I Boston Kagame yagiranye inama mu muhezo n’abajyanama be

    Nk’uko tubikesha ikinyamakuru igihe.com, kuri uyu wa Gatandatu i Boston muri leta ya Massachusetts ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Perezida Paul Kagame yabonanye n’abayanama be (Presidential Advisory Council) Inama Ngishwanama y’Umukuru w’Igihugu igizwe n’abantu bagera kuri 23 barimo Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu Gatete Claver, umunyamakuru w’umugande Andrew Mwenda, Umuyobozi wa Scotia Bank, Bwana Roy Reynolds, Joe Ritchie, Michael Porter, Kaia Miller, Musenyeri John Rucyahana, Clet Niyikiza, Ale Dawson, Pasitori Rick Warren, Scott Ford, Michael Fairbanks, Eliane Ubalijoro, Louise Mushikiwabo, John Rwangombwa, Francois Kanimba, James Musoni, Michael Roux, Paul Davenport, Tom Hunter, Christian Angermayer, Doug Shaers na Sir David King.

    Ngo bize ku ngingo eshatu z’ingenzi zirimo uburyo u Rwanda rukwiye gukorana n’u Bushinwa nyuma yo gufatirwa ibihano n’ibihugu by’i Burayi n’Amerika no guta agaciro kwa Perezida Kagame imbere y’amahanga, uburyo ki haboneka imari ikenewe gushorwa mu kubasha kugera ku cyerekezo 2020 n’ubwo hari ibibazo by’ubukungu, ndetse higwa no kibazo cy’”itangazamakuru ry’amahanga rikunze kwibasira u Rwanda”.

    Aka kanama niko gafasha Kagame mu muyobora igihugu no gusahura igihugu. Amakuru atugeraho avuga ko abagize aka kanama b’abanyamahanga bahembwa akayabo. Umuntu akibaza niba muri ako kayabo bahembwa barigeze bakatwa umushahara w’ukwezi kumwe ngo ushyirwe mu kigega Agaciro Developement Fund. Abo bacanshuro bafite imishahara bagenerwa na Leta izwi ariko hari n’andi mafaranga bahabwa mu ibanga atazwi kubera ibikorwa baba bakoreye agatsiko bidashobora gushyirwa ahagaragara.

    Ku ngingo yo ugarura isura nziza mu binyamakuru

    Mu kiganiro ikinyamakuru igihe.com cyagiranye na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi John Rwangombwa nyuma y’iyi nama yabaye mu muhezo yagize ati : “Kuri twebwe ni ukurushaho gutanga ishusho nziza y’igihugu cyacu turushaho gukorana n’abanyamakuru benshi batandukanye kugirango abantu bashobore kumenya ibyiza biri mu Rwanda ; igihugu gishyigikiye kandi giteza imbere imiyoborere myiza, ubukungu bugera kuri bose, igihugu kibana neza n’abaturanyi kandi cyiteguye kurushaho kunoza ubuhahirane n’ibihugu duturanye, bityo ibi bigasobanuka tukaba twabasha kugabanya umwuka mubi uterwa n’abo bacye cyane batumva ibyo dukora.”

    Aya magambo ya Ministre Rwangombwa ahishe byinshi akabamo n’ibinyoma byinshi. Ku bijyanye no kubonana n’abanyamakuru b’abanyamahanga byo bihoraho ahubwo navugishe ukuri avuge ko bagiye gushora amafaranga atagira ingano mu gikorwa cyo kugura abanyamakuru n’ibinyamakuru by’amahanga ngo bijye bivuga neza Kagame n’ubutegetsi bwe.

    Imiyoborere myiza yo ni ugusetsa imikara, none se ibihugu kw’isi bifite abanyapolitiki bafunze, abanyamakuru bafunze cyangwa bahunze, aho Perezirwa atorwa hafi ijana kw’ijana, aho abaturage badafite uruvugiro ni bingahe kw’isi?

    Ubukungu ngo bugera kuri bose. Aha ho ntacyo navuga kuko birenze agashinyaguro. None se Ministre Rwangombwa arahamya ko abarimo guceza Boston ubukungu bwabagezeho kimwe n’umunyarwanda waburaye cyangwa urwaje bwaki n’ayo yari guhahisha yayatanze ku gahato mu Gaciro Development Fund?

    Ngo igihugu kibana neza n’abaturanyi kandi cyiteguye kurushaho kunoza ubuhahirane n’ibihugu bituranye, uretse ko iki cyo kinyagisha, ubu uretse n’umwana w’igitambambuga hari utazi ikibazo kiri hagati y’u Rwanda na Congo, ibihano byafatiwe u Rwanda kubera ko rufasha inyeshyamba za M23. Ibi ni ibimenyetso byerekana kubana neza n’abaturanyi?

