ncuro zigira kabiri, igitekerezo cyo kurushaho gushyira hamwe ingufu kw’amashyaka ashaka impinduka kirushijeho noneho kugira impamvu zigaragara. Twibukeko na Faustin Twagiramungu nawe yangiwe gutahuka mu myaka yashize.

Padiri Thomas Nahimana yakomoje ku gitekerezo cya Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro aganira n’umunyamakuru Jean-Claude Mulindahabi. Yongeye no kukigarukaho no mu nyandiko yatangaje ku munsi abanyarwanda benshi bazirikana ibyiza bya Republika kuya 28/01/17. Ariko se impamvu nyamukuru y’iryo shyirwaho ry’urwo rwego mu ruhando rw’impinduka mu Rwanda yaba ari iyihe?

Impamvu

Mu migani y’ikinyarwanda, hari henshi hibutswa ibyiza byo gushyira hamwe. “Ngo abashyize hamwe bivuna umwanzi.” Kandi ngo “Umugabo umwe agerwa kuri nyina.” Ahandi ngo “Umutwe umwe ntiwifasha gutekereza, ahubwo wifasha gusara.” N’indi mwinshi.

Impamvu z’ingenzi ariko zo kuba abatavugarumwe na Leta ya Kagame bakorera hamwe bashyiraho Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro ziri muri ibi bika bitanu bikurikira:

  • Abanyamashyaka batari m’ukwaha kwa FPR, n’abanyarwanda bandi bo mu mashyirahamwe adaharanira ubutegetsi, mugukomeza gukora ari intatane, byakomeje kandi bikomeje guha prezida Kagame ingufu atagobye kuba afite mu gihe bahindura imikorere bagashyira hamwe mu rwego nka ruriya;
  • Guhuza ibikorwa by’ingenzi byo gutuma impinduka yifuzwa y’imitegekere y’igihugu bihurizwa hamwe, ingufu zibigendaho ntizipfushwe ubusa, abagira icyo bakora, mu gihe batakomeza kugikora ari intatane;
  • Kugabanya igitekerezo cy’uko abanyamashyaka benshi bashishikajwe n’inyungu zabo bwite, mbere y’inyungu za benshi mu banyarwanda; ibi bikaba byagaragarira mukudatsimbarara k’ubyo abantu batumvikanaho, ahubwo bakibanda kubyo bahuriyeho; ibi byagabanyako aribo bitekereza gusa;
  • Kongera ikizere mu bihugu n’imiryango bikorana n’u Rwanda bizi ibibazo u Rwanda rufite, no kubimenyekanisha kubaba batabizi, abanyamashyaka berekana ko bashobora kubikemura kurusha uko FPR yagerageje kubibonera ibisubizo bikayinanira iyi myaka yose;
  • Kongera ikizere mu Banyarwanda benshi barenganye kandi bakomeza kurenganywa n’ingoma ya Kagame; berekwa ko koko hari intwari zishyize hamwe kandi ziyemeje kubajya imbere m’ukubazirikana by’ukuri, zibitangira kurushaho.

Ibyo kwitonderwa mu kuyishyiraho

  • Hari ikigero cy’imyaka ku bantu bashobora kujya mur’iyo Guvernoma gikwiye kw’ubahirizwa. Hakenewe amaraso mashya muri politiki nyarwanda. Kudashyiramo abantu barengeje imyaka 50 uko bishobotse kose, n’abagize uruhari rukomeye mu mitegekere ya FPR mibi igikomeje cyangwa yo hambere, byaba bimwe mu bikwiye kwitabwaho;

Impamvu si iyindi, ahubwo ni ukugirango abantu bashobora kuba baragize uruhare mu butegetsi butarangije neza inshingano zabwo mu kwita ku nyungu z’abaturage bose ntakuvangura haba k’ubutegetsi bwabanjirije FPR cyangwa ubwayo bwaminuje mur’iryo vangura ryubakiye ku binyoma no kurimanganya kudasanzwe, batongera kugarura iyo mitegekere n’ibitekerezo bidakwiye;

