Inzozi za Dr Augustin Gasarasi

Icyo nifuje kuva kera
Ni igihugu gitemba itoto n’ituze
Kitarangwa n’itotezwa ry’abagituye
N’iterabwoba litera imfura agahinda
N’umusonga mu bana bacyo
No kwamburwa ijambo mu bandi.

Ni igihugu kigira inkeera
Kandi aliko kitagira inkeho
Gikesha abacyo mu byiza
Kikabasusurutsa kikabasigasira
Kikabasiga ingendo nziza

Ni igihugu cyanga ibyigomeke
Gitera umugongo abanyagitugu
Kikimika abanya-murava
Kikabakundisha abaturanyi
Amahanga akagihanga amaso

Amasezerano yose akaba igihango
Nta kwihangisha mu bisenya
Umubano ukaba intego-koma
Mu iterambere ryuje umucyo
Abatabizi bakabibaliriza.

Nawe utazi ko igihe ali iki
Kebuka wibaze
Urebe uko duhagaze
Wumve Abataripfana
Umenye neza ko bucya butata.

Harabaye ntihakabe
Twashize bwa bwoba,
Twahagurutse bwuma,
Nawe munya-gitugu umenye
Ko twaje tuje kugushyira hasi

Tukubwira ko u Rwanda ali urwa twese
Ko dukeneye guhura no guhoberana
Abato, abakuru, abagabo n’abagore,
Abahutu, Abatutsi n’Abatwa.

Tukubwire ko twanywanye igihango
Ko havutse undi Gihanga
Ugiye guhanga urundi Rwanda
No gushinga aho I Bweramasimbi
Guvernoma ikorera mu buhungiro.

Guvernoma itagira umwaga
Idatatanya Abavuka-Rwanda
Idateza rubanda za Dasso
Na za Ruvuza-masasu
Guvernoma yunga ikanunganirwa.

Cyo duhagurukire iyo Guvernoma
Ije gucyura abahejejwe ishyanga
Ishyamba likigendwa.
Maze amashyaka n’amashyirahamwe
Arengera ikiremwa-muntu
Atange umuganda atizigama.

Ntituzabe Baburayaje
Dushyire hasi amanyanga
Tuze ntakuzalira
Turase ku ntego
Twitegere uRwatubyaye

U Rwanda turukubite icyuhagiro,
Turugarurire ubuyanja
Turwubake kuli Demokrasi
Muli Republika yigenga
Mu bumwe no mu Mahoro.

Dr A.Gasarasi  tariki ya 28 Mutarama 2017