    Ku bijyanye n’ingingo ya kabiri irebana n’uko haboneka amafaranga yafasha mu bikorwa bitandukanye by’ishoramari byafasha kugera ku ntego z’icyerekezo 2020,

    Minisitiri Rwangombwa yasobanuye ko mu byanzuweho harimo gutanga impapuro mpeshamwenda ku rwego rw’amasoko y’imari y’isi ndetse no kurushaho kubyaza umusaruro Agaciro Development Fund n’ikindi kigega kijya gusa n’iki cyiswe Unity Trust kiri gutegurwa.

    Biragaragara ko Leta ya Kagame ishishikajwe no kunyunyuza abanyarwanda aho bari hose haba mu gihugu cyangwa hanze yacyo mu gihe ku rundi ruhande Leta y’u Rwanda ntacyo ikora ngo yizirike umukanda ireke ibikorwa byo kwangiza umutungo w’igihugu bigamije kumenyekanisha izina rya Kagame no kwikundisha ku gice kimwe cy’abanyarwanda (abishoboye) kuko bigaragara ko abatishoboye Leta y’u Rwanda itabitayeho na gato. Ariko kuki hadakorwa Rwanda Day mu Rwanda ngo batumire abaturage bose nabo babarihire amatike ya Bus n’indege, babacumbikire mu mahoteli ahenze, babagurire ibyo kurya no kumywa nibamara guhaga babazanire n’abacuranzi bo kubafasha digéstion bakaraga amabondo?

    Amakuru dufite n’uko hagiye kujyaho ikindi kigega cyiswe Unity Trust kiri gutegurwa, ngo abanyarwanda bazajya baguramo imigabane bakaguriza Leta ikazabunukira mbese ayo batakuyemo abanyarwanda mu gaciro barimo kubashuka ngo bazayabagurize, ayo yo ashobora kuzagenda nka ya mahembe y’imbwa. Ariko se ubundi ayo abambari ba FPR basahura mu Rwanda no muri Congo ko bo batayatanga ahubwo bakajya kuyahisha mu bihugu by’amahanga?

    Gukorana n’u Bushinwa

    Mu minsi ishize Perezida Kagame yakoreye urugendo mu Bushinwa, aba bajyanama ba Kagame bakaba baramugiriye inama yo kwiyegereza u Bushinwa kuko u Rwanda rurimo kugenda ruhabwa akato ku rwego mpuzamahanga, dore ko abakurikiranira ibintu hafi bahamya ko inama rusange y’umuryango w’abibumbye izateranira i New York kuri uyu wa 27 Nzeli 2012 ishobora gusiga ubutegetsi bwa Kagame bushyizwe mu kato ndetse n’ibihano rugeretse.

    Ubu Perezida Kagame arashaka kwiyegereza igihugu cy’u Bushinwa nyuma yo gusa nk’aho ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi bimuvaniye kw’ibere bikanamufatira ibihano kubera ikibazo cya Congo. Birazwi ko igihugu cy’u Bushinwa mu mubano wacyo n’ibindi bihugu kidakunze gushyira imbere demokarasi cyangwa iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu nk’ibihugu by’i Burayi n’Amerika. Ikindi kandi n’uko igihugu cy’u Bushinwa cyo n’u Burusiya bikunze kudashyigikira no kubangamira ibyemezo by’ibihugu by’i Burayi na Amerika n’iyo byaba bifite ishingiro kugira ngo byerekane ko nabyo ari ibihangange. Ntabwo byatangaza benshi twumvise ngo Perezida Kagame yatangiye imigenderanire n’u Burusiya dore ko na Perezida Vladimir Poutine w’u Burusiya ku bijyanye na demokarasi n’uburenganzira bwa muntu akemangwa na benshi kandi igihugu cye kikaba kiri mu bicuruza intwaro nyinshi kw’isi na Perezida Kagame ashobora gukenera.

    Abajyanama ba Kagame nabo bashobora kuba babona ko amaherezo ari ukujya mu Bushinwa no kubeshya abanyarwanda ko iyo ibihugu by’i Burayi n’Amerika bibujije Kagame gukomeza guteza akaduruvayo mu karere k’ibiyaga bigari biba byanze abanyarwanda. Agaciro abanyarwanda basanzwe bagafite ahubwo Kagame niwe ikabatesha abajyana buhumyi mu nyungu ze, ariko abagira iyo bajya baragenda kandi burya akenshi ujya guhana umuntu amuhana avayo ntamuhana ajyayo.

    Ubwanditsi

    Comments are closed.