  • Birazwiko hari amashyaka ya politiki ya opozisiyo atari amashyaka, ahubwo ashingiye ku bitekerezo by’umuntu umwe, – baba benshi bakaba batanu gusa -, nta wundi muntu ashobora kugaragaza mu bayagize bayari inyuma; muri rusange nta bikorwa agaragaza bifatika byerekana ko ashyigikiwe;

Amashyaka ateye atyo, akunda gutinya demokrasi, akoresha cyane amatangazo rimwe na rimwe; ubona abayari kw’isonga basa nabakora politiki nyuma y’akandi kazi baba bafite cyangwa ibindi babamo; mbese kuvugako bita ku nyungu za rubanda, bisa nkaho ari ikintu bakora nyuma y’ibindi byose bibashishikaza mu buzima; bikerekanako nta bwitange bya buri gihe mur’uko kwita ku karengane k’abanyarwanda;

  • Nanone hari amashyaka yitwako ari aya opozisiyo, ariko asa nakorera m’ukwaha kwa FPR; ayaba azwi neza mu mikorere nk’iyo, nayo abayari imbere ntibakwiye kwizerwa ngo bashyirwe muri iriya Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro;
  • Ubwoba prezida Kagame akomeje kwerekana akumira (acira ishyamga) abanyapolitiki bifuza kujya gukorera politiki mu Rwanda, burerekanako hadakenewe indi ntambara ngo abanyarwanda bamukureho amaboko; uretse n’ingaruka mbi z’ayo, biragaragarako Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro ikoze neza ishobora kumuvana kw’izima, agahigama, ndetse anakuweho n’abamuri hafi kubera ingaruka mbi zo kwinangira kwe byazabatera;

Ikaba ariyo mpamvu, mur’iki gihe, abanyapolitiki bo muri opozisiyo baba bashyigikiye intambara, baba baretse kugira uruhari muri iriya Guverinoma yo mu buhungiro; byanahita byerekanako itandukanye nibyo FPR yakoze muri 1990 itera u Rwanda yica abenegihugu, ingaruka z’iyo ntambara akaba arizo zigejeje Abanyarwanda mu kaga barimo mur’iki gihe;

  • Uruhari rw’abari, abategarugori n’urubyiruko (aberekana ibikorwa bishimishije barahari) bigomba kwitabwaho mur’iyi Guverinoma y’u Rwanda; bigakorwa hitawe gusa ku bikorwa abatoranywa mur’ibi byiciro baba barerekanye kugeza ubu, baharanira kurenganura abanyarwanda barengana, haba imbere mu Rwanda cyangwa mu buhungiro.

Uko yaba iteye

Icy’ingenzi aha si umubare bw’ababa bayigize, ahubwo ni ubutwari n’ubupfura baba barerekanye kugeza ubu, kuba inyangamugayo, ndetse no kuba bagaragarako koko bitaye ku nyungu z’abaturage bose mbere y’izabo, mu kwitanga batizigama mu rwego rwa politiki cyangwa urundi rureba imibereho mwiza y’inzirakarengane mu banyarwanda.

Abanyapolitiki bari mu gihugu badafite uburenganzira bwabo bwose bayibera kw’isonga, keretse uwabyanga ku mugaragaro muribo.

Mu bihome bya FPR mu Rwanda hari abanyapolitiki bakurikira bafungiwe akamama, nudafunze nawe nta burenganzira bwe bwose afite:

  • Victoire Ingabire Umuhoza
  • Deogratias Mushayigi
  • Me Bernard Ntaganda
  • Dr Theoneste Niyitegeka
  • Charles Ntakirutinka

Mu gihe izi mpirimpanyi z’impinduka z’aba zigize komite nyobozi z’iyi Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro, mu rwego rwo kuyobora iyi komite, abayigize bajya basimburana buri mezi 6 kugeza ibintu bihindutse mu Rwanda; iyi komite yakunganirwa n’abandi banyamashyaka bari mu Rwanda bari muri opozisiyo nyayo, hamwe n’abari hanze.

