Hatangiye urubanza mu bujurire rwa ba Rwigara na Kigali bapfa ubutaka

Nyakwigendera Assinapol Rwigara

Urukiko rw’ubucuruzi rwa Kigali rwatangiye kuburanisha mu bujurire urubanza umuryango wa Assinapol Rwigara watsinze umujyi wa Kigali ku mutungo w’ubutaka uvuga ko wambuwe binyuranije n’amategeko.

Ubu butaka buri mu mujyi wa Kigali bwaje kwegurirwa ikigo cy’ubwishingizi RSSB ndetse igice kimwe cyabwo kikaba cyarazamuwemo inyubako nini.

Ababuranira umujyi wa Kigali basaba ko icyemezo cy’urukiko rw’ibanze kigomba guseswa kuko ubutaka bwatsindiwe na Rwigara butari ubwe bwose.

Bemera ko umuryango wa Rwigara wahawe ubutaka n’umujyi wa Kigali ariko ukaba wari kubwegukana burundu umaze kwishyura amafranga yo kwimura abaturage bari bahatuye.

Gusa nk’uko bivugwa n’umujyi wa Kigali ngo Rwigara yishyuye igice kimwe cy’abaturage, abasigaye bishyurwa n’ikigega cy’ubwishingizi RSSB cyaje kwegurirwa ubu butaka.

Umuryango wa Rwigara ariko wo uvuga ko ufite ibyemeza ko wishyuye abaturage bose mu mwaka wa 2005 ariko ntuhabwe ibyangombwa byo kubaka.

Ku rundi ruhande, umujyi wa Kigali na wo uvuga ko ufite inyandiko zo mu mwaka wa 2009 zemeza ko Rwigara yari atarishyura abaturage bose.

Aha ni na ho impaka zishingiye. Umuryango wa Rwigara uvuga ko utashira amakenga inyandiko za nyuma ya 2005 kuko umujyi wa Kigali wari watangiye kwerekana ko wifuza kumwambura ubutaka.

Uyu muryango uvuga ko wasohoye akayabo ka Miliyoni zigera kuri 500 kugira ngo ubone ubu butaka. Ngo wasabye kwishyurwa niba ubutaka bwari bukenewe ku zindi mpamvu nyamara ngo ushyikirizwa miliyoni 6 gusa utemeye kwakira.

Bahise biyambaza urukiko rwemeza ko Rwigara yambuwe ubutaka mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Umucamanza wo mu bujurire yasabye buri ruhande kuzana urutonde rw’abaturage rwishyuye ndetse n’ibimenyetso by’agaciro kishyuwe buri muntu.

Mu rukiko ariko uruhande rwa Rwigara rwagaragazaga igisa n’impungenge ku bimenyetso byagaragazwa n’umujyi wa Kigali.

Barasa n’abadafitiye icyizere umwimerere w’ibi bimenyetso kuko bemeza ko uyu mujyi wakoze ibishoboka byose ngo ubambure ubutaka buburanwa.

Assinapol Rwigara ni umunyemari wamenyekanye cyane mu Rwanda kugeza mu mwaka wa 2015 ubwo yapfaga mu cyagaragajwe n’ubutegetsi nk’impanuka yo mu muhanda nyamara umuryango we ukavuga yishwe.

Urupfu rwe rwakurikiwe n’imanza nyinshi zishyamiranije umuryango we n’inzego z’ubutegetsi.

Umugore we ndetse n’umwana we banafunzwe igihe kigera ku mwaka mbere yo guhanagurwa ibyaha birimo kubiba amacakubiri.

Kuri ubu bimwe mu bikorwa byabo by’ubucuruzi byagurishijwe mu cyamunara ndetse n’uruganda rukora itabi rw’uyu muryango rurasenywa.

Mu mvugo yeruye bamwe mu bo mu muryango wa Rwigara bashinja ubutegetsi uruhare mu rupfu rwe. Bakavuga ko yakomeje gutotezwa azira imitungo ye yifuzwaga n’abanyabubasha.

BBC