Izindi nzego iyo Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro yagira, uretse komite nyobozi, zaba zerekeranye n’ibi bikurikira:

  • Ubukungu n’imali by’abenegihugu n’igihugu
  • Imibereho mwiza y’abaturage n’impunzi
  • Uburere n’uburezi
  • Imibanire n’ubufatanye n’amahanga
  • Amategeko n’uburenganzira bw’ikiremwa muntu
  • Umutekano w’igihugu n’uw’abenegihugu
  • Iterambere rusange

Buri cyiciro cy’izi nzego iyi Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro igomba kwitaho cyashyirwamo nibura abantu babiri (ubwinshi bw’abo sibwo bwakwemezako hari icyo yageraho kurushaho); baba baturutse mu mashyaka anyuranye, abantu b’igenga ku giti cyabo ndetse no mu mashyirahamwe adaharanira inyungu atabogamiye kuri FPR.

Icyo yaba igamije

  • Kumvikanisha kurushaho ibibazo byose biterwa n’ubutegetsi buriho bwa prezida Paul Kagame, haba imbere mu gihugu, mu karere, ndetse no mu mahanga ya kure hamwe n’imiryango itera inkunga u Rwanda;
  • Kubungabunga umutekano w’abaturage bose, yamaganira kure ibikorwa byose byamena amaraso y’inzirakarengane mu moko yose agize abanyarwanda (abahutu, abatwa, abatutsi);
  • Kwamagana kurushaho ihohoterwa rikomeza gukorwa n’ubutegetsi bwa FPR; uko kwamagana kugakorwa ku buryo bwizweho neza, kugirango kugere ku nshingano zo gushyira prezida Paul Kagame n’agatsiko ke mu kato, imbere y’abanyarwanda n’amahanga atera inkunga u Rwanda;
  • Gukusanya inkunga z’ibitekerezo n’amikoro by’amafranga kugirango ibigamijwe kugerwaho n’iyo Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro bigerweho; mur’ibyo haba harimo no gutegura Rukokoma cyangwa Dialogue Inter-Rwandais;
  • Gukangurira abanyarwanda kurushaho guharanira uburenganzira bwabo, ibumvishako ko ntawundi ugomba kubibaberamo uretse bo ubwabo mbere na mbere;
  • Gutangira gutekereza ku buryo bwitaweho kurushaho ku mitegekere y’igihugu hitaweho by’umwihariko ku ngamba zose zishoboka zo kurenganura abarenganyijwe bose n’ubutabera bwa FPR, no kongera kubaka ikizere hagati y’abanyarwanda b’amoko yose (abahutu, abatwa, abatutsi);
  • Kurwanya igitekerezo icyariko cyose cyashyigikira ubutegetsi bw’inzibacyuwo, mu gihe mu Rwanda hari itegekonshinga (nubwo rifite ingingo zikocamwe zahindurwa bishobotse) rishimangira demokrasi, mugushyira imbere ubutegetsi bwa rubanda, butangwa na rubanda, kandi bukorera rubanda.

Mu rwego rwo kwibuka abacu (bo mu moko yose – abahutu, abatutsi, abatwa) iriya Leta ya prezida Paul Kagame yadutwaye tukibakumbuye, kurenganura abo ikomeje kurenganya ibicisha inzara, ibima akazi, ibima ubushobozi bwo kwiga, ibatwara utwabo twashoboraga kubatunga, ibaca imisoro yo kubakenesha kurushaho, ibakoresha nk’abacakara, haba mu gisirikari cyangwa ahandi mu zindi nzego z’ubutegetsi, abanyarwanda twese dushaka ko ibintu bihinduka, dukwiye gushyigikira iriya Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro, mu gihe yaba igiyeho.

Imikorere yayo

Birumvikanako, kubera ibisabwa byose iyi Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro bikomeye kandi ari na byinshi, ababa bari kw’isonga ryayo bakwifashisha abahanga benshi bo muri biriya byose bigomba kwitabwaho bari mu banyarwanda, kandi bigaragaje iyi myaka yose bitangira abandi mu nyungu za rusange, nta maronko yandi bakurikiranye. Za komisiyo zinyuranye zashyirwaho kugirango zite kuri buri mugambi ukenewe kugerwaho nayo. Izo komisiyo zajya zitanga za raporo zazo kubyo zashinzwe gukora mu gihe cyumvikanweho.

Umwanzuro

Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro si iyo gutegeka u Rwanda. N’iyo gutegura urubuga ruboneye kugirango abashaka gutegeka igihugu babone uko babyitegura mu mahoro n’umudendezo nta nkomwi. Ni iyo guhangana n’ubutegetsi bubi bwa FPR buyobowe na Prezida Kagame kugirango bukosore ibibi byose bukorera abanyarwanda ndetse n’ibihugu by’abaturanyi, butabishobora noneho ikaba yabuvanishaho ibishoboka byose bitarimo intambara, kugirango habeyo amatora anyuze mu mucyo yashyiraho ubundi butegetsi.

Nubwo navuze haruguru ko ubuyobozi bukuru bw’iyi Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro bwashingwa impirimpanyi zitangiye impinduka mu Rwanda ubu zifungiye mu gihugu, nanjye sinshyigikiye ko padiri Thomas Nahimana yayibera umuvugizi wayo wa mbere hanze; byaba byiza umutegarugori nka Nadine Claire Kasinge n’abandi bantu 5 bakomoka mu mashyaka cyangwa amashyirahamwe binyuranye ku buryo bwasobanuwe, bajya basimburana nka buri mezi 6 kuri uwo mwanya kugeza ubutegetsi bwa FPR na Paul Kagame buvuyeho.

Mu gihe igitekerezo cy’iyi Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro gikomeje gutsindagirwa n’ishyaka Ishema, mw’ijwi rya Padiri Thomas Nahimana, byaba byiza rikomeje guhuza ibikorwa byose bijyanye n’ishyirwaho ryayo ndetse n’imikorere yayo. Si ngombwa ko umuyobozi w’iri shyaka aba umuhuzabikorwa w’iyo Guverinoma kubera impamvu zavuzwe nanone, cyane cyane ko no mu rwego rw’Ishema yaba afite ishingano zihariye zirimo guharanira ubutegetsi.

Uyu ni umuganda wanjye w’ibitekerezo mu mpinduka twese twifuza mu Rwanda. Nta myanya y’ubutegetsi ndiguharanira. Ariko iyo inzu izagirira akamaro abo yubakirwa irikubakwa, buri wese atanga umuganda uko abyumva kandi abishoboye. Rero ndamutse ndugawa kubera iyi nyandiko, singayirwe rero umuganda wanjye, burya ngo umuntu atanga uko yifite. Yaba twese twatangaga umuganda wacu, uko waba ungana kose, nta gahato, tubona neza ibyiza birigukorwa, imbaraga zacu hamwe, zahindura byinshi mu gihugu cyacu.

Ambrose Nzeyimana

2 COMMENTS

  1. Jyewe sinuva ibyiyo gouvernement yo mubuhungiricyoishaka kuvunga?jyewe ndumusore mfite igunfu, mundushakaire ibikoresho ntkindi?tukwereke icyo ndukora?kgame yanje kungufu,natwe tworoguta ingihe na leta yamabandi,mutugirirembwagu

  2. HE Kagame is not going anywhere. We have trusted him with the country leadership until he decides to leave. We will prove it in the coming elections.
    You will have to live with that until use and old age accept it, and all chance of you taking our nation back into the darkness is gone beyond recall or desire.

Comments are closed.